PS Imberakuri iratabariza umunyamabanga mukuru wayo.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 016/P.S.IMB/012

Ubuyobozi bw’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza (PS IMBERAKURI), butangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko muri iri joro ryakeye ryo kuwa 09/08/2012, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME yatewe mu rugo iwe n’abantu bataramenyekana neza.

Byari mu ma saa saba z’ijoro, ubwo abo bantu baje bakica urugi, bagatangira kujagajaga ibintu hose bamuhiga, ku bw’amahirwe, Imana ikinga akaboko, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ashobora gutabaza. Abaturanyi bamutabaye nibo batumye abo bagizi ba nabi biruka batarashobora guhungabanya umuzima bwe.
Ikigaragara cyane ariko, n’uko iki gitero kije nyuma yo kuburabuzwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko.

Byatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu gushize, aho abantu bakoreshaga numero zitagaragara bamwibasiye bamuhamagara kuri telefoni ye igendanwa bamusaba kwitandukanya n’ishyaka abereye umwe mu bayobozi bakuru. Bamwe bashyizeho gahunda zo gukurikirana ingendo ze ndetse bagera n’aho bamusanga mu rugo, aribwo bamusabaga kwitaba ku buyobozi bw’umurenge kuwa 03 Kamena 2012. Ibyo bikorwa by’urugomo byaramwibasiye kugeza aho abayobozi b’umurenge babyinjiyemo banamutegeka kwimuka aho yari atuye, none dore n’aho yimukiye baramukurikiranye.

Aha, twakwibutsa kandi ko ibi bikorwa by’iterabwoba byibasiye ubuyobozi bw’Ishyaka aho kuwa 29/05/2012 no kuwa 07/06/2012 umuyobozi w’ishyaka wungirije Bwana Alexis BAKUNZIBAKE yahawe impamagazi n’ubuyobozi bw’akagari ka Biryogo aregwa ngo gushishikariza abaturage kutitabira gahunda za leta. Icyo akaba ari icyaha rusange ku muntu wese ugerageje kunenga gahunda za leta ya FPR n’abasangirangendo bayo. Ibi nabyo kandi bikaba byrli bikurikiye izimira rya Bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga ndetse n’ifungwa nta dosiye ry’umubitsi w’ishyaka Mlle Marie Chantal MUKARUREMA.

Igitangaje cyane kandi, n’uko uko ibyo bikorwa by’urugomo byagiye byibasira abayobozi b’ishyaka ndetse n’abandi batavuga rumwe na leta, buri gihe twabigejeje ku nzego z’umutekano n’iz’ubutegetsi kugera mu nzego nkuru z’igihugu, nyamara, kugeza ubu akaba nta gikorwa na busa ngo bihagarare ahubwo birushaho kwiyongera. Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba rikomeje Leta ya Kigali kureka gukomeza kwikoma abatavuga rumwe nayo. Ntabwo turi abanzi b’igihugu nk’uko abambari bayo batwita, ahubwo turi indorerwamo y’ubutegetsi abanyarwanda bakeneye.

Bikorewe i Kigali kuwa 10/08/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere