Perezida Museveni yohereje intumwa ye Adonia Ayebare kuri Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda none kuwa mbere yakiriye intumwa ya Perezida Museveni ambasaderi Adonia Ayebare, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta, RBA.
Adonia Ayebare usanzwe ahagarariye Uganda mu muryango w’abibumbye i New York, ni inshuro ya kabiri izwi azajyanye ubutumwa bwa Museveni kuri mugenzi we Kagame, nyuma yo mu Ukuboza (12) 2019.
Uyu munsi Ayebare yatangaje kuri Twitter ko yazanye “ubutumwa budasanzwe”.
Ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda buri mu makimbirane yeruye ya politiki kuva mu 2017, yagize ingaruka zikomeye ku mibereho ya benshi mu batuye ibihugu byombi.
Hari amakuru avuga ko umwuka mwiza waba uri hafi kugaruka ko imipaka y’ubutaka ifunze ku bagenzi ishobora gufungurwa mu gihe cya vuba.
Ejo ku cyumweru, Gen. Muhoozi Kainerugaba – umuhungu wa Yoweri Museveni – yashyize amafoto abiri ya P.Kagame kuri Twitter yandikaho ati: “uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.”
Ubutegetsi bwa Kigali bushinja ubwa Kampala gufasha abashaka kugirira nabi ubutegetsi mu Rwanda, naho ubwa Uganda bugashinja Kigali kuneka no kwivanga mu mikorere y’ubutegetsi bwa Kampala.
Ubutegetsi bwa Uganda bwafunze Abanyarwanda batari bacye bakekwaho ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihugu, benshi muri bo ntibagejejwe mu nkiko ahubwo bakoherezwa iwabo nk’uko ibinyamakuru bibogamiye ku butegetsi mu Rwanda byagiye bibitangaza.
Kuva mu ntangiriro 2019 habaye inama zitandukanye i Kigali, i Kampala n’i Luanda zo gukemura ikibazo no kunga ubutegetsi bwombi, ariko bisa n’aho nta kinini zagezeho.
Impande zombi zakomeje kurebana nabi no gukora propaganda yo gusebanya mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Olivier Nduhungirehe, wahoze ari umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu 2020 yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “dushobora gukora n’inama igihumbi ariko ikibazo kidakemuka….niba Uganda “itagaragaje ubushake bwa politiki”.
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko aya makimbirane yaba ashingiye ku mubano ubu utari mwiza hagati ya Y.Museveni na P.Kagame, bahoze ari inshuti kandi babanye mu nyeshyamba zafashe ubutegetsi bwa Uganda mu 1986.
Bakavuga ko ayo makimbirane yaba kandi afite kandi imizi mu myaka ya 2000 ku mirwano yashyamiranyije ingabo z’ibihugu byombi i Kisangani muri DR Congo.
BBC