Perezida Paul Kagame arabarizwa i Dubai!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021 ni avuga ku rugendo rwa Perezida Kagame i Dubai.

Isoko y’amakuru yacu yakurikiranye amakuru ya Perezida Kagame kuva yafata indege ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kugera ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Dubai World Central International Airport – DWC / OMDW kizwi kw’izina rya Al Maktoum International Airport cy’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umwe mu bantu bari hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe i Kigali yemereye The Rwandan ko yabonye Perezida Kagame yinjira mu ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G650 ifite ibirango EI-LSN ikaba ibarizwa mu gihugu cya Irlande.

Iyo ndege yahagurutse i Kanombe saa tatu na 15 (09:15) ku isaha y’i Kigali igera i Dubai saa kumi na 45 ku isaha yaho (16:45). Ubwo byari saa munani na 45 ku isaha y’i Kigali (14:45) .

Igitangaje kuri uru rugendo ni uko noneho iyo ndege itakoresheje inzira isanzwe ikoresha ica: Kigali – Lac Ihema (Akagera) – Karagwe – Nairobi – umupaka wa Éthiopia na Somalia – Amajyaruguru ya Somalia – Yemen – Oman ukinjira Dubai.

Kuri iyi ncuro hakoreshejwe inzira ndende ica Kigali-Goma-Butembo-Isiro-Juba-Khartoum-Red Sea-Riyad (Saoudi Arabia)-Dubai.

Ikigaragara ni uko kuva umubano wa Uganda n’u Rwanda utangiye kuzamo igitotsi Perezida Kagame yirinda inzira ica hejuru y’iki gihugu n’ubwo abandi bo mu muryango we cyangwa abayobozi b’u Rwanda bo bakoresha iyo nzira nta kibazo.

Twakongeraho ko iyi ndege amakuru yayo ageragezwa guhishwa ntashyirwe ku mbuga zisanzwe zigaragaza ku buryo bworoshye amakuru ku ngendo z’indege ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza igihe twandikaga iyi nkuru nta makuru arambuye twari twakabonye kuri gahunda Perezida Kagame afite i Dubai, niba akomeza urugendo ajya ahandi cyangwa ari ho urugendo rwe nyamukuru rugana.