Padiri Edouard Nturiye aruhukire mu mahoro.

Namenye bwa mbere Padiri Edouard Nturiye bitaga Simba muri 1986 aje kuyobora Seminaire St Pie X ndi muri 5eme latine, ari wo wa kabiri ku biga mu yandi mashuri.

Sinirengagije ko aguye muri gereza, kandi sinje kubabwira ibyo muri gereza cyangwa mu gihe cya genocide kuko nari naravuye ku Nyundo. Ndababwira Padiri nturiye namenye mu iseminari ari na yo shusho ye nasigaranye.

Yahinduye isura ya Pie X, ahagera ikigo kimaze umwaka mu nzara ikabije nyuma y’uko perezida Habyarimana aciye imfashanyo z’ibiribwa zahabwaga amashuri.

Akihagera, yadutumye amasuka ahiga ahantu hose hari ubutaka bw’iseminari turabuhinga . Twadukira ubwa Diocèse duhinga mu ishyamba rya Évêché tureza dusagurira amasoko.

Yazamuye sport amakipe yose uko yakabaye ajya muri top 1, asanga iseminari yaraciwe amandes kubera kutitabira animasiyo atujyanamo turayikora tubona igikombe,…

Yageze ku Nyundo ahindura ibintu ati: ushaka gusohoka ajye yaka uruhushya tukabikora tukaruhabwa. Wamubona ukiruka akakugarura ati: nimumpunga nzategeka nde mwa?

Ajya mu kibuga akina foot, asaba aba agronomes yirukana Frère Carl wazaga kudutesha igihe ngo aratwigisha guhinga. Agronome akaba uwo kuduhingisha akabikora akamubaza umusaruro.

Uyu muntu ubuzima bw’imyaka 5 namumenye yarantunguye. Akagira kandi ukuntu aha responsabilités abantu akababaza ibyo bashinzwe atabyivanzemo….

Igihe kimwe tumukorera grève afatwa na diabète iryo joro.

Mbarahiye nkomeje si twe twarose agaruka kuko Pression ya prefet des études wari wamusigariye yari yenze kuduhahamura.

Umva, Nturiye ibye bya 1994 ni iby’ubutabera biri ukwabyo, ariko ubuyobozi bw’iseminari bwa mbere ya 1990 yarabukoze pe. Kandi abukora professionnellement.

RIP Edouard Nturiye

Jean Claude Nkubito

27/12/2022