Kagame yahuye na bamwe mu basirikare b’abafaransa bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda, kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame aherekejwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Francois Ngarambe, yahuye n’abagize komisiyo Duclert yakoze icyegeranyo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Genocide, bari kumwe na Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Ambasaderi Yannick Gérard bakoze mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Ariko abasesengura ibijyanye n’umubano w’U Bufaransa n’u Rwanda bavuga ko hatoranyijwe abazwi neza ko bashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Meeting hosted by Commission Duclert | Paris, 18 May 2021

Abandi basirikare bari muri opération Turquoise mu Rwanda mu 1994 nka Col Jacques Hogard bagaragaje ko batishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame bashinja kugira uruhare mu rupfu rw’abaturage b’abafaransa 6

Perezida Kagame kandi kuri uyu wa kabiri yitabiriye inama mpuzamahanga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika bwazahajwe na Covid-19, abonana n’abakuru b’ibihugu barimo: Minisitiri w’Intebe wa Portugal, António Costa, Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

Summit on Financing of African Economies | Paris, 18 May 2021