AHO PEGASUS NTIYABA ARI N’IGITERO  CY’IHUNGABANYA (PSYCHOLOGICAL OPERATION) KU ABATAVUGA RUMWE NA KIGALI!?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ku rugamba Leta ya Kigali ihanganyeho n’abahirimbanira kuyigamburuza; hakunze kugaragaramo ibitero by’amoko menshi. Kurwanisha intwaro, kurwanisha amagambo, kurwanisha ihungabanya… Ibitero by’ihungabanya “psychological operations/opérations psychologiques”, bikaba biri mu ibigororokera Leta ya Kigali. Mu buryo bumwe iri hungabanya rikorwa, harimo ukwibasira imibereho n’ukwishyira ukizana kw’Abanyagihugu, ku rugero rwo gusigara batekereza gusa ku maramuko, ibyo gutekereza ku ahazaza h’igihugu bakabizibukira. Hari kandi n’ibikorwa bitera bamwe ukwitinya, ipfunwe no kutiyakira, bagasigara biyumvamo ko babayeho ku mpuhwe z’abandi, hakaba kugaba urwikekwe mu bantu bagasigara bishishanyana, maze ntibabe bashobora guhuriza hamwe umugambi uwo ari wo wose!

Ubuhanga bw’umugaba w’igitero, bunarangwa kandi no “gucanganyikisha” uwo muhanganye. Bikaba na none ubuhanga bw’ikirenga ku mugaba w’igitero, iyo umwanzi atabashije no gusobanukirwa n’ibitero agabweho, akabyitiranya; bityo guhangana n’ibyo bitero bikamubera insobe, kubera ko utahangana n’icyo udasobanukiwe.

Inkuru ubu yateye ururondogoro isi yose muri rusange, n’Abanyarwanda by’umwihariko; ni umutego wa “Pegasus”; Leta z’ibitugu zikoresha zumviriza, abo zishisha ko baba babangamiye ubusagambe bwazo. Uyu mutego ukaba warahabuye benshi, ugahungabanya Leta zirimo n’iz’ibihugu by’ibihangange nk’u Bufransa (bwanetswe na Maroc), ndetse na Israel (ubu kiri mu makimbirane n’u Bufransa, kubera umutego wakorewe muri icyo gihugu). Ndetse nk’uko tubisoma ku rubuga rwa business-standard.com iki kibazo cya “Pegasus” kikaba kiri no guteza umwiryane, mu banyamigabane b’isosiyete “NSO” nyir’ugukora uyu mutego “Pegasus”.

Ubusobanuro bw’ibitero by’ihungabanya (Psychological operations).

Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa Wikipedia.org, Ibitero by’ihungabanya bizwi mu ndimi z’amahanga nka “Psychological operations” mu magambo arambuye, cyangwa se mu ay’impine nka “PSYOP”, ni ibitero biba bigamije gukwiza amakuru n’ibimenyetso mu mbaga iba yatoranyijwe; kugira ngo birindagize iyo mbaga biyiyobya ibitekerezo, imyumvire, n’uburyo bwo gushyira mu gaciro. Cyane cyane, ibi bitero bikaba biba bifite intego yo kugira ububasha bwo kuyobya imyitwarire ya za Guverinoma, imiryango, amatsinda ndetse n’abantu ku giti cya buri umwe.

Ubusanzwe abagaba ibitero by’ihungabanya baba bagamije, guhatira ababigabweho, gutekereza no gufata imyanzuro mu buyobe, buganisha ku nyungu bwite z’ababigabye. Ibi bitero bikaba byifashishwa kandi bikagira umumaro cyane, mu ngeri za diplomasiya (ububanyi n’amahanga), gutanga amakuru, iby’ubwirinzi, ndetse n’ubukungu. Ibi bitero bishobora kwifashishwa mu bihe by’amahoro cyangwa se by’amakimbirane. Byifashishije amayeri yo kuyobya rubanda gutera icyizere uwo bigabweho, kurema ibishyika bidafite ishingiro…, ibi bitero bigira ububasha bwo gushegesha uwo muhanganye, bimugabanyiriza cyangwa bimukuriraho ububasha bwo gufata ibyemezo bihamye; ibigira ingaruka ku miyoborere n’imicungire ya gahunda ze, kuzibukira imigambi ye, kureka guhangana n’ibibazo nyakuri, agahangana n’ibibazo bya baringa…

Abahanga mu ibyo gupanga intwaro zizifashishwa mu bitero by’ihungabanya; ni abantu basobanukiwe no gusesengura amateka, imitekerereze, imiterere n’imikorere y’umwanzi. Abo baba bagomba no kumenya uko bashobora gupanga ibyakifashishwa mu “gucanganyikisha” umwanzi, uko ibyifashishwa byakwirakwizwa, ndetse n’inzira byanyuramo kugira ngo nyir’uguterwa atazahirahira amenya icyo ibyo bitero bigamije. Nyir’uguterwa kandi, ntagomba no kumenya ko ibyo ari ibitero bimugabweho, cyangwa bigabwe ku bandi nkawe, ngo abe yaboneraho no kubyitwararika. 

Mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abahanga muri uyu murimo, bari mubahembwa neza nk’uko tubisoma ku rubuga rwa glassdoor.com, aho umwe ashobora guhembwa amadolari y’amanyamerika ayingayinga 4,000$ ku cyumweru. Aba ntibisobanuye ko buri gihe baba bagomba kuba ari abasirikari, ahubwo baba barimo n’abahanga mu iby’Ubumenyamuntu mu nguni za siyansi, amateka n’imibanire (anthropology) –mu gukora imishinga yo kuryanisha amoko yari asanzwe abanye neza-, abahanga mu itumanaho nyabantu (Social communication), -mu gukora ubutumwa bwo gukwirakwiza bagamije kuyobya imbaga- abahanga mu itumanaho ry’imbuga nkoranyambaga –mu gukwirakwiza ibihuha n’ubutumwa buyobya-… 

Ibimenyetso bigaragaza ko “Pegasus” n’ubwo ari igikoresho cy’ubutasi kuri Leta zimwe z’ibitugu muri rusange, itareka no kuba yarifashishijwe n’ibihugu bimwe by’umwihariko, nk’urukurikirane rw’ibitero by’ihungabanya (Psychological warfare).

Ukurikije imyitwarire y’u Rwanda ku kibazo cya “pegasus” ibivugwa na bamwe, n’ibivugwa n’abandi, uko ibinyamakuru byo mu nda y’ingoma biyivugaho; usanga nta gitangaza ko “Pegasus” ku ruhande rw’u Rwanda, yaba ari n’igitero cy’ihungabanya. Ikinyamakuru igihe.com cyo mu nda y’ingoma cyanditse kuri “Pegasus”, cyoroheje icyo kibazo ku rugero runaka. Cyerekana ko byaba uburenganzira bw’u Rwanda kuba rwaneka abarurwanya, kandi ko nta nka yaciwe amabere. Prezida KAGAME we aho avugiye kuri “Pegasus”, yerekanye ko ahubwo kuri we; icyamuha ubwo bushobozi bwo kuyikoresha, ngo naho ubundi iyo agira ubushobozi bwo kuyikoresha ntaba yarazuyaje. Mu gihe abandi bategetsi, barimo nk’umuvugizi w’ingabo za RDF, Ministri w’Ububanyi n’Amahanga, Ministri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, babihakana bivuye inyuma, kandi ntibagire imvugo zindi zo gukangata bongeraho.

Mu gihe cya mbere amakuru y’uko u Rwanda runeka abatavuga rumwe nabo, yagaragaje ko abanekwaga babarirwaga ku ntoki; icyo gihe abavuzwemo ni ababarizwa cyane mu ishyaka rya RNC, ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Ubu buheruka noneho ku makuru yagiye hanze, yerekanye ko u Rwanda rwaba runeka abantu bagera ku 3,500; umubare ukubiyemo abarwanya ubutegetsi bavuzwe amazina, abamaze guhitanwa cyangwa gufungwa kubera ko bakurikiranwe hifashishijwe uwo mutego, abo mu miryango itagengwa na Leta iba ihanganye n’ibikorwa bibi bya Kigali, impirimbanyi n’Abanyamakuru, abayobozi mu bihugu bifitanye amakimbirane n’u Rwanda… Igihugu kimwe mu bikomeye cyatangajwe ko kibasiwe n’uyu mutego; ni u Bufransa bubanye neza n’u Rwanda. Ibihugu biri mu makimbirane n’u Rwanda nka Uganda, u Burundi, RDC/DRC, Afrika y’Epfo… byagaragaye ko u Rwanda rubineka rukoresheje uyu mutego.

Inkuru dusoma ku rubuga rwa “Le monde.fr”, iki kinyamakuru kiri mu by’ibihangange mu gihugu cy’u Bufransa ;ntigishira amakenga Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufransa, ku manyanga gikeka ko yaba yihishe muri uyu mutego wa «pegasus », urimo urikoroza mu minsi ya none. Iki kinyamakuru kikaba gitanga amakuru akomeye cyane, ahamya ko kuba muri Telefoni haragaragayemo ko “pegasus” yaba yarigeze kwinjiramo iturutse mu gihugu runaka kibereye umukiriya isosiyete ya “NSO” nyir’umutego yo muri Isirayeli; bihabanye cyane no kuba uwo mutego warabashije kumunga iyo telefoni, ukibamo amakuru.

 Iki kinyamakuru gitanga urugero gishimangira ko, cyabashije gukora ubucukumbuzi kuri telefoni y’uwahoze ari Ministri Francois DE RUGY, cyifashishije Laboratwari ya Amnesty International, yaminuje mu kurya runono uyu mutego wa “Pegasus”, wa sosiyete NSO yo muri Isirayeli. Nk’uko iki kinyamakuru cyabashije kubyibonera, muri iyi telefoni byagaragaye ko uyu mutego utabashije kuyimunga ngo wibe amakuru; icyakora ko wigeze kuyitahamo woherejwe n’igihugu cya Maroc. Ibi bikaba ubwabyo bisobanuye ko gutaha muri telefoni k’umutego wa “Pegasus”, no kiyimunga ngo wibemo amakuru ari ibintu bibiri bitandukanye; induru twumva yo kwiba amakuru ikaba yaba igamije gusa izindi nyungu iki kinyamakuru kirinze kwanzura, ahubwo kigapfundikira inkuru yacyo kibaza uruhuri rw’ibibazo ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufransa, nk’ikidashira amakenga umukino wihishe inyuma y’iyi nduru ya “Pegasus.”

Duhereye kuri uyu mwanzuro wa “Lemonde.fr”, iby’u Rwanda kuneka telefoni 3500; uwakeka ko nabyo hari undi mukino waba ubyihishe inyuma, utabura no kuba uw’ibitero by’ihungabanya, ntiyaba ari kure cyane y’ukuri. Na cyane ko buriya abantu benshi, iyi nduru ya “Pegasus” yabakoze ku mutima, ikabahungabanya ku rugero rwo kuba, bahindura imishyikiranire yabo bari basanzweho… Icyo cyoba kikaba mu nyungu z’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi. Kuba iriya “Pegasus” nayo igura akayabo ka miliyoni y’amadolari y’abanyamerika, ku kumviriza abantu 10 gusa mu gihe cy’umwaka umwe; ni ibintu bitabura kwibazwaho ko u Rwanda rwakishyura buri mwaka miliyoni 350 z’amadolari y’Amerika, mu gihe twumva rudasiba kugurisha impapuro z’agaciro zo kwiguriza umwenda wishyurwa mu myaka 10, wa miliyoni zikabakaba muri 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere; kugira ngo rubashe kwishyura undi wa miliyoni zikabakaba 50 w’impapuro z’agaciro rwatanze mu myaka nk’icumi ishize !

Ikindi kimenyetso cyo gukeka ko iyi nduru ya “Pegasus”, waba ari umukino nshoberamahanga, utandukanye cyane n’ukuri kw’ibivugwa, ni inkuru dusoma ku rubuga rwa business-standard.com (, muri iyi nkuru havugwa ko ubu mu banyamigabane ba sosiyete NSO yo muri Israyeli, amakimbirane abica bigacika, kandi ngo ayo makimbirane akaba amaze igihe kigera ku mezi, bivuze ko ibyagiye hanze, byahagiye mu banyamigabane ba sosiyete hari urunturuntu rushingiye ku makimbirane y’inyungu, nk’uko bigaragara ko bamwe bashaka gusohoka muri sosiyete, bagahabwa imigabane yabo. Ibi ubwabyo bikaba bitaba bihabanye cyane n’ukuri, ibyagiye hanze kuri uriya mutego wa “Pegasus” byaba bishingiye cyane ku makimbirane y’ubucuruzi, noneho bikaba byajya hanze harimo ikabiriza, rigamije gushyira ibintu irudubi, ku nyungu za bamwe mu banyamigabane ba sosiyete, n’inyungu za Guverinoma z’ibihugu runaka.

Igihugu nk’u Rwanda kiramutse cyari gifite amakuru kuri aya makimbirane, aganisha ku gushyira ibintu hanze, bikaba bigaragara ko bishoboka ko ari uburenganzira bw’igihugu gutata; nta gitangaza kirimo u Rwanda rubaye rwaratekenitse kugira ngo ibishyirwa hanze, bibe bibiba icyoba mu abayirwanya.

“Pegasus” iramutse ari igitero cy’ihungabanya cy’u Rwanda, cyangwa ikindi gihugu nka Guverinoma, ihungabanya ababangamiye ubusagambe bwayo, iki gitero cyaba kiri mu bwoko bw’: “Ibitero by’ihungabanya byirabura/Black PSYOP”. Muri ibi bitero by’ihungabanya byirabura, Guverinoma ikora amayeri yo gutuma isoko y’ubutumwa ishaka ko buhungabanya abo igamije, iba ari urundi rwego ruzwi nka Guverinoma yindi, ishyaka, itsinda, umuryango cyangwa umuntu ku giti cye.

 Iyi nduru ya “Pegasus” ifite isoko y’umuryango mpuzamahanga w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Amnesty International”; yifashishije Laboratwari yayo yaminuje mu kurya runono uyu mutego wa “pegasus”. “Amnesty International nk’umuryango ishobora kuba ikoreshwa uyu mukino, bitari muri gahunda zayo bwite, gusa twibuke ko ibikoresho by’ikoranabuhanga ikoresha nabyo biba byarakozwe n’amasosiyete ashobora kugira izindi nyungu zo kugusha uyu muryango muri uyu mukino. Abakozi muri iyi Laboratwari nabo bashobora kwinjirirwa n’abamamyi, babaha agatubutse ngo bahe amakuru afutamye uyu muryango ku bw’inyungu runaka; maze uyu muryango ushobora kuba wizewe ku kigero runaka, ube ariwo uba isoko y’iyi nduru tubona ya “Pegasus”, mu gihe hari inyungu z’ababyihishe inyuma.

Ubundi bwoko bwa kabiri bw’ibi bitero by’ihungabanya by’igihugu nka Guverinoma ihungabanya abo igamije ni : “Ibitero by’ihungabanya by’ikivuzo –ikivuzo nk’ibara-/Gray PSYOP”, muri ibi bitero isoko y’ubutumwa buhungabanya iba itazwi, Guverinoma ibyihishe inyuma, ariko utabona uruhare rwayo na gake. Dutanze urugero nko ku “Igihuha cy’urupfu rwa Kagame” kiramutse ari igitero cy’ihungabanya rya Guverinoma y’u Rwanda; ababihamya babyizeye ko bafite amakuru y’imvaho, atuma batita ku bimenyetso bigaragarira abashaka gushishoza ko KAGAME ari aho kandi ari mutaraga, bashobora kuba bafite ababadundamo amakuru umunsi ku wundi –badashobora kumenyekana- babaha ibihamya bipfuye n’ubusesenguzi budashinga ko Prezida KAGAME yitabye Imana kera. Nta nkeka ko “inkuru za KAGAME yarapfuye” kuba ziri mu ntekerezo n’imyizerere y’impirimbanyi n’abanyapolitiki bamwe na bamwe; biri mu nyungu z’u Rwanda nk’igihugu, mu kuyobya imitekerereze n’imifatire y’imyanzuro y’ibikorwa. Iyi nkuru kandi, ituma izo mpirimbanyi n’abanyapolitiki, batera ubwihebe mu abari babarambirijeho ko bababera urumuri; mu gihe bababona bazamagira mu rwijiji.

Ubwoko bwa gatatu ari nabwo bwa nyuma bw’ibi bitero by’ihungabanya by’igihugu nka Guverinoma ihungabanya abo igamije ni : “Ibitero by’ihungabanya by’igitare/White PSYOP”. Muri ibi bitero Guverinoma ubwayo niyo iba ari isoko y’ubutumwa buhungabanya abo igamije. Imbwirwaruhame za Prezida KAGAME, zirimo nko kwigamba ko ari we ubwe wivuganye abanyagihugu –Colonel KAREGEYA…-, izo gutukana no kwibasira abakuru b’ibihugu bituranyi, amagambo yo gukangata no gutera ubwoba ava mu kanwa k’abacengezamatwara b’ingoma ya FPR, nka Tom NDAHIRO, Yoranda MUKAGASANA, Marie Immaculate INGABIRE, Dr Jean Dammascene BIZIMANA, Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU, General James KABAREBE, General Mubaraka MUGANGA… ni bumwe muri ubwo bwoko bw’ibitero. Na none kandi, gushimuta, gutoteza, gufunga no guhotora abagerageza kuzamura umutwe, ngo bagaragaze ibitagenda neza mu gihugu, ni uburyo bumwe bwo guhungeta abanyagihugu…

Abari ku kivi cy’impinduramatwara bakwiriye no kumenya guhangana n’ibitero by’ihungabanya (psychological operations); biza akenshi bitumbereye icyatuma rubanda itsikamiwe, idashyira hamwe mu kugamburuza ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi !

Ni koko ingoma ya RPF, irabizi ko ijenjetse itamara kabiri, k’ubwo kuba izi neza ko itsikamiye Abanyarwanda, bamwe muri abo bakaba barafashe iya mbere; mu ukwitangira ikivi cyo guhindura ibintu! Abacurabwenge b’ingoma ya FPR-Inkotanyi nabo ntibicaye; abahanga mu mitekerereze n’icengezamatwara, ntibasiba gutangiza imishinga mishya inyuranye, isobetse imivuno, yo kwivuna abanzi b’ingoma, mu bitero binyuranye, harimo n’iby’ihungabanya.

 Iyo urebye nka gahunda ya “Ndi-Umunyarwanda” igamije gutera igice kimwe cy’Abanyarwanda b’Abahutu ipfunwe; no kugishyamiranya by’iteka na bene wabo b’Abatutsi b’Abacikacumu rya Jenoside. Aba batutsi b’Abacikacumu nabo, batangiye kuvukamo ubutitsa impirimbanyi, ziyemeza guharanira ineza y’igihugu; bitangiye ubumwe bw’Abanyarwanda, bushegeshwa n’ingoma, igamije gutwaza ihame ryo “gucamo ibice abo ugamije kuyobora buhumyi.” Impirimbanyi z’aba bacikacumu ntizisiba kwibasirwa n’ingoma, ku ntwaro yo kwifashisha Abacikacumu bagenzi babo ba mpemuke ndamuke, n’imiryango yakarengeye abo bacikacumu nka FARG, na CNLG.

 Impirimbanyi n’abanyapolitiki nka Kizito MIHIGO, Callixte NSABIMANA SANKARA, Ben RUTABANA, Deo MUSHAYIDI, Diane RWIGARA, Adeline RWIGARA, Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, Aimable UZARAMBA KARASIRA… biyemeje kubera umucyo abacikacumu ba Jenoside bagenzi babo by’umwihariko, no gucungura u Rwanda muri rusange. Abatarahotowe muri izo mpirimbanyi, baraborezwa mu munyororo w’akamama, abandi bari ku nkeke, icyakora abandi batari bake nabo, baracyakora iyo bwabaga iyo bahungiye mu bihugu binyuranye…

Ibihuha (Kagame yarapfuye), inshingamatwi, utuzi twa Munyuza, abagore b’ibizungerezi b’intasi, “Pegasus” n’ibindi byinshi byenda gusa n’ibi; akenshi ni ibitero by’ihungabanya, bigabwa na Leta y’u Rwanda ngo itinyishe, kandi ititize abatavuga rumwe nayo, bahore bigabamo urwikekwe, ntibataharize umugozi umwe…

Ibiri amahire impirimbanyi n’abanyapolitiki bamwe bari ku kivi cy’impinduramatwara, batangiye gusobanukirwa n’ibi bitero, kuburyo ndetse bamwe batabura kuba bagaba ibitero byabo by’ihungabanya kuri Leta ya Kigali. Ku rubuga rumwe rwa whatsapp rw’impirimbanyi zo muri opozisiyo batangije icyiswe “HUNGETA Campaign”. Iyi “HUNGETA Campaign” igamije gukusanya numero za telefoni z’abacengezamatwara n’abambari b’ingoma y’igitugu ya FPR; bakaboherereza ubutumwa ku bwinshi bwo kubahungabanya. Ubu buryo bwatangiye gutanga umusaruro, kuburyo hari bamwe bashobora kuzareka imirongo yabo y’itumanaho bakoreshaga… Abandi bagahorana ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi n’ababibasira, na cyane ko baba babaha amakuru y’aho babarizwa, ibyo bakora, aho birirwa, aho barara, n’uburyo bakoramo ibikorwa bishyigikira ingoma y’igitugu, bikibasira abatari mu murongo wayo!