Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu

Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu bahawe ipeti rya Major General.

Iri zamurwa mu ntera, ryatangajwe mu matangazo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Itangazo rya mbere rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General, abaha ipeti rya Major General.

Abo ni; Brig Gen Vincent Nyakarundi nubundi wagumye ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen Vincent Nyakarundi

Vincent Nyakarundi yahawe kuyobora iri ishami muri Nzeri 2019 nyuma yuko yari asanzwe ari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Akaba yarakuriye mu gihugu cy’u Burundi.

Gen Willy Rwagasana (Wambaye gisivili) ari kumwe Gen Jean Bosco Kazura (Hagati) na IGP Dan Munyuza

Muri aba bajenerali bazamuwe na Perezida Kagame kandi harimo Brig Gen Willy Rwagasana na we wahawe ipeti rya Major General akaba akuriye ishami mu ngabo z’u Rwanda rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Akaba yarakuriye mu gihugu cy’u Burundi.

Gen Ruki Karusisi

Hari kandi na Brig Gen Ruki Karusisi, na we wahawe ipeti rya Major General ndetse akaba ari umuyobozi ushinzwe ingabo zidasanze (Special Force) mu Gisirikare cy’u Rwanda. Akaba yarakuriye mu gihugu cya Congo.

Nyuma y’iri tangazo kandi hasohotse irindi tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi wa RDF, amuha ipeti rya Brigadier General. Akaba yarakuriye mu gihugu cya Uganda.

N’ubwo hari ababonye ibi nko kwitegura intambara mu karere. Iri zamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru biganjemo abaturutse muri Congo n’i Burundi bavugwaho kuba hafi y’umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame hari abasesenguzi bahamya ko bizatuma bamwe mu baturutse Uganda byaba mu gisirikare cyangwa ahandi mu nzego ziyoboye u Rwanda batabibona neza. N’iyo hagira abandi bazamurwa mu ntera muri iyi minsi ya vuba kuba aba barahise bazamurwa bigatangazwa ku ikubitiro mbere y’abandi ntibizabuza ko hagira abahekenya amenyo ndetse bigatera urwikekwe mu gisirikare no mu zindi nzego.