KAGAME MU GUFATIRA KU RWARA ABARWANYA UBUTEGETSI BWE; NTIYABUZE NO GUSHIMANGIRA KO BO N’AMAHANGA BAMUGEZE KU BUCE !

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Prezida KAGAME yagiranye ikiganiro n’”Abavuga Rikijyana” bazwi mu ndimi z’amahanga nka ba “Opinion Leaders/Leaders d’opinion”, bo mu Akarere ka MUSANZE. Nyuma yo kumara igihe atagaragara kenshi imbere y’abaturage benshi, bikagera aho abikwa n’abanyapolitiki bamwe na bamwe ; uwavuga ko uyu ariwo mubonano n’urwego rwegereye cyane abaturage, utandukanye n’ibirori yari asigaye abonekamo  nka kibonumwe, yaba atangiriyeho, ntiyaba ari kure y’ukuri.

 Mu ijambo yagejeje kuri aba “bavuga Rikijyana”, yafatiye ku rwara abarwanya ubutegetsi bwe cyane cyane abari mu mahanga, ataretse n’abari mu gihugu, ko gahunda zabo zidatera intambwe, kubera ubukene n’imibereho mibi y’ishyanga. Ariko muri kwa kwivuguruza kwe, kutajya kubura mu mbwirwaruhame ze ku giti cye, arutisha izo yateguriwe n’ababishinzwe; ntiyabuze no kugaragaza amarangamutima, y’uko abo batavuga rumwe nawe, bamugeze ku buce, bo n’amahanga babwira ibyo we yita ibinyoma ku miyoborere y’igihugu cy’u Rwanda.

 Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera mu gihugu, yaciye amarenga yerekeza ku mpirimbanyi Aimable KARASIRA iherutse gutabwa muri yombi, n’abandi bahirimbanira uburenganzira bw’abaturage mu buryo bumwe nawe; ko basara bavuga, bakabareka bakavuga, igihe cyagera bakarenga umurongo utukura; bakibona mu buroko. Aya magambo akaba asa neza n’ayo Prezida wa Repubulika yigeze na none kuvugira ku munyapolitiki Victoire INGABIRE, amugenekerezaho ko yahawe igihe cy’ukwezi kwa buki, ko kuvuga ibyo yishakiye, ariko akaba ari hafi gusohoka muri uko kwezi kwa buki, akabiryozwa ! Bwarakeye biraba !

Ni koko se abahunze igihugu, bari mu mibereho mibi muri rusange, ugereranyije n’imibereho umunyarwanda uri mu gihugu, yashyizwemo n’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi !?

Agitangira imbwirwaruhame ye, Prezida KAGAME, yumvikanye annyega, abamuhunze ko babayeho ubuzima bubi, bakaba badafite imirimo myiza bahoranye mu gihugu. Yatangiriye ku nzego zo hejuru, atanga urugero rw’abahoze ari abajenerali n’abaministiri, ubu babayeho nabi cyane; bakaba icyo bitura ubwo buzima bubi, ari ugusebya u Rwanda. Yakurikijeho ingero z’abashoferi n’abarimu, yemeza ko abo bose iyo bahungiye, babayeho ubuzima bubi cyane, buri inyuma y’ubwo bahozemo. Ibi bikaba byenda gusa neza n’indi ncyuro, Prezida KAGAME yigeze kwerekeza ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe; abita “abikorezi b’amakarito” mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, biha gushaka kumugamburuza, badashinga.

Ni koko amahanga arahanda, kandi ntacyaruta gakondo ! Kuba Prezida KAGAME yasetse impunzi, zahunze ubutegetsi bwe nawe yarigeze kuba yo, ibyo ubwabyo ni ikibazo ku muyobozi w’igihugu cye, unnyega abaturage be, ku ngaruka z’ibibazo barimo, byananiwe gukemurwa n’inzego akuriye! KAGAME mukwishongora kubamuhunze, ko batigejeje aho bari bakiri mu gihugu; yaba yiyibagije ko abarangaye gukiza amagara yabo, igihe byari ngombwa; barimo kuborera mu magereza y’igihugu ku kamama, abandi bakaba barabuze aho bamenera kubera guhozwaho ijisho no kunyagwa ibyangombwa by’inzira, abandi bakaba barishwe, abandi bakaba baratindahajwe ku rugero rwo kugirwa ibisenzegere!

 Abaturage Prezida KAGAME yabwiraga muri rusange; bazi neza icyo ababa hanze y’igihugu, bamariye imiryango yabo iri mu Rwanda, iri mu bukene, bwatewe na za gahunda zinyuranye z’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi. Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyajegeje isi yose, maze kigashyira hanze isura nyakuri y’ubushobozi bwo kubaho bw’Abanyarwanda, abafite bene wabo bari hanze bashobora kuboherereza udufaranga two kwikenura, barushije amahirwe abatabafite. Muri gahunda ya “Ngwino urebe” ikangurira Abanyarwanda gutahuka mu gihugu, abategetsi b’u Rwanda ntibahwema gukangurira, Abanyarwanda bari hanze gutahuka bagahabwa ibyangombwa, maze bagasubira hanze guhahahirayo, bazirikana guteza imbere igihugu cyabo.

 Abanyarwanda benshi bahunze n’imibereho mibi, badafite izindi mpamvu zabahagurukije mu gihugu, banyanyagiye mu bihugu bituranyi n’u Rwanda! Ubwo imipaka yafungwaga hagati y’u Rwanda na Uganda; byagaragaye ko Abanyarwanda benshi bajya gushaka imibereho mu bihugu bituranyi, kubera ko ubuzima bw’umunyarwanda muri rusange, buri hasi cyane ugereranyije n’ibihugu bituranyi. Abandi bakaba bigira mu bihugu bituranyi, gushaka aho bakorera ubushabitsi badashyirwa ku nkeke; bakimura ubushabitsi bwabo, bakajya gukorera mu bihugu bituranyi bahunga imisoro y’umurengera, ruswa itonesha bamwe ikibasira abandi… Kugenda kugeza iyo mu majyepfo y’Afrika mu bihugu bya SADC, impunzi z’Abanyarwanda z’ubukungu ziruzuye, zagiye gushaka amahirwe mu bihugu byorohereza abaturage !

 Prezida KAGAME yagaragaje igishyika atewe n’“Ubwigenge na Demokarasi”, na cyane ko ari ibyo byombi abahunze igihugu basobanurira amahanga, maze akabafasha muri gahunda zabo zirwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Agitangira imbwirwaruhame ye, Prezida KAGAME wari wifitemo umujagararo, yibagiwe gusuhuza ba Nyakubahwa bari mubamuteze amatwi, aza kubyibuka hanyuma abasuhuza bya nyirarureshwa, bamwikirizanya amashyi nk’uko bisanzwe mu muco wa Kigali. Mu kwerekana ko abahunze igihugu bagiye bashaka gusubiza u Rwanda habi, byabananira bakamenengana kujya kwicwa n’umukeno, yifashishije imvugo-shusho y’abazamuka icyobo. Kuri iyi mvugo-shusho y’icyobo yagenekereje ko  muw’1994 u Rwanda rwari ruri ku ndiba yacyo. Iyi ikaba ari ya myumvire ihengamye, iyobya abantu kubona u Rwanda, nk’aho rutangira amateka muw’1994. Maze amateka ya mbere y’uwo mwaka, akaba agomba gukomozwaho gusa, igihe havugwa ibihe by’icuraburindi igihugu cyanyuzemo. Prezida KAGAME yagaragaje ko kuva muw’1994, FPR-Inkotanyi yafata igihugu, kugera muw’2010; mu buyobozi bari bifitemo abubaka n’abasenya! Abasenyaga bakururaga berekeza ku ndiba y’icyobo, n’aho abubaka berekeza kukuva mu cyobo. Abo bakururaga berekeza ku ndiba y’icyobo, nibo baje kujya hanze y’igihugu, bakaba bahahoneye, ari nako bakomeza kugisenya bakivuga nabi.

Prezida KAGAME, kandi ntakubica ku ruhande, yerekanye ko n’ubwo, aba barwanya igihugu bazahajwe n’imibereho mibi; nyamara batabuze kuba, ibyo we yita ko babeshyera igihugu, bakinenga imiyoborere, babasha kubyumva kimwe n’amahanga, yikiriza intero yabo. Mu ntero yabo bumvikana n’ayo mahanga, harimo ko mu Rwanda hatarangwa “Ubwigenge na Demokarasi.” Nyamara we akaba abona ko abo bashaka, kuza gufatanya na ba bandi bahunze igihugu, kwigisha u Rwanda “Ubwigenge na Demokarasi” batazabigeraho; kubera ko abaturage bamaze gusobanukirwa neza batazabibemerera. Yashimagije abaturage ko intambwe nziza igihugu kigezeho ari ukubera bo; anashimagiza inzego z’umutekano yageraranyije n’”uruganda” rutunganya abagerageza impinduka bitwaje intwaro. Ngo izo nzego z’umutekano –ingabo, polisi,…” zabatunganyije neza kuburyo ubu batagiteye ubwoba, kubera ko basigaye ari ngerere!

Imbwirwaruhame nk’iyi mu Akarere ka Musanze, ahahozwe hazwi nko mu “Ruhengeri” kuki ?

Amateka y’aka gace, Prezida KAGAME yavugiyemo imbwirwaruhame nk’iyi si meza cyane, ku ishyaka rya FPR-Inkotanyi riyoboye igihugu. Aka gace kari mu mfuruka y’Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’igihugu, kahuye n’ibyago byinshi mu rugamba rwagejeje FPR-Inkotanyi ku butegetsi. Ni akarere kazahajwe n’iyo ntambara, kubera ko gaturaniye ibirunga, byari byaritabajwe n’inyeshyamba z’Inkotanyi, nk’agace keza ko kurwaniramo intambara y’ibitero-shuma bizahaza abaturage, kakaba indiri nziza y’ubwihisho nyuma y’ibyo bitero. Inkotanyi zifata igihugu abaturage b’aka gace ntibaziyumvagamo na buke, bituma abagabaga ibitero bizwi nk’iby’Abacengezi, byari bigamije kugamburuza ingoma yari ikiri nshya y’Inkotanyi; bakifashisha, biranabahira bakorana neza n’abo baturage. Mugukemura ikibazo cy’aba bacengezi, aba baturage bahahuriye n’akaga; kaberekeje ku myitwarire yo kuba abantu bumva cyane ubutegetsi bw’Inkotanyi, bitari ukubwiyumvamo nyakuri, ahubwo bishingiye kukutifuza icyazabagarurira ubugira gatatu, umuze bakomora ku Inkotanyi zabasigiye ihahamuka, ko zitera itabi zititangiriye itama.

Aka Akarere ka MUSANZE, ubu kazahajwe n’umuze gakomora kukuba, u Rwanda rwarivumbuye kuri Uganda rugafunga umupaka; maze ubuhahirane kagiriranaga n’igihugu cya Uganda, bukagenda nka nyomberi. Ubuhahirane bw’ibihugu bituranye, ni amahirwe ku baturage baturiye umupaka; kuyabuzwa ku maherere bikaba ibyago bitagereranywa. 

Mu gihe Prezida MUSEVENI yavaga i Gatuna guhura n’abayobozi b’ibihugu bitatu by’u Rwanda, Angola na RDC/DRC, bagerageza kureba uko ikibazo hagati y’ibihugu bituranyi cyakemuka, imipaka igafungurwa, ubuhahirane bukagaruka; yahagaritswe n’abaturage ba KABARE, bamuhata ibibazo, bamusaba kugarura umubano n’igihugu gituranyi, bakizahurira ubuhahirane. Ibi byari ngombwa, na cyane ko abo baturage ba KABARE, bashoraga ibiribwa mu gihugu gituranyi, bigateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ndetse bakibonera n’ababakorera imirimo bavuye mu Rwanda. Prezida MUSEVENI yisobanuye mu kubaha abaturage be, nk’ubafiteho inshingano, ahamya ko ananizwa n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, kirangwa n’uburyarya kuva kera.

 Mu gihe cyo kwiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu, mu ntango z’uyu mwaka; abaturage ba KISORO ihabanye n’Akarere ka MUSANZE, bahase ibibazo Prezida MUSEVENI, bamugaragariza ko batishimiye ifungwa ry’imipaka, bagiriyemo igihombo gikomeye ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bamubaza aho ageze akivugutira umuti. Prezida MUSEVENI, nk’ufite inshingano ku baturage be, yaberetse ko ikibazo kirimo kivugutirwa umuti, icyakora noneho yirinda kwerura ko byose bihagamwa n’u Rwanda. Aya mahirwe abaturage ba KABARE na KISORO, ku ruhande rwa Uganda, bafite yo kubaza Prezida wa Repubulika impamvu batungukira mu nyungu z’imihahirane n’igihugu gituranyi; abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda ntibayafite na mba. N’uwarota kubyijujutira ntibyamugwa amahoro ! Barabyihanganira bikabashengura umutima, nyamara ni nabo bahombye cyane; kubera kuri bo, ubu buhahirane bwazambijwe bwabakururiye igihombo cyo kwiteza imbere mu bushabitsi, hiyongereyeho n’umuze w’inzara n’ubushomeri.

Prezida KAGAME azi neza ko Abaturage b’Akarere ka MUSANZE, n’ubwo batatinyuka kwinubira ingaruka z’icyemezo kigayutse, u Rwanda rwakoreye agahimano rufunga imipaka iruhuza na Uganda; bitababujije kubashengura umutima. Ntibyaba ari ukuraguza umutwe cyane umuntu atekereje ko uruzinduko rwa Prezida KAGAME muri aka karere, guhurirana n’ishimuta ry’umusirikari wa Uganda, wari wibereye ku burinzi ku ruhande rw’igihugu cye; ari rimwe mu mayeri yo gukomeza kurangaza Abaturage ko, icyemezo cyo gufunga imipaka u Rwanda rwafashe gikwiye, kubera ko rufite umuturanyi mubi.

N’ubwo Prezida KAGAME yashimagije abaturage, ko abarwanya igihugu batatera intambwe, kubera ko abaturage bazi neza icyo bashaka, bakaba bashyigikiye ubuyobozi bwabo; ku rundi ruhande u Rwanda ruhangayikishijwe, n’iterambere ry’umubano wa RDC/DRC na Uganda ukomeza gutera intambwe, ku rugero rwo kuzibona ruhejwe, mu gace k’Amajyaruguru ya Kivu muri RDC/DRC rwari rwaragize indiri, rwitwaje gucunga umutekano warwo. Mu cyumweru gitaha Prezida Felix TSHISEKEDI wa RDC/DRC arahurira i KASINDI na mugenzi we wa Uganda, MUSEVENI. Bagiye gusinyana amazezerano y’umuhanda Uganda igomba kubaka uhuza iki gihugu n’umujyi wa GOMA. Ibi bivuze ko ikibazo cy’ubuhahirane u Rwanda rwari rwarateje, bigatera igihombo igihugu cya Uganda n’icyambu cya MOMBASA, cyanyuzaga ibicuruzwa muri Uganda no mu Rwanda, bijya mu Burasirazuba bwa RDC/DRC; kigiye kuvugutirwa umuti. Uganda na Kenya bikaba bizagira imitwe y’ingabo, zigarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru, muguha umutekano icyo gikorwa remezo; ibitazagwa neza u Rwanda ruhorereye imitwe myinshi y’inyeshyamba, rukanaba ku butaka bwa RDC/DRC mu buryo bwihishe.

Gucungira umutekano hakurya y’umupaka bizaba inzozi, aho u Rwanda rutanahwemo gushinja Uganda ko ikorana n’imitwe irurwanya. Ibyo u Rwanda rwakoze ku gahimano rufunga umupaka, bishobora kurukururira akato, kazakomeza kurugiraho ingaruka ku bukungu, cyane cyane abaturage baturaniye umupaka. Uwagendera kuri ibi byose, yagenekereza guha umuzi n’umuhamuro, ingingo zari mu mbwirwaruhame ya Prezida KAGAME, imbere y’Abavuga Rikijyana mu Akarere ka MUSANZE !