Paul Kagame muri nteba, i Paris mu Bufaransa!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ese uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa rwaba ruri mu nzira yo guhindura amateka hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa? Nyuma y’igihe kinini umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa utameze neza,  kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021, Paul Kagame perezida w’u Rwanda yagaragaye i Paris mu Bufaransa ari kumwe n’umufasha we Jannette Kagame yitabiriye inama y’impurirane: Inama Mpuzamahanga ku kibazo cya Sudan y’Amajyaruguru n’Inama Mpuzamahanga yo ku gutera inkunga ubukungu bw’Afrika. Twibutse ko uru ruzinduko rwabanjirijwe mu munsi mike ishize n’urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga  w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta wakubutse ku mugabane w’Ubulayi, akaba yarahamaze iminsi itari mike. Abantu benshi bakaba biteze ikizava muri uru ruzinduko. 

Mu minsi ibiri, ku wa 16 na 17 Gicurasi 2021, Paul Kagame yakoze byinshi aho yari i Paris kuko yashoboye kuganira n’abanyacyubahiro batandukanye.  Ku ikubitiro, akigera i Paris ku ya 16 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yahise abonana n’ubuyobozi mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)  Kristalina Georgieva ndetse na Perezida wa Ethiopia Madam  Sahle-Work Zewde mu buryo bw’umwihariko. Ibyo baganiriye ntibyatangarijwe abanyamakuru. Gusa mu busesenguzi, impamvu zo guhura n’aba bayobozi bombi zishobora kuba ari uko Paul Kagame iteka aba ashaka aho yakura inkunga z’anafaranga ikindi ni uko yaba yihereranye Perezida wa Ethiopia ngo bavugane ku mubano w’u Rwanda na Ethipia umaze igihe utifashe neza. 

International Conference to Support Sudan’s Transition | Paris, 17 May 2021

Hari imvugo igira iti “gutera inyoni ebyiri n’ibuye rimwe”. Amahirwe Paul Kagame yagize yo gukandagira mu Bufaransa nyuma y’igihe kinini yagombaga kuyabyaza umusaruro. Paul Kagame we yateye inyoni myinshi n’ibuye rimwe”. Mu bandi banyacyubahiro Perezida Paul Kagame yahuye n’abo harimo mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi (uyu akaba ari nawe muyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika kuri Ubu) ndetse na Filipe Nyusi wa Mozambique. Mu kiganiro yagiranye na Felix Tshisekedi, Paul Kagame yamwemereye kumutera inkunga muri gahunda yo kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Paul Kagame akaba yaguye ahashashe kuko igihe cyose aba ashaka icyamuhesha bwo kujya muri Kongo ku buryo buzwi (kuko n’ubundi asanzwe ariyo). Ese ko ingabo za Paul Kagame zisanzwe ziba mu Burasurazuba bwa Kongo, zikaba zishobora kuba ziri muzitera umutekano muke, noneho zizahagarura amahoro? 

Kuri uyu wa mbere kandi tariki 17 Gicurasi 2021 perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru Marc Perelman na Alexandra Brangeon ba France24 na RFI akaba yabajijwe kuri raporo “Duclert” y’Ubufaransa na “Muse” y’u Rwanda, ikibazo cy’umutekano muke mu Burasurazuba bwa Kongo no ku kibazo cya Paul Rusesabagina.  Ku bijyanye na raporo kuri jenoside, perezida Paul Kagame yavuze ko ari intambwe nini itewe. Ngo we n’ubwo atakwibagirwa ibyo Ubufaransa bwakoze ngo yabibabarira. Ibi biranumvikana kuko jenoside ari imwe mu ntwaro yitwaje, iteka ryose ahora ashaka uwayitiza umurindi kuko bimuha izindi ngufu zo kugundira ubutegetsi. Paul Kagame rero akaba abona muri izo raporo inzira yo kubura umubano n’Ubufaransa ngo ndetse n’Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ikaba igihe gufungurwa. 

Ku kibazo cy’umutekano muke muri Kongo, Paul Kagame avuga ko Monusco (Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo) yananiwe ngo ko ariko we yabishobora. Ese impamvu yaba ari iyihe? Ese ntiyaba afite uruhare mu guteza umutekano muke akaba ariyo mpamvu avuga ko we yanawugarura? Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abatekerezaga ko yasubizwa i Burayi akaba ariho yaburanishirizwa. Gusa ibi nta gitangaza kirimo kuko yari yanabitumye umukozi we, Minisitiri Vincent Biruta. Urwishe ya nka rero ruracyayirimo kuko Paul Kagame yeruriye itangazamakuru ko atazarekura ubuteketsi bw’u Rwanda aho agira ati “Imana impe ubuzima gusa“. Ese koko hazategerezwa urupfu ngo abanyarwanda bave ku ngoyi?

Kandi, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu n’abafasha babo bakiriwe ku meza na perezida Emmanuel Macron n’umufasha we  Brigitte Macron.

Ese i Paris byari byifashe bite? Perezida Paul Kagame yakiriwe i Paris yakiriwe n’imyigaragambyo y’abatishimiye ubutegetsi bwe bw’igitugu baba mu Bufaransa iteganijwe kuri Place de la Nation kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 guhera saa saba kugera saa kumi. Amwe mu magambo yari ku byapa bikangurira kwitabira iyo myigaragambyo harimo agira ati “Kagame w’umwicanyi”, andi ari Emmanuel Macron “amateka n’abaturage bazagucira urubanza”. 

Uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa rero rukaba rubonwa kwinshi. Bamwe barasanga ari ikimwaro gikabije ku Bufaransa gutumira Paul Kagame wisasiye abaperezida babiri icyarimwe: Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi igihe yahanuraga indege barimo bombi ndetse agahitana n’abaderevu batatu bari batwaye iyo ndege b’abafaransa kugera na n’ubu Paul Kagame akaba atabibazwa ahubwo abaye umwana w’inkundwakazi mu rugo kwa Emmanuel Macron.  Colonel Jacques Hogard wari muri “Opération Turquoise” abona ko kwakira Paul Kagame kwa Emmanuel Macron ari ugutesha ahaciro imiryango y’abafaransa batandatu barimo abajandarume babiri biciwe mu Rwanda, Paul Kagame akaba atabibazwa. 

Abandi baribaza Demokarasi Emmanuel Macron ari kwereka isi yihuza na Paul Kagame uregwa ibyaha byibasiye inyoko muntu byaba byarahitanye abantu bagera kuri miliyoni esheshatu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Benshi ubu baribaza icyo Emmanuel Macron, perezida w’Ubufaransa yabwira Afrika kuri demokarasi aho bagira bati “Kora ibyo ubwiriza”. Aho bagereranya Paul Kagame nka Hitiler munyafurika bahereye kuri “rapport mapping” none ubu akaba yamwimariyemo aka “Chérie, chouchou”. 

Abarebera kure ibya politiki barasanga uyu ari undi muvuno Paul Kagame ari guca nyuma y’uko umubano we n’Abanyamerika ndetse n’Abongereza urimo kugenda ucumbagira. Umuvuno awuhinduriye rero mu Bufaransa. Niba bizamuhira? Nyiri amaso abwirwa bike ibindi akirebera!