Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana

John Magufuli

John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam.

Iyi nkuru y’incamugongo ku banya Tanzania n’Afrika y’Iburasirazuba yatangajwe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu.

Samia Suluhu yagize ati: “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

Suluhu yanatangaje ko idarapo ry’igihugu rigomba kururutwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumwunamira mu gihe cy’iminsi 14.