Paul Kagame mu nama i Paris yihishe nk’umujura!

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame azakorera urugendo i Paris mu Bufaransa aho azitabira inama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubuhanga n’umuco (UNESCO). Iyo nama ikazaba ku wa 27 Gashyantare 2015.

    Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Sonia Rolley ku rubuga rwa Twitter ngo kuri ubu nta mibonano iteganijwe Perezida Kagame azagirana n’abayobozi b’u Bufaransa.

    Paris Kagame

    Ubusanzwe ingendo za Perezida Kagame zikunze kumenyekana cyane mu bamushyigikiye bakunze kwitwa intore aho bakangurirwa guhaguruka n’iyonka bagiye kumutaramira ngo babeshye amahanga ko akunzwe. Igitangaje  uru rugendo rw’i Paris rusa n’urwagizwe ibanga rikomeye. Byaba se ari ugutinya imyigaragambyo se? Cyangwa Paul Kagame amaze guhararukwa amashyi  y’abitwara nk’abidishyi bamuroha aho kumubwiza ukuri?

    Tubitege amaso!

    The Rwandan

    21.02.2015

    [email protected]