Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abavugabutumwa batandatu bakurikiranyweho gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa, yemejwe na CP Theos Badege, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru. CP Badege yagitangarije ko nyuma y’aho hahagaritswe insengero zitujuje ibisabwa, byaje gutahurwa ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.

CP Theos Badege akomeza avuga ko Polisi yatangiye iperereza hakamenyekana ababiri ku isonga ndetse igatahura n’ibikorwa bigize icyaha bakoze. Muri ibyo byaha harimo gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Mu babiri ku isonga harimo Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel. Abo uko ari batandatu(06) bakaba bakurikiranywe bari mu maboko y’ubutabera.

Itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa bashinjwa gutambamira ibyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa n’amategeko, rije kurikira ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu aho yerekanye ko yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’ Urusengero rwa Bishop Rugagi ni rumwe mu nsengero zisaga 700 ziherutse gufungwa mu mujyi wa Kigali zizira kuba zitujuje ibisabwa bishobora gutuma zanahungabanya umutekano w’abazisengeramo.