“Byaba ari byiza Perezida Kagame afashije ubutabera” – Tshisekedi

Félix Tshisekedi

Perezida Félix Tshisekedi uri i Paris, kuri ‘Mapping report’ yavuze ko hagomba kubaho ubutabera ku bambuwe ubuzima muri DR Congo n’ahandi mu karere, avuga ko byaba ari byiza mugenzi we Kagame afashije ubutabera.

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP ku wa gatatu, Bwana Tshisekedi yavuze ko ‘Mapping report’ yakozwe n’inzobere za ONU itakozwe n’abanyeCongo, ati: “Ni abantu batabogamye bayikoze”.

Ni raporo itavugwaho rumwe yasohotse mu 2010 ivuga ku byabaye muri DR Congo hagati ya 1993 na 2003, ishinja bamwe mu ngabo z’u Rwanda – cyangwa abazihozemo, uruhare mu bwicanyi mu ntambara za Congo.

Ku wa mbere mu kiganiro na France 24 Perezida Kagame nawe ari i Paris, yavuze ko nta byaha byakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo cyangwa byakozwe n’abavugwa n’iyo raporo.

Bwana Kagame yavuze ko iyi raporo yifashishwa n’abavuga ko habayeho jenoside ebyiri, avuga ko ari “raporo itavugwaho rumwe… y’igikoresho cya politiki…kandi hari izindi raporo ziyivuguruza.” 

Kagame yanenze Dr Denis Mukwege, wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel – ukunze kugaruka kuri iyo raporo asaba ko habaho ubutabera, avuga ko “yahawe icyo gihembo agirwa igikoresho cy’abantu tutabona…bityo bamubwira ibyo avuga”.

Tshisekedi we yavuze ko Dr Mukwege ari “ishema ry’igihugu” kandi amushyigikiye.

Tshisekedi yavuze iki nyirizina?

Ku kibazo cya ‘Mapping report’, yabanje kuvuga ko atagiye gusubiza mugenzi we Paul Kagame.

Avuga ko hakwiye kubaho ubutabera ku bantu bose bambuwe ubuzima muri Congo n’ahandi mu karere. 

Ati: “Kuri njyewe rero byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe, kuko kugeza ubu nta muntu urahamwa [n’ibyo iyo raporo ivuga], rero birakwiye ko habaho kwemera ubucamanza kuko abo [Kagame] avuga ko ari abere urukiko ni rwo rwabagira abere.”

Tshisekedi yavuze ko icyo we ashaka ari uguhindura amateka mabi ya Africa “kuko biteye isoni kubana n’umuturanyi murebena nabi”. Ati: “Ndashaka amahoro ku bantu banjye n’abaturanyi…” 

Kuri Dr Denis Mukwege, Tshisekedi yavuze ko uyu ari “ishema ry’igihugu”, yongeraho ati: “Mufitiye igishyika, kandi ni umuntu twemera kubera akazi yakoze ku barenganyijwe.”

Tshisekedi avuga ko bazageza amateka mabi avugwa na ‘Mapping report’ mu bucamanza bwa Congo, mu bucamanza bwihariye [ku kintu kanaka] cyangwa mu bucamanza mpanabyaha.

Ati: “…Icya ngombwa ni ugusohoka muri urwo ruhererekane rw’ibibi tukajya ku majyambere no kubana neza kw’ibihugu byacu.”

BBC