Perezida wa Santrafrika mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 5 Kanama 2021, perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touadéra yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda. Uru ruzinduko ruje rukurikira igikorwa cyo kongera abasirikare b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Santrafrika nk’uko cyatangiye ku wa 3 Kanama 2021. 

Akigera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Vincent Biruta. Nyuma yo kwakirwa yerekeje muri Village Urugwiro aho yagiranye ikiganiro mu muhezo na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Nyuma y’ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu, habaye umuhango wo gusinyana amasezerano. Dore amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Santrafrika:

1.  Amasezerano mu bufatanye mu gucukura amabuye y’agaciro;

2.  Amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubwikorezi;

3. Amasezerano yo kuvugurura inzego z’umutekano muri Repubulika ya Santrafrika;

4. Amasezerano y’ubufatanye mu igenamigambi mu by’ubukungu;

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abakuru b’ibihugu byombi bagize icyo bageza ku banyamakuru. Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye,  yahaye ikaze Faustin Archange Touadera amubwira ko amwishimiye kandi ko yishimiye n’abaturage n’igihugu cye.  Yagarutse kuko abanyarwanda bifatanije n’abanya Santrafrika mu kugarura amahoro, ubwiyunge ndetse n’iteramvere muri Santrafrika.  Yavuze ko amasezerano amaze gushyirwaho umukono azafasha mu mihindukire y’imibereho myiza n’ubukungu by’ibihugu byombi.  Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteguye kongera imbaraga mu byo rukora muri Santrafrika mu myaka iri imbere. 

Perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touadéra yahawe umwanya abanza gushimira perezida Paul Kagame kuba yaramutumiye  ngo aze mu ruzinduko rw’ubucuti n’akazi.  Yishimiye cyane uko we n’abamuherekeje nakiriwe, ati “biragaragaza imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi”. Akaba afite icyifuzo cyo gushimangira umubano hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Ati “uru ruzinduko ruragaragaza imibanire ikomeye hagati y’ibihugu byombi”.  Yaboneyeho umwanya wo gushimira Paul Kagame ku nkunga zitandukanye yateye igihugu cya Santrafrika mu rugendo kirimo rwo kubaka amahoro n’iterambere ry’ubukungu. Yavuze ko igihugu cye cya Centrafrika kizifashisha urugero rw’iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwagezeho. Yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byatanze ingabo mu cyiswe Minusca, umutwe w’umuryango w’Abibumye Ushinzwe kugarura amahoro muri Santrafrika. U Rwanda kandi rwatanze inkunga mu gukura mu bwigunge Santrafrika hakoreshejwe kompanyi y’intege.  Yashoje asaba abashoramari b’u Rwanda kujya gushora imari muri Santrafrika kuko hari byinshi byo kuyishoramo.  

Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi bagira icyo bageza ku banyamakuru hakurikiyeho umwanya w’ibibazo bitandukanye byabajiwe abo bakuru b’ibihugu byombi.

Ni iki twavuga ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Faustin-Archange Touadéra i Kigali?

Uruzinduko rwa Faustin-Archange Touadéra i Kigali rwifujwe na Paul Kagame w’u Rwanda kuko ariwe wamutumiye nk’uko perezida wa Santrafrika yabigarutseho mu ijambo rye. Ibyo bigaragaza ko Paul Kagame ariwe ufite inyungu nyinshi muri uru ruzinduko, n’ubwo benshi bashobora gutekereza ko Santrafrika ariyo yaba izifitemo. 

Umwe mu mpuguke mu bijyanye n’ibibazo by’imiyoborere kw’isi aganira na The Rwandan mu gusesengura uru rugendo yagize ati: “Muri ino minsi, Paul Kagame ntagihanze amaso u Rwanda ahubwo ayahanze Afrika. Nk’uko bigaragarira mu masezerano yashyizweho umukono, Santrafrika ni igihugu gifite umutungo kamere urimo n’amabuye y’agaciro. N’ubwo Paul Kagame amaze igihe muri Santrafrika acukura ayo mabuye y’agaciro, uyu munsi yabonye uburenganzira bwo kubikora ku mugaragaro. Ibi byinjira muri gahunda ye yo kwigwizaho umutungo no kugira igihagararo, gahunda yabanje gukorera mu Rwanda no mu bihugu by’ibiyaga bigari, none yayaguriye no bindi bihugu bya Afrika aho nyuma ya DRC, ubu ari muri Santrafrika na Mozambike.”

Nk’uko yabikoze ku bakuru b’ibihugu baherukana nawe barimo uwa Mozambike, DRC ndetse na Tanzaniya, ubu Paul Kagame yahisemo kubonana nabo mu muhezo. Ibyo byerekana ko hari byinshi biba byaganiriweho bidatangarizwa rubanda.

Abasesengura ibibera mu butegetsi bw’u Rwanda bemeza ko ingufu Paul Kagame agaragaza zirenze u Rwanda nk’igihugu tuzi gikennye, izo mbaraga twari tuzi mu biyaga bigari noneho zikaba zitangiye noneho no gukwira Afrika yose.  Ese Kagame wibonaga nk’u Rwanda yaba atangiye kwibona aka Afrika noneho?

Tuzakomeza kubakurikiranira iby’uruzinduko rwa Faustin-Archange Touadéra, dore ko urugendo rwe ruzamara iminsi ine yose.