PS IMBERAKURI YISHIMIYE ICYEMEZO CY’INTEKO ISHINGAMATEGEKO Y’UBURAYI IRANAMAGANA IMVUGO IDAKWIYE Y’INTEKO ISHINGAMATEGEKO Y’U RWANDA’’

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/NB/2021 

Ku italiki ya 11 Gashyantare 2021, Inteko Ishingamategeko y’Ubulayi yatunze agatoki Leta y’u Rwanda maze yamagana yivuye inyuma ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.

Mu byemezo yafashe,Inteko Ishingamategeko y’Ubulayi yagarutse ku kibazo cya Bwana Paul RUSESABAGINA bivugwa ko ategereje urupfu aho afungiye muri gereza ya Mageragere iri i Kigali nyuma yo gushimutirwa i Dubai maze akazanwa bya kiboka mu Rwanda.

Imaze kubona ibyo byemezo,Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ; Imitwe yombi, yifatiye ku gahanga Inteko Ishingamategeko y’Ubulayi ikoresheje imvugo zidakwiye urwego rwa Leta bivugwa ko ruhagarariye rubanda.

Mu itangazo ryayo ridasobanutse aho bigaragara ko ari nyamucyiyobigiye, Inteko Ishingamategeko irikoma bidasubirwaho Inteko Ishingamategeko y’Ubulayi iyirega kwivanga mu bibazo bwite bya Leta y’u Rwanda ari nako iyishinja gushyigikira iterabwoba igendereye gusa ko Bwana Paul RUSESABAGINA ashinjwa iterabwoba nyamara kandi akiri umwere dore ko atari yakatirwa n’Urukiko.

Ishyaka PS Imberakuri ryamaganye iyi mvugo idakwiye y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda dore ko mu by’ukuri nta n’icyizere igifite mu maso ya rubanda kubera ko yahisemo gukeza ubutegetsi bw’Ishyaka FPR Inkotanyi aho kuvugira abaturage bakomeje guhohoterwa n’ubu butegetsi.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa amahanga ko Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ari yo Nteko yiganjemo abagore benshi ku isi ariko ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo guhuma isi kugira ngo itamenya ibikorwa by’urugoma bya Leta y’u Rwanda cyane cyane ko iyi Nteko yigaruriwe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi ku buryo ibyemezo by’iri Shyaka bitambuka nta nkomyi igihe cyose bigejejwe mu Nteko Ishingamategeko. Mu kwibukiranya,iyi Nteko niyo mu 2015 yafashe icyemezo cyo guhindura Itegeko Nshinga maze yemeza ku mugaragaro nta pfunwe ko Prezida w’u Rwanda uriho ubu azagumaho ubuziraherezo bityo yimika ‘’Ubwami muri Repubulika.’’

Ishyaka PS Imberakuri rirashima ubutwari bw’Inteko Ishingamategeko y’Ubulayi. Ariko rirayisaba ko yatera indi ntambwe maze ikumvisha Ibihugu bigize Ubumwe bw’Ubulayi ko bigomba gufatira ibihano bimwe mu bikomerezwa bikomeje kwamamara mu bikorwa by’iyicarubozo bikorera rubanda. Riributsa kandi ko ibibazo by’izindi fungwa za politiki n’iz’ibitekerezo bigomba na byo kwitababwaho nk’ibibazo byihutirwa

Bikorewe i Kigali, kuwa 15 Gashyantare 2021

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’IPS Imberakuri (Sé)