Paul Kagame mu Budage

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru atangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda n’abahagarariye u Budage mu Rwanda aremeza ko uyu munsi tariki ya 26 Kanama 2021, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasesekaye i Berilini mu Budage, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu bya Afrika “G20 Compact with Africa” (CwA) yatumijwe n’umukuru w’U Budage, Angela Merkel.

Iyi nama yatangiye uyu munsi ku wa 26 Kanama 2021, yitabiriwe n’abayobozi bamwe b’ibihugu by’Afurika, ab’ibihugu 20 bikize ku isi (G20), abashoramari batandukanye, abacuruzi ndetse n’abafatanyabikorwa. 

Hateganiijwe ko abakuru b’ibihugu bayitabiriye bazahura n’abashoramari ariko kandi n’abakuru b’ibihugu ubwabo bakazagirana ibiganiro byihariye. 

Bimwe mu bizitabwaho harimo kunoza ubucuruzi no guteza imbere ishoramari ku Mugabane w’Afurika.

Twibutse ko iyi nama iheruka kuba muri 2019, aho Perezida Paul Kagame wari yayitabiriye yakanguriye abashoramari batandukanye gushora imari mu Rwanda ku buryo bw’umwihariko no muri Afrika muri rusange, aho yavuze ko umugabane wa Afrika uberanye n’ishoramari ry’ibihugu by’Iburengerazuba.

Iyi nama yatangijwe muri 2017 ikaba ihuje ibihugu 20 bikize ku isi n’ibihugu byo ku mugabane w’Afrika, imaze kwitabirwa n’ibihugu 12 by’Afurika ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopie, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisie.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye ubutumire bw’umukuru w’u Budage, Angela Merkel akitabira riya nama.

Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter, Perezida wa Senegal Macky Sall nawe witabiriye iyo nama, kuri uyu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 26 Kanama 2021 yatangaje ko yagiranye umubonano Perezida Kagame, avuga ko baganiriye ku bijyanye n’inyugu ibihugu byabo bihuriyeho zirimo ibyo gukora inkingo za Covid-19 muri Afrika.

Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda rutangaza kandi ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye barimo Sabine Dall’Omo, umuyobozi mukuru w’ikigo Siemens muri Afrika y’Epfo, Werner Hoyer Perezida wa Banki y’u Burayi ishinzwe ishoramari, na Holm Heller, umukuru wa Fondation kENUP (umuryango udaharanira inyungu utera inkunga ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvumbuzi mu by’ubuvuzi)

 

Uru rugendo ruje nyuma y’igihe kinini Perezida Kagame atitabira manama menshi mpuzamahanga uretse iyo aherutsemo i Paris mu Bufaransa mu kwezi ka Gicurasi uyu mwaka.

Ku bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi twavuga ko Perezida Kagame afite mu ntoki ze isoko rinini ryakurura abashoramari dore ko ingabo yohereje mu bihugu nka Mozambique na Centrafrique zafatwa nk’ikimenyetso cyo kwizeza umutekano abashoramari bashaka gushora imari muri ibyo bihugu bisa nk’ibigiye gusimbura Congo mu micangire y’amakarita ya Perezida Kagame. Kuri abo bashoramari bashaka gukorera muri ibyo bihugu ku buryo bwizewe bikaba byabasaba kubanza guhabwa umugisha na Perezida Kagame.

Mu gihe Perezida Kagame yarimo atakaza ingufu mu ruhando mpazamahanga kubera ikibazo cya Rusesabagina, ababikurikiranira hafi bemeza ko intambara yo muri Mozambique, ingabo yohereje muri Centrafrica, inganda zikora inkingo za Covid-19 ziteganywa gushyirwa mu Rwanda, no kwakira impunzi ibihugu byateye imbere bidashaka zirimo iziri kuva muri Afghanistan ubu, bishobora gusubiza Perezida Kagame icyizere yari atangiye gutakaza ku buryo byamutera gukaza ingoyi azirikishije abanyarwanda ndetse mu gihe amahanga amukeneye ntabe yanatinya kwigiriza nkana kuri Paul Rusesabagina amukatira igihano kiremereye ubundi atari gutinyuka kumuha kubera igitutu cy’amahanga.