Paul Kagame atsindiwe bwa kabiri muri Afrika y'Epfo!

Nkuko mwabyumvise mu makuru atandukanye ku maradiyo, amatereviziyo ndetse no mu binyamakuru byandikwa no ku mbuga nkoranyambaga, Leta y’agatsiko gato ka FPR iyoboje u Rwanda igitugu imaze igihe kirekire ishakisha uburyo bwose yabuza amahoro abantu bayihunze. Uretse, abicwa ku buryo butandukanye harimo no kugerageza gusaba ibihugu byabahaye ubuhungiro ngo bibirukane.

Nyuma yo gukama ikimasa aho Leta ya Paul Kagame yagerageje gahunda yo kwambuza ubuhungiro uwitwa umunyarwanda uwo ariwe wese, iyo gahunda yagombaga kurangirana n’umwaka w’ 2012, maze ngo mu kwezi kwa (6) ariko kwa Kamena2013, abanyarwanda bakaba baramaze gutaha, abadatashye bakaba ngo baramaze guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga. Ubu aho mvugira aha ngaha turasatira isoza rya 2014, ariko iyo gahunda yiswe Cessation Clause yaribagiranye burundu (yagiye nk’ifuni ihese cyangwa se nk’amahembe y’imbwa nk’uko babivuga mu Kinyarwanda.

Inkuru rero yari igezweho muri iki gihe mu kanwa k’abambari b’ingoma mpotozi ya Paul Kagame ngo kwari ugushaka uburyo bwose General Kayumba Nyamwasa yakwamburwa ubuhungiro yahawe na Leta y’Afrika y’Epfo kuva mu mwaka w’2010.

General Kayumba Nyamwasa, n’ubwo kumwambuza ubuhungiro itari yo ntego y’ibanze ya Paul Kagame, ahubwo we yifuzaga kumwica n’ubwo yabigerageje inshuro 4 zose nabwo akama ikimasa, ku rundi ruhande yageragezaga no gutanga amafaranga atagira umubare ngo ashake abamufasha kwirukanisha General Kayumba Nyamwasa mu gihugu cyamwakiriye!

Ni muri urwo rwego, Leta ya Paul Kagame yifashishije ambasade yayo cyane uwitwaga Didier Rutembesa banyanyagije amafaranga mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi n’abamukira mu gace k’amajyepfo y’Afrika; iyo mpuzamiryango yitwa Cormsa, aribyo bivuga mu magambo y’icyongereza (Consortium for Refugees and migrants in Southern Africa), Leta ya Kagame ikaba yarasabaga CORMSA kurega Leta ya Afrika y’Epfo ngo ko yahaye ubuhungiro umuntu uregwa guhungabanya umutekano, ubusugire bw’igihugu ngo n’ibyaha by’intambara da!

Ababingwa rero bo muri iriya mpuzamiryango ya CORMSA ifaranga barifungiyeho umwuka bararirya birengagiza akazi kabo ko kuvuganira impunzi n’abimukira bagendera ku kinyuma cya Kagame baba binaze mu rukiko.

Iki kibazo cyaravuzwe cyane, abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango y’impunzi bagerageje guha impanuro CORMSA kuva mu 2010 ariko biba guhana uwahanutse! Cormsa yakomeje ikirego, aho uwaregwaga ku ikubitiro yari umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, ngo kuba yeremeye ko General Kayumba Nyamwasa yakirwa akanahabwa ubuhungiro mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Umunsi rero warageze maze ku wa gatanu w’icyumweru turangije, ku italiki ya 26 Nzeri 2014, Nibwo Ishami ry’Urukiko rw’Ikirenga rya Afrika y’Epfo ruri I Pretoria ryemezaga ko IKIREGO CYA CORMSA nta shingiro gifite, ubwo CORMSA iba iratsinzwe n’uwayishutse ariwe Leta ya Paul Kagame biba uko nguko.

Ntabwo narangiza iyi nkuru ntibukije na none ko mu kwezi kwashize ari nabwo ibisuma Leta ya Paul Kagame yari yahaye amafaranga ngo byivugane General Kayumba Nyamwasa nabwo byahamwe n’icyaha bigakatirwa imyaka 8 y’igifungo yiyongera ku myaka 4 byari bamaze mu buroko, uku kukaba kubaye gutsindwa kwa 2 kwa Paul Kagame, kukaba gutsinda kwa 2 k’UKURI n’Inshuti n’umuryango wa General Kayumba Nyamwasa.

Si ibyo gusa kuko muri uku kugerageza kwigomba ubuzima bwa General Kayumba Nyamwasa, Leta ya Paul Kagame iherutse kuhasebera ubwo abakozi bakuru ba Ambasade ye I Pretoria bahambirizwaga na Leta ya Afrika y’Epfo, ubu Ambasade ikaba isigayemo Ambasaderi nawe utagishobora kwinyagambura kuko ibikorwa bye byose Leta ya Afrika y’Epfo ibicungira hafi, akaba asigaye yirirwa mu biro n’abagore 2 bakira za telefoni. Ubu Ambasaderi Karega wari yarihangishijeho gutaha amakwe, no kujya mu biliyo aho bapfushije no mu minsi mikuru inyuranye asigaye atumayo intore zikahamubera n’ubwo ntacyo zihavuga uretse gukanura amaso zikamushyira raporo.

Ngo Umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu, kandi ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze.

Tukiri muri Afrika y’Epfo reka tubageze itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umuryango wa General Kayumba Nyamwasa nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rutesheje agaciro ikirego cya CORMSA:

Itangazo ryari mu rurimi rw’icyongereza riragira riti:

Urubanza CORMSA yaregagamo Perezida wa Afrika y’Epfo, General Kayumba Nyamwasa n’abandi

Kuri uyu munsi taliki 26 Nzeri 2014, urukiko rw’ikirenga I Pretoria rwasezereye ikirego cyatanzwe na CORMSA (impuzamiryango irengera impunzi n’abimukira mu majyepfo ya Afrika) cyaregaga guverinoma ya Afrika y’Epfo na General Kayumba Nyamwasa ruvuga ko Nta shingiro gifite

Urukiko ruti ikirego nta gaciro nta n’ishingiro kuko cyitwazaga amakuru y’ibinyoma arega General Kayumba ibyaha batabashije kubonera ibimenyetso imbere y’ubucamanza

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rwagisirikare mu Rwanda cya guhamya General Kayumba ibyaha adahari nacyo kidafashije kandi kitafatwa nk’ishingiro rihamye.

Umucamanza yanavuze ko kuba inkiko z’ubufaransa na Espanye zaba zishaka kuburanisha General Kayumba Nyamwasa kubera ibyaha by’intambara akekwakwaho, umucamanza ati ibi ntibyashingirwaho nk’impamvu z’ingenzi ngo General Kayumba abe yajyanwa muri ibyo bihugu cyangwa se ngo bitumen yimwa ubuhungiro nk’impunzi ya Politiki

 

Umucamanza yasanze nta mpamvu zakwambuza General Kayumba Nyamwasa ubuhungiro haba mu mategeko ya Afrika y’Epfo cyane cyane mu gika cya 4 cy’itegeko rirebana n’iby’impunzi ryo mu 1998 cyangwa se mu masezerano y’umuryango w’abibumbye UN/ ONU yo mu 1951, hamwe n’amasezerano y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika OAU/OUA yo mu 1969 mu bibazo birebana n’impunzi.

 

Umucamanza yasanze Guverinoma ya Afrika y’Epfo yarasuzumanye ubushishozi igasanga nta mpamvu yemeza ko General Kayumba Nyamwasa yaba yarakoze ibyaha byavuzwe mu gihe nta bimenyetso byagaragajwe.

 

Urukiko rwabonye ibi bikurikira mu mikirize y’urubanza:

  1. Ko ubuzima bwa General Kayumba Nyamwasa buri makuba nta kubishidikanyaho kuva aho hagaragariye ubwumvikane buke hagati ye na General Kagame Parazida w’u Rwanda ibi bikaba byaramugize umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho
  2. Ko inshuro nyinshiLeta y’ u Rwanda yashatse kumwica.
  3. Ko Leta ya Afrika y’Epfo yabiboneye ibimenyetso kandi itabyirengagije,
  4. Ko ibyagaragagajwe n’umucamanza Bruguière, nyuma byasubiwemo kandi bikabeshyuzwa n’amaperereza yakozwe n’abacamanzaTrevidic na Nathalie Poux.
  5. Ko uru rukiko rutaha agaciro kuba Espanye ishaka General Kayumba, kuko byari bishingiye ku byatangajwe n’umucamanza Bruguière kuko byabeshyujwe.
  6. Ko kubera ibi byose General Kayumba yahawe ubuhungiro bwa Politiki na Afrika y’Epfo mu buryo bwemewe kandi bukurikije amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga.

Kubera ziriya mpamvu zose zavuzwe umucamanza yafashe umwanzuro wo gusesa ikirego.

Iri tangazo turikesha Umwunganizi wa General Kayumba: Maïtre Kennedy Gihana ndetse na Bwana Frank Ntwari uhagarariye umuryango wa General Kayumba Nyamwasa.

 

Claude Marie Bernard Kayitare

I Johannesburg