Perezida Kagame ati: nemera Imana gusa abandi bantu bose ni kimwe nanjye ni bagenzi banjye.

Perezida Kagame yavugiye ijambo mu masengesho ngo yo gusengera u Rwanda muri Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2013, yarimo n’abayobozi batandukanye b’igihugu.

Muri iryo jambo yibasiye cyane ibihugu by’amahanga ngo bimusaba kuba uko ngo bishaka.

Ngo hari abayobozi b’ibihugu bikomeye batinyutse kumubwira ko abanyarwanda batumva bagira agasuzuguro.

Ngo hari ubuhugu buto bumeze nk’imibu ku buryo ngo kubera kunyunyusa cyane buzamera nk’ukuntu umubu urya umuntu ukanywa amaraso menshi ukagera aho uturika.

Yavuze ko nta bantu ashobora kwemerera ko bamwitwaraho nk’Imana kuko ngon’abantu nkawe.

Ngo nta kuntu yumva ukuntu abayobozi b’Afrika bita abayobozi b’i Burayi ba Papa wabo.

Ijambo ryose mushobora kuryumva hano hasi:

7 COMMENTS

  1. UYU MUGABO BIRAGARAGARA KO AFITE IKIBAZO MU MUTWE PEE.UBWO SE ATINYUKA KUVUGA ATYA ARI UKUBERA IGITUTU AMAHANGA AMUSHYIRAHO KUBERA UBUGOME BWE,KUKI ATATINYUTSE KUBIHENURAHO BATARAMUSHYIRA KU BUTEGETSI?AHUBWO UWAMUBWIRA KO YIBAGIRWA VUBA NTIYABA AMUBESHYE KUKO
    ABO ARIMO KUVUGA NIBO BAMUFASHIJE KU KUBA ICYO ARI CYO UYU MUNSI.NIYITONDE REVOLUTION IZAMWEREKA.

  2. nuko rero bamwe mu kunda kwandika ku rwanda or kuri kagame namwe mwahawe igisubizo muri muri bamwe bashaka gusenga barugigana bishakira amaramuko.mureke twubake africa kuko bariya mwirukira naho bazabageza uretse kubakandamiza.bariya bagikomeza kubasenga murabona aho bibagejeje ingero namwe murazizi

  3. Nyamura Kagame yarasaze pe!Niba kandi atarasaze ntabwo azi ibibera mu Rwanda ayoboye….kuko we uba ubona ashaka kutwereka ko mu Rwanda ntakibazo gihari ko ari mahwi…urwo Rwanda rero Kagame arota sinduzi!None dore ibibazo bye by’imiyoborere mibi ari kubitwerera abazungu…none se Abamubwiye ko abanyarwanda ari abanyagasuzuguro hari aho babeshye uhereye kuri Kagame ubwe ufite agasuzuguro n’akanyaro navuga ko biteye iseseme….freedomo of expression se si ukuri kwambaye ubusa hari irangwa mu Rwanda? Uyu Kagame yumva icyo opposition politics zamarira abanyarwanda?Abazungu yikomye se yabasingije gacye? Cyangwa se sibo bamushyize ku ntebe yicayeho? Reka rero bayimuhanantureho abanyarwanda twigaramiye….ubu se koko Kagame ari mu marembera niho abonye akeneye abanyarwanda…muranteye abazamugwa inyuma sindimo….

  4. Oya rwose aha Kagame avuze ukuri ntaho uduhishe, ibyo avuze ndemeye 100%. Ndebe ibyo umuntu avuze sinita cyane kubivuze!

  5. Well said H.E Kagame Paul, nemera ko buri wese agira amafuti ariko kandi buri wese akanagira positive side so rero its not fair at all ko tubona only the negative sides of the Leader of Rwanda…kuko mu kuvuga ukuri naho mubyita kurengera ariko afite ukuri mu byo avuga…..ntitaye ko abo bazungu muvuga badufasha kandi turabashimira bagira neza ariko ntabwo badufasha kugira ngo badukandamize tuzahore turi gukoma mumashyi kuko aho kugira ngo tubeho imyaka igihumbi under their arms twabaho igihe gito ariko tukagira total independance maybe somewhere somehow abazadukurikira bazumva inkuru nziza naho ubu twe bitugoye..

    ikindi mwe muvuga ngo kagame, kagame, nkaho ari we kibazo cy’i Rwanda….ejo tubashyizeho mushobora gukora amabi arenze ayo mwita ko akora…umuntu wese ku mwanya ariho mbabwije ukuri ko namwe mumugaya mwakora ibirenze so, you better keep quiet and learn how to appreciate if there is something to appreciate….thank you….mugire amahoro

Comments are closed.