Ingabo z’u Rwanda ntizorohewe muri Mozambique

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa u Rwanda rutangiye kwigamba intsinzi yo guhashya abarwanyi bari barigaruriye intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ibintu byose byatangiye guhinduka, aho urugamba nyarwo rutangiriye, ingabo z’u Rwanda nizo zatangiye kuyabangira ingata, ari nako zihatakariza abarwanyi.

Mu minsi itatu ikurikiranye, ku cyumweru tariki ya 22/08, kuwa mbere tariki ya 23/08 no kuwa kabiri tariki ya 24/08, ingabo z’u Rwanda, zinakunze kugenda zonyine zitari kumwe n’iza Mozambique, zagiye zigwa mu mitego (Ambush) y’abarwanyi b’inkorokoro mu kumasha badahusha (Snipers), bazirasaho zirashwiragira. Bamwe mu basirikare kabuhariwe b’u Rwanda  (Special Forces) barahaguye, abandi barakomereka.

Amakuru twamenye bucece (kuko aba yagizwe ibanga rikomeye i Kigali, kuko aba yiswe amakuru y’ibanga ry’umutekano w’igihugu), ni uko hari abasirikare 8 bacyuwe bapfuye, ngo bashyingurwe mu gihugu cyabo (Rwanda), mu gihe hari abandi 5 baguye muri Mozambique ubwo bari bagikorerwa ubuvuzi bw’ibanze, nyuma yo gukomerekera ku rugamba, barashwe na ba mudahusha bihisha mu mashami y’ibiti no mu bihuru byiherereye ku misozi. Usibye aba 8 bamenyekanye, n’aba 5 bazwi baguye muri Mozambique bavurwa, haravugwa kandi inkomere zindi zigikomeje kwitabwaho, zaba izikiri muri Mozambqiue, cyangwa se izamaze kugezwa i Kigali mu Rwanda ngo zibagwe amagufa.

Mu nkomere n’abamugariye ku rugamba, si bose barashwe na ba Mudahusha b’inyeshyamba, ahubwo harimo umubare munini w’abaturikanywe n’ibisasu bitegwa mu butaka (Land mines / Mines antipersonnels). Nubwo ibi bisasu bitakemewe ku rwego mpuzamahanga, hirya no hino ku Isi inyeshyamba zirabikoresha, kuko bihendutse, kandi bikaba bizifasha mu mirwano mu gihe ingabo z’ama Leta ziba zitemerewe mu kubyifashishamo.

Izi mine zitegwa mu butaka, zihenduka kubera impamvu ebyiri, iya mbere ni ukuba zitemewe gukoreshwa, bityo zikagurwa gusa n’abatagengwa n’aya mategeko (Inyeshyamba), iya kabiri ni uko zitabona isoko ryagutse, ibi nabyo bigaterwa no kuba za Leta z’ibihugu zitakizigura nk’uko byahoze mu myaka 30 ishize zikemewe, dore ko ibi bisasu bitegwa mu butaka byabuzanyijwe kongera gukoreshwa, kuva ku itariki ya 18/09/1997. Ibihugu byemeye kubahiriza amsezerano yo kudakoresha ukundi mine zitegwa mu butaka, ni 162 birimo u Rwanda, Mozambique, n’ibindi byose bigize Umuryango wa SADC wiyemeje kohereza ingabo muri Mozambique  (Angola, Botswana, Comoros, Democratic Republic of Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Namibia, Seychelles, South Africa, Tanzania, Zambia and Zimbabwe.).

Ibisasu biturikana abantu bikomeje gutegwa n’izi nyeshyamba muri Mozambique, byakomye mu nkokora ingabo z’u Rwanda aho byaziturikanaga umusubirizo mu cyumweru gishize, hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Kanama 2021, ubwo u Rwanda rwarwanaga inkundura mu rugamba rugana ahitwa Mbau, mu birometero bikabakaba 50 umuntu avuye Mocimboa da Praia, ariko kuhigamba intsinzi nk’iyo baririmbaga i Macimboa da Praia bikaba bitarabakundiye, kuko u Rwanda rwari rwahatakarije benshi, mu kurwana n’inyeshyamba zitigaragaza. Abenshi mu baguye ku rugamba ni abari bahagurukiye i Mueda, bakanyura mu mashyamba atarimo inzira nyabagendwa nyinshi.

Inyeshyamba zatangiye gutega mine nyuma y’aho u Rwanda rukoresheje za kajugujugu na za drones mu kumenya aho positions zabo ziri. Usibye gukoresha ibisasu bitegwa mu butaka bikanaturikana imodoka, inyeshyamba zinatema ibiti by’inganzamarumbo, zikabishyira mu nzira ngo zikerereze urugamba.

Urugamba rukomereye ingabo z’u Rwanda muri iyi minsi zikaba zidatera agatambwe, ni urugana ahitwa Siri I na Siri II, hisuganirije intagondwa nyinshi.