Paris:Imyigaragambyo yakozwe n’abanyarwanda

    I Paris ku murwa mukuru w’u Bufaransa, ku nyubako ya UNESCO, ikigo cya ONU gishinzwe ubumenyi n’amahoro, huzuye abapolisi bari gucungera umutekano kubera abantu bari kwigaragambya bamagana cyangwa bashyigikiye umukuru w’u Rwanda Paul Kagame.

    Prezida Kagame ari mu bayoboye iyo nama ya UNESCO yarigamije kwiga ibijyanye n’itumatumanaho.

    Iyo nama yabaye mu muhezo kuburyo n’abanyamakuru batashoboye kuyijyamo.

    Mu nkengero z’inyubako ya UNESCO hari abanyarwanda b’impande ebyiri zikora imyigaragambyo.

    Hari abashyigikiye Prezida Kagame bavuye mu bihugu bitandukanye by’iburayi nubwo higanjemo abavuye mu Bubiligi.

    Baravuga ko Prezida Kagame ariwe ukwiriye gukomeza gutegeka u Rwanda ndetse agahabwa ikiringo (manda) cya 3 kuko yabayoboye neza agateza igihugu imbere.

    Abamurwanya bo baravuga ko UNESCO itakagombye kumutumira ngo kuko aregwa ibyaha binyuranye.

    Baranavuga ko atagomba kwemererwa ikiringo cya 3 cy’umukuru w’igihugu.

    Haje kwiyongeramo abanyecongo bavuga ko ntakibazo bafitanye n’abanyarwanda ariko ko bagifitanye n’abayobozi babo.

    Abigaragambya ariko ntibari benshi ugereranije nabari bahari ubushize.

    Igipolisi cyabatandukanije kuburyo nta mvururu zabaye.

    Igipolisi cyakajije umutekano kubera ibitero by’iterabwoba biherutse kuba mu Bufaransa.

    BBC Gahuza-Miryango