PAUL RUSESABAGINA ASHOBORA KWICWA BIKITWA KO YIYAHUYE

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

INTANGAZO N° 016/PS.IMB/NB/2022: ‘’ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA BWANA PAUL RUSESABAGINA USHOBORA KWICWA BIKITWA KO YIYAHUYE NK’UKO BYATANGAJWE N’IKINYAMAKURI RUSHYASHYA KIRI MU KWAHA KWA LETA Y’U RWANDA’’

Ku italiki ya 30 Kanama 2022, ikinyamakuru Rushyashya gikorera Leta y’u Rwanda cyasohoye inyandiko ishimangira kitabiciye ku ruhande ko Bwana Paul RUSESABAGINA ufungiye muri gereza ya Mageragere ashobora kwiyahura; ibi kibivuga gishize amanga nk’aho gifite icyuma cyo gupima abagomba kwiyahura.

Iyi nkuru y’iki kinyamakuru Rushyashya iributsa inkuru z’incamugogo z’abantu bagiye bapfira mu maboko y’inzego z’umutekano cyane cyane muri za kasho za polisi maze Leta y’u Rwanda ikavuga ko biyahuye nyamara hatabaye iperereza ryigenga mpuzamahanga dore ko abo bantu baba bapfuye mu buryo budasobanutse. Aha, havugwa urupfu rwa KIZITO MIHIGO n’abandi benshi.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga iyi nkuru y’ikinyamakuru Rushyashya iri guca amarenga ku iyicwa rya Bwana Paul RUSESABAGINA maze bikitwa ko yiyahuye dore ko bishoboka cyane ko iki kinyamakuru kizi uyu mugambi maze kikaba kiri gutanguranwa mu guteza ubwega no gutanga abagabo.

Kwica Bwana Paul RUSESABAGINA ni ibintu byoroshye kandi bishoboka cyane kuri Leta y’u Rwanda yahisemo inzira yo kuyobora Abanyarwanda ikoresheje igitugu bityo nka Leta zose z’ibitugu kwica abatavugarumwe nazo ni ibintu bisanzwe kandi Bwana Paul RUSESABAGINA ntabwo azaba ari we wa mbere cyangwa uwa nyuma uzaba uvukijwe ubuzima mu buryo budasobanutse.

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’iyi nkuru y’ikinyamakuru Rushyashya cyane cyane ko gikorana bya hafi na Leta y’u Rwanda bikaba bishoboka ko gifite amakuru mpamo y’uwo mugambi mubisha wo kwivugana Bwana Paul RUSESABAGINA.

Muri urwo rwego, Ishyaka PS Imberakuri rirasaba rikomeje ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa,Ubwongereza, Canada, Ububiligi,Ubudage n’ibindi bifitanye umubano wihariye na Leta y’u Rwanda guhaguruka bigakiza ubuzima bwe.Birakwiye ko ibi bihugu byumvisha u Rwanda ko rugomba kumurekura nta y’andi mananiza dore ko bibifitiye ubushobozi cyane ko bifite uruhare runini mu mitegekere y’u Rwanda.Aha, riributsa ko ibi bihugu ari byo bitera inkunga u Rwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’iki gihugu nko mu rwego rwa politiki,ubukungu, imibereho y’abaturage, diplomasi, umutekano, amafaranga n’ibindi; bitabaye ibyo bizafatwa nk’abafatanyacyaha igihe cyose azivuganwe.

Bikorewe i Kigali, kuwa 31 Kanama 2022

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri Kandida Prezida mu Matora ya 2024 (Sé)