PS Imberakuri iratabariza imfungwa ziri mu ma gereza y’u Rwanda

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 010/P.S.IMB/013

    Rishingiye ku makuru afitiwe gihamya aturuka mu magereza atandukanye
    yo mu gihugu afungiwemo abagororwa batandukanye,yaba abanyapolitiki
    kimwe nabandi,amakuru akomeza avuga ko kurubu abagororwa bakomeje
    gutotezwa,kubuzwa uburenganzira bwo kwivuza ndetse no kutarekurwa kuri
    bamwe barangije ibihano byabo. Ishyaka PS Imberakuri ritangarije
    abanyarwanda,incuti z’uRwanda ibi bikurikira:

    Ishyaka PS Imberakuri riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’itotezwa
    ,kwangirwa kuvuzwa n’ubushinyaguzi bikorerwa imfungwa birimo gushyira
    mukato kugeza aho batakibona ubufasha bw’ibanze bwo kwivuza,
    kwidagadura, guhaha ibyo kurya n’ubundi bufasha bw’ingoboka ( service
    sociale) kuko abakozi ba gereza bagerageje kugoboka imfungwa
    barirukanywe abandi babimuye shishitabona mu rwego rw’igihano cyo
    kwitwara nabi kukazi.Ibikorwa by’itoteza bikomeje kugaragara cyane
    muri gereza ya Mpanga, gereza ya Remera,gereza ya Kigali, Nsinda na
    gereza ya Cyangugu aho muri aya magereza hakigaragara itotezwa rirenze
    urugero, aho imfungwa zitandukanye zitakigira uburenganzira bwo
    kwivuza, aho kuvuzwa bakajyanwa mu byumba bafungiramo abana (Mineurs)
    mu gihe izi gereza ziba zasuwe n’imiryango mpuzamahanga yita ku
    burenganzira bwa muntu cyangwa se abandi bayobozi bakuru. Muri gereza
    ya Kigali ho bimaze kuba agahomamunwa kugeza naho abagororwa bamwe
    bakubitwa, bagacunaguzwa kugeza bavanyemo ubumuga bwo kutabona no
    kutumva twavuga nka MBWIRABUMVA Simeon, RWANDANGA Froduard, KARUTA
    Innocent, MUSABYIMANA  nabandi, muri iyi gereza kandi harimo
    n’abagororwa barwaye ibinyoro batavuzwa.

    Ibikorwa byo kuburabuza no gutoteza izo mfungwa byakajije umurego kuva
    muri 2013 aho bamwe mu bakozi bahanwe  abandi bakimurirwa ahandi
    kubera icyaha cyo kuzuza inshingano zabo zo guha ubufasha bwibanze
    imfungwa. Abaguye muriyo munyangire kandi bagiye bazira ko batabarije
    imfungwa mu gihe abo bakozi bemezaga ko imfungwa zirimo kubangamirwa
    na cyane ko harimo imfungwa zahawe transfert zo kujya kwivuriza mu
    bitaro bitandukanye umunsi wo kujya kwivuza wagera ubuyobozi
    bw’amagereza babarizwamo bukabangira kujya kwivuza.Ikindi n’ababashije
    kugezwa ku bitaro bikaba ngombwa ko hari amafaranga bakenera yo
    gufotoza nk’impapuro usanga bibateza ibibazo,harimo gusabiriza ayo
    mafaranga,kutavurirwa igihe kandi ubuyobozi bubagenga buzi neza ko
    batemerewe gutunga amafaranga.

    Ku bw’umwihariko, ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima
    bwa Me Ntaganda  Bernard umuyobozi w’ishyaka nizindi mfungwa zose
    tutiriwe turondora,dore ko amaze  imyaka ibiri ababara cyane munda
    nyamara gereza ikaba itamwitayeho ahubwo ikaba ikomeje kumukorera
    ubushinyaguzi kugeza aho banga kumujyana kwa muganga kandi afite
    rendez-vous nkuko byagenze kuwa 7/06/2013 aho yagombaga kubonana na
    muganga I Butare anyuzwe mu cyuma maze umucungagereza witwa Mupenzi
    ushinzwe iperereza akamubuza gusohoka  ngo ajye kwivuza. Mbere y’ibyo
    akaba yarakorewe  ubushinyaguzi bwinshi harimo kuvutswa uburenganzira
    bwo kuvurwa mu ibanga aho abacunga gereza binjira ku ngufu mu cyumba
    cya muganga arimo kumuvura nyamara umurwayi afite uburenganzira bwo
    kuvurwa mu ibanga. Ibi byabaye kuwa 21/05/2013 ku bitaro bya Butare
    aho muganga yabyanze maze  Me Ntaganda agacyurwa atavuwe.

    Ishyaka PS Imberakuri rizamagana kumugaragaro abacungagereza bakora
    nka Mupenzi na Ruhinda Charles bashinzwe iperereza muri gereza ya
    Mpanga bakomeje gutoteza, gutera ubwoba imfungwa zifungiye I Mpanga.
    Uyu Mupenzi akaba yarabwiye umuyobozi w’ishyaka ry’Imberakuri
    riharanira imibereho myiza Me NTAGANDA Bernard ko ubuzima bwe buri
    mubiganza bye. BIRABE IBYUYA NTIBIBE AMARASO!!!!

    Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bubi imfungwa
    zikomeje gushyirwamo nk’uko twabivuze muri iri tangazo, bityo ishyaka
    rikaba risaba ubuyobozi bufite imfungwa mu nshingano zabwo ko
    bwakwihutira gukemura ibi bibazo byose cyane cyane bakita ku buzima
    bw’imfungwa zikavuzwa ndetse nizarangije ibihano zikarekurwa
    .Riboneyeho kandi umwanya wo gusaba, ibihugu by’incuti z’uRwanda,
    imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaba mpuzamahanga cyangwa
    iyo mu gihugu ko badufasha ubuvugizi maze ibibazo biri mu magereza
    bikarangira.

    Bikorewe I Kigali kuwa 19/06/2013.

    Alexis BAKUNZIBAKE

    Visi perezida wa mbere.