Perezida Kagame ntiyashimishijwe n’uko abahagarariye ibihugu byabo babonana n’abakandida ku mwanya wa Perezida mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashaka kwivanga mu bibera mu gihugu by’umwihariko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Ni ikiganiro cyayobowe n’Umunyamakuru Eugene Anangwe, cyitabirwa n’Inshuti y’u Rwanda Yann Gwet ndetse n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christophe Kayumba.

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bijyanye n’ibyatangajwe n’Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Michael Ryan, wavuze ko Komisiyo y’Amatora ikwiye gusobanura vuba na bwangu impamvu hari imikono y’abashyigikiye kandidatire ya Shima Diane Rwigara itarahawe agaciro.

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikora akazi kayo uko bikwiye, ko niba atari ko bimeze hashakwa uburyo bwo kubikosora mbere y’uko bihunduka bibi ariko ashimangira ko atumva uburyo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yayibwira icyo gukora n’uko igikora.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Komisiyo y’Amatora idakora akazi kayo kuko ibibwirijwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, by’umwihariko ashimangira ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda badasimbura iyi Komisiyo.

Ati “Ikibazo cyanjye ni niba Komisiyo y’Amatora cyangwa se Komisiyo y’Amatora yarasobanuye ibintu ikwiye gusobanura kuko Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yayibisabye. Kuva ku ntangiriro si numva ukuntu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikora akazi kayo cyangwa se ngo ntikore akazi kayo hanyuma igategereza ko Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ababwira ibyo bakwiriye gukora n’uko bakwiriye kubikora n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ibintu bisanzwe bibaho bitari byiza ariko ko bidatunguranye ahubwo ko abantu bakwiye kubimenyera bagakora inshingano zabo baharanira iterambere.

Ibyakozwe na Ambasaderi wa EU, Perezida Kagame yavuze ko ari kimwe n’ibyakozwe n’abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Amb. Erica Barks-Ruggles; uw’u Buholandi, Frédérique De Man, bahamagaje abifuza kuba abakandida bakagirana nabo ibiganiro.

Ati “Ndatekereza ko hari ikintu kidaciye mu mucyo. Ikitari cyo ni uko abadipolomate bari hano ntabwo ndetse ntibakwiye gusimbura Komisiyo y’Amatora. Bakwiye kureka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igakora akazi kayo. Icya kabiri, […] abo bantu kandi nibo barira bavuga ko hari abivanze mu matora yabo, bari kuvuga ngo ntibyari bikwiye.”

https://twitter.com/FrankHabineza/status/874576937183846400

Perezida Kagame yavuze ko atabujije abashaka kuvuga ibitagenda neza ahantu hamwe cyangwa ahandi, ashimangira ko ‘niba ikintu kigenze nabi, abantu bafite uburenganzira bwo kubivuga’, gusa ngo uko bikorwa nibyo bikwiye kurebwaho.

Kuri we ngo amahanga yagakwiye kureka abanyarwanda n’ibihugu bya Afurika bagakora ibyo bakwiriye gukora mu buryo bwabo, yaba hari inama ashaka gutanga akazitanga ativanze cyangwa ngo agene uko ibintu bikwiye gukorwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta muyobozi wa FPR Inkotanyi yashoboraga kwemera ko yitabira ubwo butumire bwa ba Ambasaderi buba busa no kujya kwisobanura.