Polisi y'u Rwanda akamenyero kayo ko kurasa mu kico yakimuriye muri Mali!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko iperereza ryigenga ryasabwe n’umuryango w’abibumbye (ONU) ryemeje uruhare rw’abapolisi b’abanyarwanda bari mu mutwe wa MINUSMA mu kurasa ku baturage bigaragabya mu mujyi wa Gao muri Mali hagapfamo 3 abandi 4 bagakomereka, abo baturage bamaganaga amasezerano MINUSMA yagiranye n’inyeshyamba zo muri Mali.

Umuvugizi wa ONU avuga ko iperereza ryagaragaje ko abo bapolisi b’abanyarwanda bakoresheje ingufu z’umurengera kandi zitemewe n’amategeko mu guhangana n’abigaragambya.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Bwana Ban Ki-moon yoherereje ubutumwa bw’akababaro imiryango y’ababuze ababo yongeraho ko hagiye gufatwa ingamba za ngombwa ku bagize uruhare muri ibi bikorwa.

Abashyizwe mu majwi ni abapolisi b’abanyarwanda, nyuma y’ibyavuzwe na ONU, Leta y’i Kigali yavuze ko nayo igiye gukora iperereza ku ruhande rwayo. Biravugwa kandi ko uwari akuriye abapolisi bari mu mujyi wa Gao muri Mali yasubijwe mu Rwanda. Abapolisi bagera kuri 35 mubo yari ayoboye basubije intwaro zabo bakaba bagiye nabo gusubizwa mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Si ubwa mbere abapolisi b’abanyarwanda bagaragaye mu bikorwa byo kurasa ku buryo bwihuse no kugarika ingogo kuko mu Rwanda byo bimaze kumenyerwa mbese wagira ngo polisi yabigize nka sport!

Dore zimwe mu ngero za vuba:

Nyagatare: Umupolisi yarashe uwinjiza magendu arapfa, 13 bahungira Uganda

Umupolisi yarashe umuntu i Musanze ahita apfa, yamuhoye iki?

Nyabugogo: Umupolisi wirwanagaho yarashe umusore ahita apfa

Umupolisi yarashe bagenzi be babiri umwe ahita apfa, na we ahita yirasa arapfa

-Imibiri y’abapolisi baguye muri Haiti yagejejwe mu Rwanda

Polisi yasobanuye birambuye iby’urupfu rwa Dr. Gasakure

Polisi irashyirwa mu majwi mu rupfu rwa Rwigara

Police iratangaza ko yarashe umujura nyuma y’uko yari amaze gufungura imodoka yigendera ashaka kwibamo.

Hashakimana ukekwaho kuroga Jenerali Ruvusha yarashwe kumanywa yihangu ubwo yashakaga gutoroka

Gatsibo: Babiri bamenyaniye mu buroko barashwe umugenda

Musanze: Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve wari ufungiye gutera ibisasu yishwe nyuma yo kuraswa agerageza gutoroka

Izi ni zimwe mu ngero nkeya zashoboye kumenyekana

Ubwanditsi

04.04.2015