Perezida Macron ntabwo azitabira umuhango wo kwibuka Genocide ku nshuro ya 25

Hervé Berville asuhuzanya na Perezida Macron

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru atangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) aravuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron atazitabira umuhango wo kwibuka Genocide yo mu Rwanda ku nshuro ya 25 uzabera i Kigali ku itariki ya 7 Mata 2019.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Perezida Macron azahagararirwa muri uwo muhango n’umudepite witwa Hervé Berville, ufite inkomoko mu Rwanda, akaba ari imfubyi yarezwe n’ababyeyi b’abafaransa bamukuye mu Rwanda mu 1994.