Paul Rusesabagina avuga ko yakorewe iyicarubozo nyuma y’uko agezwa i Kigali

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

 Ni inkuru yasohowe na Morgan Winsor kuri ABC News, umwanditsi wacu Arnold Gakuba yabashyiriye mu Kinyarwanda.

Rusesabagina wahoze ari umukozi wa Hoteli wakoze filime yamamaye muri 2004 yiswe “Hotel Rwanda”, avuga ko yakorewe iyicarubozo n’abayobozi b’u Rwanda mu gihe kitari gito ari ahantu hatazwi yita “ibagiro“, nyuma yo gushimutwa akajyanywa i Kigali muri Kanama umwaka ushize ari naho yafatiwe, nk’uko ABC News ibitangaza.

Aya ni amakuru atarigeze atangazwa y’ibyakorewe Rusesabagina, w’imyaka 66 akaba n’umurwayi wa kanseri, akaba avuga ibyo yakorewe igihe yageraga bwa mbere mu murwa mukuru w’u Rwanda Nk’uko inyandiko y’umwe mu bamwunganira w’umunyarwanda Jean-Felix Rudakemwa ibigaragaza. 

Ubu buhamya bwo ku ya 3 Gicurasi 2021, bukubiyemo ikiganiro Rudakemwa avuga ko yagiranye na Rusesabagina muri gereza ya Kigali aho afungiye hafi amezi icyenda aregwa ibyaha byinshi bifitanye isano n’iterabwoba. Rudakemwa avuga ko muri ubu buhamya yashakaga gukora itangazo rishyizweho umukono na Rusesabagina, ariko uko ibintu byari bimeze muri gereza “byari byifashe nabi cyane, ku buryo atashoboye kwemererwa kumusura afite izo nyandiko zihariye kandi z’ibanga.

Kuri uyu wa kabiri, umuryango wa Rusesabagina n’abamuhagarariye mu mategeko batanze izo mpapuro kugira ngo bavugurure ikirego batanze muri Nzeri umwaka ushize mu Muryango w’Abibumbye wita ku iyicarubozo. Izi nyandiko nshya zari mu rwego rw’ubujurire bwihutirwa busaba ko umunyamakuru wihariye, Nils Melzer, yatabara kugira ngo Rusesabagina arekurwe.

Ibaruwa mpuzamahanga yunganira Rusesabagina yandikiwe Melzer kuri uyu wa kabiri, iragira ati: “Turemeza ko iyicarubozo ryakorewe Bwana Rusesabagina riruta kure ibyatangajwe. Ibyo kandi binajyanye n’uko yakomerekejwe.

Ku ya 27 Kanama, Rusesabagina ukomoka mu Rwanda ariko akaba afite ubwenegihugu bw’Ububiligi kandi akaba atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yagiye mu gihugu cy’Ubumwe bw’Abarabu kugira ngo abonane na Constantin Niyomwungere, umupasitori wavukiye mu Burundi. Rusesabagina avuga ko yamutumiye ngo bajyane i Burundi ajye kuganiriza amatorero yaho ibyamubayeho mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda. Nk’uko itsinda mpuzamahanga ry’abanyamategeko rishyigikiye Rusesabagina ribitangaza, nyuma yaho muri iryo joro, aba bombi bafashe indege yihariye, Rusesabagina yizeraga ko izabavana i Dubai ikabageza mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Rusesabagina ntabwo yari azi ko pasitori yakoraga akazi ko gutanga amakuru ku biro bishinzwe iperereza mu Rwanda kandi ko yamushutse ngo yinjire mu ndege yakodeshejwe yerekezaga i Kigali.

Niyomwungere yabwiye urukiko rukuru rw’u Rwanda i Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka ko: “We ubwe, abapilote n’abakozi b’indege bari bazi ko bagiye i Kigali.” Ati “Umuntu umwe utari uzi aho tugiye yari Paul.”

Abashinjacyaha b’u Rwanda bavuga ko Rusesabagina yashakaga kujya mu Burundi kugira ngo ahure n’imitwe y’inyeshyamba ikorera yo ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nk’uko ubu buhamya bubitangaza, Rusesabagina yabwiye umwunganizi we ko umuderevu n’umukozi w’indege bavuze ko bagiye i Bujumbura. Indege igwa, ku ya 28 Kanama, ni bwo Rusesabagina yabonye ari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Rusesabagina yavuze ko yahise atangira kuvuza induru agerageza kuva mu ndege ariko abuzwa n’abakozi bo mu biro bishinzwe iperereza mu Rwanda, nk’uko ubuhamya bubyemeza. Ubuhamya buvuga ko yabwiye umwunganizi we ko: “Bamuhambiriye amaboko n’amaguru, bamupfuka amaso n’amazuru, n’umunwa n’amatwi”.

Itsinda mpuzamahanga ry’abanyamategeko rya Rusesabagina, ryerekana inyandiko zemeza ko indege yakoreshwaga na GainJet, kandi ko yakoreshejwe na guverinoma y’u Rwanda, ikaba ifite ibiro i Kigali. Umuryango wa Rusesabagina urega iyi sosiyete ikora ibijyanye n’indege mu Bugereki kubera ko yaba yarafashije abategetsi bw’u Rwanda kumushimuta. Nyamara GainJet ntacyo yatangarije ABC News isabwe kugira icyo ibivugaho.

Nk’uko ubu buhamya bubitangaza, Rusesabagina yabwiye umwunganizi we ko bamujyanye ahantu hataramenyekana aho yagumye afunze amaso kandi aboshye amaboko n’amaguru kugeza ku ya 31 Kanama 2020. Nk’uko bigaragara mu buhamya, yagize ati: “Nise aho hantu ibagiro. Numvaga abantu, barimo n’abagore bavuza induru, basaba ubufasha.

Nk’uko bigaragara muri ubu buhamya kandi, ngo igihe yari muri iryo “bagiro,” Rusesabagina avuga ko nta biryo yahabwaga kandi ko ataryamaga ndetse ko atemererwaga kuvugana n’umuryango we cyangwa abamwunganira mu mategeko. Yavuze ko rimwe na rimwe, amazuru n’umunwa bye byabaga bipfutse. Ngo iyo amaguru ye yanyeganyega kubera kubura umwuka, Rusesabagina yavuze ko umukozi w’ikigo gishinzwe iperereza mu Rwanda yamufunguraga kugira ngo ahumeke. 

Ubuhamya bukomeza bugaragaza ko Rusesabagina yatanze urugero rumwe aho umukozi w’ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda yamukandagiye ku ijosi akoresheje inkweto za gisirikare. Rusesabagina yagize ati “icyo gihe sinahumekaga neza, gusa numvishe uwo mukozi avuga ngo “Tuzi gukora iyicarubozo“. Rusesabagina yavuze kandi ko ubu adashobora guhagarara wenyine kandi ko umuntu agomba kumufata igihe cyose akeneye kwiyuhagira. Ubuhamya buvuga ko yabwiye umwunganizi we ati: “Nta mbaraga nari mfite, nari mfite umwuma“.

Ku wa kabiri, mu kiganiro  n’abanyamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, umuhungu wa Rusesabagina yasabwe n’amarangamutima ubwo yasomaga ibice by’iyi nyandiko mu ijwi riranguruye. Tresor Rusesabagina yabwiye abanyamakuru ati: “Ibaze nawe uyu abaye ari papa wawe.”

Ubuhamya buvuga ko Rusesabagina yamaze iminsi myinshi ari ahantu hataramenyekana kugeza igihe abategetsi b’u Rwanda bamuherekeje bwa mbere ari mu mapingu mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cy’iperereza cy’u Rwanda i Kigali ku ya 31 Kanama kuva igihe yari yaragereye i Kigali.

Umuryango wa Rusesabagina n’abamuhagarariye mu mategeko bashinja Leta y’u Rwanda kumushimuta no kumuzana mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko yishyuye indege yajyanye Rusesabagina i Kigali, ariko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko nta kosa ryakozwe kuko ngo “yajyanywe mu Rwanda hashingiwe ku byo yemeye kandi ashaka gukora.” Mu kiganiro cyabaye mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize, Kagame yabwiye itangazamakuru ry’u Rwanda ko “hatabayeho gushimuta, ko kandi nta kosa yakoze.”

Leta zunze ubumwe z’Abarabu zahakanye ko nta ruhare zagize mu ifatwa rya Rusesabagina uvuga ko yavuye i Dubai mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuryango wa Rusesabagina n’abamuhagarariye mu mategeko bavuze ko abayobozi ba gereza bakomeje kumwima imiti yandikiwe y’indwara y’umutima. Bavuze ko mu ikubitiro yangiwe kubona umwe mu bunganizi yahisemo kandi kugeza ubu akaba atemerewe kuvugana n’abunganizi be b’abanyamahanga. Abonana gake n’abunganizi babiri bo mu Rwanda bamuhagarariye mu rukiko. Itsinda ry’abanyamategeko mpuzamahanga rivuga ko impapuro yahawe n’abamwunganira zafatiwe muri gereza.

Umwunganizi mukuru wa Rusesabagina, Kate Gibson, yavuze ko “uburenganzira bwe bwahungabanijwe nkana” kandi ko nta n’umwe mu bandi bafunzwe bari muri iyo gereza udakurikiranwa kandi akavurwa.

Ku wa kabiri, Gibson yabwiye abanyamakuru ati: “Ku kibazo cya Paul, amategeko asa nkaho yahinduwe.”

Itsinda mpuzamahanga ry’abanyamategeko rivuga ko Rusesabagina yari amaze amezi arenga umunani afunzwe wenyine. Icyakora, umuryango wa Rusesabagina wabwiye ABC News ko atakiri mu kasho wenyine guhera ku wa gatatu ushize, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru rivugwa ku ifugwa rye. Amategeko avuga ko kugumisha umuntu mu gifungo cy’akato mu gihe kirenze iminsi 15 ikurikiranye ari iyicarubozo.

Ku wa kabiri, umukobwa wa Rusesabagina, Anaise Kanimba yatangarije ABC News ko: “N’ubwo bishimiye ko atakiri wenyine, baracyahangayikishijwe n’umutekano we ndetse n’imibereho ye mibi arimo muri gereza.”

Rusesabagina, umubyeyi wubatse ufite abana batandatu, yari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya jenoside yo muri 1994. Muri icyo gihe, havugwa ko abantu barenga 1,200 bahungiye muri Hoteli Mille Collines aho yaba yarakijije abo bantu kubera umwanya yari afite. Nyuma yo gusohora filimi, Rusesabagina yafashwe nk’intwari nyamara yatangiye kutavugwa neza na Leta y’u Rwanda.

Urubanza rwa Rusesabagina rukomeje kubera mu gihugu cye cy’amavuko rwahagurukije isi yose. Umuryango we n’abamwunganira babona ko nta mahirwe afite yo guhabwa ubutabera nyakuri kandi ko ashobora no gupfa azize ubuzima bubi abayemo muri gereza. Aramutse ahamwe n’ibyaha byose aregwa, Rusesabagina ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25. Rusesabagina yakomeje kuvuga ko ari umwere.

Ku wa kabiri, umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba, yabwiye abanyamakuru ati: “Tuvugishije ukuri, duhangayikishijwe n”ubuzima bw’umubyeyi wacu.