Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko “nta kuruhuka kwemewe amahoro arambye ataraboneka” mu burasirazuba bwa DR Congo, ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi na João Lourenço wa Angola i Washington.
Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo bamubwire ibyo baganiriye adahari mu nama yabahuje na ba perezida b’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.
Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), yatangaje ko “amahoro mu karere ari nkenerwa bidasubirwaho”, yongeraho ko bategereje ko M23 “ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi”.
La paix dans la région est une urgence absolue, aucun repos n’est permis avant qu’une paix durable soit rétablie à l’Est de la RDC. Nous avons restitué les conclusions des échanges d’hier au Président Tshisekedi et nous attendons du M23 qu’il entame le désengagement de ses forces pic.twitter.com/VtFofZdPzD
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) December 16, 2022
Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko atabonetse mu nama yo kuwa gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, kuko “muri uwo mwanya” yari yatumiwe na Joe Biden wa Amerika.
Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) irimo “kubahiriza agahenge, M23 kuva mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.
Umutwe wa M23 unenga leta kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.
M23 – ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, ibyo Kinshasa ihakana – ivuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.
Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.
Kugeza ubu ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano.
BBC