Paul Kagame Arashinja Tshisekedi Kudaha Agaciro Imyanzuro y’Abayobozi b’Akarere

Paul Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arashinja umuryango mpuzamahanga kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke n’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo.

Ibi perezida w’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yaraye agiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa gatatu.

Muri iki kiganiro ngarukamwaka kiba kigamije kwifuriza abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda umwaka mushya, Perezida Kagame yibanze ahanini ku ntambara n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo.

By’umwihariko ku ntambara y’umutwe wa M23 u Rwanda yateje umwuka mubi hagati y’igihugu ayoboye na Kongo, umukuru w’u Rwanda yavuze ko iki ari ikibazo gikomeza kugenda kigaruka, ariko ntihashakwe igisubizo nyacyo. Yagize ati:

“Ikibazo kiri hagati yacu u Rwanda na Kongo n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo tukimazemo imyaka irenga 20. Kandi ibintu bikomeza kuba nk’ibyo dufite uyu munsi, bisa nk’aho byongera bigaruka nka nyuma ya buri myaka itanu, kandi bikaza bisa nk’ibyabaye mbere. Nk’ikibazo gihari none, cyari cyabaye mu myaka 10 ishize muw’2012. Kikitabwaho mu buryo bunyuranye, ariko byose birasa.”

Perezida Kagame yanenze umusaruro w’ubutumwa bwa LONI muri iki gihugu gituranyi, yavuze ko butwara amamiliyari y’amadolari ariko nta gifatika bugeraho.

“Nibwiraga ko buriya butumwa bwashyizweho ngo bugerageze gukemura bimwe mu bibazo biri muri kiriya gihugu; bigakorwa ku nyungu za kiriya gihugu, ariko no ku nyungu z’ibihugu bituranyi bigiraho ingaruka. Ariko ibyo ntabiba. Nk’uko nababwiye, ibyabaye muw’2012 byongeye kwisubiramo muw’2022. Kandi turacyakomeje! None, ni ikihe kibazo turimo gukemura mu by’ukuri nk’umuryango mpuzamahanga, u Rwanda rubereye agace gatoya cyane mu biwugize? Ni iki tugamije kugeraho?”

Mu gihe byinshi mu bihugu bikomeye byagiye bihamagarira u Rwanda guhagarika inkunga rushinjwa gutera inyeshyamba za M23 mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cya leta ya Kongo, umukuru w’u Rwanda yashinje ibyo bihugu kwirengagiza ukuri nkana kubera inyungu byaba bikurikiranye muri Kongo.

Perezida Kagame akavuga ko gusohora amatangazo yamagana u Rwanda bisa n’ibyambura leta ya Kongo inshingano zo gushaka umuti w’ibibazo bikazihirikira ku gihugu cye.

Aha kandi akaba yashinje mugenzi we Felix Tshisekedi wa Kongo guhindura imvugo no kwisubiraho ku masezerano agirana n’abandi bategetsi bagenzi be. Yagize ati:

“Uyu muntu yagiye yanga kubahiriza amasezerano menshi yagiranye n’abantu; none wowe wibwira ko hari icyo azubahiriza ku byo mwavuganye? Harimo yewe n’ubushize ubwo twari i Bujumbura, twaraganiriye, yari ahari hamwe n’aba hafi ye; ari mu biganiro atanga ibitekerezo, twandika itangazo, tumenyesha abantu ibyo twaganiriye, n’igikurikiraho. Itangazo ryarasomwe, ariko ku munsi wakurikiyeho, itangazo ririvuguruza risomerwa i Kinshasa!”

Ku itangazo ryasohotse nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi, leta ya Kongo ivuga ko ibirikubiyemo itabyemera kandi n’umukuru wayo atarisinye. Yo ivuga ko amasezerano yemera ari aya Luanda.

Ku birego by’uko u Rwanda rwaba rufite abasirikare cyangwa hari ibyo rukora mu gihugu gituranyi cya Kongo naho, Perezida Kagame ati:

“Mbwira abantu ngo na mbere y’uko ubona igisubizo cyanjye ku cyo twaba dukora muri Kongo, niba tunahari cyangwa tudahari, wakabaye unsubiza kubera iki iki kibazo gihari! Kubera iki uwo ari we wese yarasa amabombe akayambutsa umupaka akatwicira abaturage? Kubera iki FDLR mu kwa 11 kwa 2019 yambutse umupaka ikatwicira abaturage mu Kinigi n’ahandi? Wakabaye unsubiza impamvu y’ibyo! Sindimo no kugusaba kuza ngo umfashe gukemura icyo kibazo; niba bambutse umupaka turabyikemurira. Ariko se kubera iki tutakemurira icyo kibazo aho giturika? Bisa nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kijemo, iyo bambajije nkazamura ikibazo cya FDLR basa nk’abashatse guhunga icyo kibazo!”

Ibihugu by’u Rwanda na Kongo bikomeza gushinjanya gushyigikira inyeshyamba zihungabanya umutekano wa buri ruhande, u Rwanda rushinjwa gushyigikira M23, narwo rugashinja Kongo gushyigikira FDLR. Ni ibirego impande zombi zihakana.

VOA