Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana (video)

Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yabwiye yemeje aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika.

aganira na igihe.com yavuze ko Padiri Ubald yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2020, ubwo yari agiye muri Amerika mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko asanzwe abikora.

Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko ngo icyorezo cya COVID-19 kiza gutuma habaho guhagarika ingendo z’indege.

Ati “COVID-19 itangiye kugenza make ubwo yashakaga kugaruka aba arayirwaye, ayimarana igihe kinini cyane kuko yabanje kumubuza guhumeka, ikira imusigiye indwara y’ibihaha. Uyu munsi yari arwaye ibihaha.”

Yasomye misa ye ya nyuma!

Musenyeri Hakizimana yavuze ko ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021, Padiri Ubald yari yasomye misa mu bitaro yari arwariyemo ikaba ari nayo ya mbere yari asomye nyuma yo gukira Coronavirus.

Ati “Ejo yari yasomye misa ye ya mbere kuva yarwara nibwo yasomye misa rwose mu bitaro afatanyije n’Umudiyakoni wa Omonien w’Ibitaro, batubwiye bati yasomye misa yishimye arimo koroherwa.”

Abari bari hafi ye bahamagaye murumuna wa Ubald witwa Révelien bamubwira ko mukuru we arembye, hashize isaha imwe bahita bamubwira ko yitabye Imana.

Mu Ukwakira 2020, nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yagaragaye afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

Mbere yo kujyanwa muri ibyo bitaro hari inshuti ye yitwa Katsey Long, yari yamusuye mbere ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson.

Yavugaga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo byagaragazaga ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

Long kandi yavugaga ko mu burwayi Padiri Ubald yari afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu.

Yagizwe umupadiri mu 1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko. Uyu muvugabutumwa yari afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ndetse yateguraga ibiterane bigari bihuza abantu benshi bamwe bagatanga ubuhamya ko bari bafite indwara zananiranye ariko bakaba bakize.

Ingabire yo gukiza abarwayi yatangiye kuyibona mu 1987, ubwo yajyaga asengera abantu, nyuma y’iminsi bagatanga ubuhamya ko bakize. Mu 1991, nibwo yatangiye kubona amashusho nk’ureba filime, akerekwa uburwayi akanavuga ko Imana ibukijije.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Padiri Rugirangoga Ubald yitabye Imana mu gihe hari hari gukusanywa ubufasha bwo kuramira ubuzima bwe mu buryo bwose binyunyuze mu kigo Center for Peace yari abereye umunyamabanga.