PS IMBERAKURI RIRAMAGANA IHUTAZWA RYA MINISTIRI JMV GATABAZI N’ABARINDA PREZIDA WA REPUBULIKA

INTANGAZO N° 015/PS.IMB/NB/2022: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA IHUTAZWA RYA MINISTIRI JMV GATABAZI N’ABARINDA PREZIDA WA REPUBULIKA IGIHE YARI AMUHEREKEJE MU NGENDO AKORERA MU NTARA Y’AMAJYEPFO N’IY’UBURENGERAZUBA ZABAYE ICIRO RY’IMIGANI KUGEZA KU NSIGAMIGANI ’’ IMINSI ITATU KWA BIHERA BITYO’

Kuva ku italiki ya 25 Kanama 2022, Prezida wa Repubuliki y’u Rwanda yatangiye gukorera ingendo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.Izi ngendo ngo ziri mu rwego rwo kuganira n’abaturage no gukemura ibibazo byabo.

Kuba Prezida wa Repubulika y’u Rwanda yafata inshyimbo ye y’urugendo maze akajya gusura rubanda biri mu nshingano ze nk’Umukuru w’igihugu. Gusa, biragaragarira umuntu wese usobanukiwe neza na politiki y’u Rwanda muri rusange n’iya FPR Inkotanyi by’umwihariko ko izi ngendo zitari mu nyungu za rubanda kuko ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi nta na rimwe bwigeze bwita ku nyungu zabo kuva yafata ubutegetsi, dore imyaka ibaye 28.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga izi ngendo za Prezida wa Repubulika y’u Rwanda zishimangira neza politiki ya FPR Inkotanyi yo kwigira nyoni nyinshi ibyinisha muzunga rubanda yamaze guhahamura nyuma ikarukina ku mu byimba ngo Umukuru w’igihugu agiye kumva no gukemura ibibazo byabo.

Ishyaka PS Imberakuri rirashimangira ritabiciriye inkeri ko ubutegetsi bwose bw’igitugu nk’ubwa FPR Inkotanyi budashishikazwa no gukemura ibibazo bya rubanda kuko nta ruhare rugira mu kubushyira ku butegetsi bityo izi ngendo za Prezida wa Repubulika ntizishobora namba gukemura ibibazo byabo. N’ikimenyimenyi, ibibazo byose rubanda rwatuye Umukuru w’igihugu aho yagiye hose ni na byo yari yabajijwe mu myaka ishize kandi ntibyigeze bibonerwa ibisubizo ahubwo rubanda rurarererwa maze rukabwirwa ko ibibazo byarwo bizakemuka mu minsi itatu mu rwego rwo kuruhubika. Ubu ingendo za Prezida wa Repubulika zimaze kuba iciro ry’imigani muri rubanda aho rwahibye insigamigani igira iti:’’Iminsi itatu kwa Bihera bityo”!

Guhungeta, gufunga, kwambura, kwaka ruswa, gusuzugura, kwicishwa inzara, gucibwa imisoro y’ikirenga n’ibindi, ni ibikorwa biranga ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi kandi ni na byo byagarutsweho n’abaturage mu bibazo byose byabajijwe Prezida wa Repubulika. Aha birumvikana ko ibyo bibazo adashobora kubikemura uko bikwiye kuko bishingiye ku mitegekere y’igitugu cy’ishyaka FPR Inkotanyi abereye Umuyobozi bityo bigahirikirwa kuri bamwe mu bayobozi bahahamuwe n’ubwo butegetsi bw’igitugu barimo Minisitiri JMV GATABZI nawe utibereyeho nk’uko byagaragaye ku karubanda afashwe mu mashati nk’igisambo n’abarinda Prezida wa Repubulika bamubuza kumwegera nk’aho arwaye ibola.Ibi nabyo ishyaka PS Imberakuri rirabyamagana kuko uyu muco uteye isoni wo gusuzugura abategetsi bakuru b’igihugu umaze kuba itetu!

Ni kenshi byagiye byumvikana kuri radio na televisiyo Umukuru w’igihugu acakaza bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo n’abaministri mu nama zinyuranye, nko mu nama y’Umushyikirano cyangwa ihuza abayobozi bose bakuru b’igihugu bugacya bakirukanwa hanyuma bidateye kabiri aho gukurikiranwa n’ubutabera ahubwo bagahabwa abusorisiyo bagahindurirwa akazi nyamara baramaze kwandagazwa ku karubanda hanyuma bagahindukira bagasabwa gukemura ibibazo bya rubanda.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga mbere y’uko Prezida wa Repubuliki yamagana abo bafatanyije kuyobora u Rwanda yakagombye kubanza guhindura imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda ishingiye ku gitugu kandi ni na byiza ko abaha igihagararo n’agaciro bikwiye mbere yo kubaha ishingano zo gukemura ibibazo by’abaturage. Bitabaye ibyo, kubasaba gukemura ibabazo bya rubanda byafatwa nko kwigiza nkana kuko abo bategetsi ntacyo baba bagishoboye nyuma yo guteshwa agaciro imbere ya rubanda dore ko bamwe baba bagomba no gukurikiranwa n’inkiko.

Bikorewe i Kigali, kuwa 28 Kanama 2022

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri Kandida Prezida mu Matora ya 2024 (Sé)