Philippe Mpayimana yangiwe gukora ibiganiro n’itangazamakuru

Umugabo (wambaye ingofero) wiyise ko akuriye abashinzwe umutekano, yaje gusaba Mpayimana n’abo bari kumwe kuva ku mbuga ya Club +250, ikiganiro gisozwa gityo. Uwambaye karokaro we, yari yiteguye gukoresha ingufu, biramutse bitubahirijwe.
Ikiganiro cyari kuba saa yine, Mpayimana yagitangiye saa saba n’igice nabwo agikorera hanze y’imarembo ya Club +250, imbere y’banyamakuru bake bari bahasigaye. Avuga ko anababajwe no kugenzwa atyo, mu gihe we yakurikije amategeko asabwa.
Byatumye Mpayimana ajya kuri Police Station ya Kicukiro kubaza ikibazo cyavutse gituma atemererwa kuganira n’Itangazamakuru, Police imusaba gutanga ikirego kikazakurikiranwa. Yahisemo kugaruka aho bamwangiye kwinjira ngo arebe ko bisubiyeho, baramutsembera.
Umunyepolitiki wigenga Mpayimana Philippe yangiwe gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru ngo abagaragarize gahunda y’ishyaka yatangije, n’abarihagarariye mu gihugu. Club250 yari yishyuwe kumwakira, yamubujije kwinjiramo, ahera hanze we n’abanyamakuru.