Raymond Nzamurambaho yasezeye muri FPR-Inkotanyi

Bwana Raymond Nzamurambaho mu nyandiko yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook (nyuma akabusiba) yatangaje ko avuye mu ishyaka FPR-Inkotanyi ndetse anasezeye ku mwanya w’umunyamabanga mu gihugu cy’u Bubiligi (secrétaire fédéral).

Mu mpamvu yatanze havugwamo ko yababajwe cyane n’akarengane kagiriwe umuvundimwe we uri mu Rwanda ngo wambuwe akibaza niba ngo akarengane kagiye kongera gukorerwa umuryango we ngo nko ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Yibajije kandi niba umuryango we uzahora mu karengane ubuziraherezo. Ngo yatangaje akarengane kakorewe umuvandimwe we bamwe ngo bamubwira ko atagomba kuvuga akarengane k’umuvandimwe ku mugaragaro ngo kandi afite umwanya w’ubuyobozi! yagize ati:

“Mperutse gushyiraho inkuru y’agahinda, ijyanye n’iyambura ritanshimishije ngira nti birongeye kandi nko kwa Habyarimana?!!! Nibyo byatumye benshi bibaza byinshi, ndetse nabo tubana mu muryango FPR Inkotanyi bampamagara bambaza, bananyihanangiriza ngo nka secrétaire fédéral ntibikwiye!”

Kandi akanavuga ko mu buryo yasanze FPR ikora harimo urujijo rwinshi, yatanze ingero z’ibyagiye bimubaho byo ku mwinjiza muri FPR no kumuha imyanya nko kuba umunyamabanga mu mujyi wa Bruxelles ndetse na nyuma kuba umunyamabanga w’igihugu cyose cy’u Bubibigi (secrétaire fédéral) bimeze nk’agahato kuko ngo hari benshi bamubwiraga ko muri FPR ngo batajya bavuga OYA.

Ngo yabanje kurahizwa muri FPR mu buryo bwo kumufatirana abyivugira muri aya magambo:

“Dore uwitwa Dieudonné Nshunguyinka yagize atya arampamagara ati hari abantu banshaka kuri ambassade, mpageze nsanga ni ukurahiza abanyamuryango bashya bize, kuko hari procédure ikurikizwa ngo umuntu abe umunyamuryango (ariko ibyo nabimenye nyuma maze kuba we) Nti nte se kandi ko nubundi PSD na FPR dukorana! Bati dukunda uko wandika patati patata, FPR nitwe actif, kandi dusenyera umugozi umwe!”

Mu gusubiza benshi mu banyamuryango ba FPR bakomezaga kumujomba ibikwasi barimo nka Alain Patrick Ndengera  yabasubije agira ati:

“Abo twarahiranye barabizi ko nagumye kubabaza nti ibi ni ibiki! Yewe hari nuwambwiye ngo ndagaciye kandi ari mukuru we wampuruje! Ndakurahiye byari urujijo, ibindi abantu barijijisha! Ahubwo se Alain Patrick Ndengera, ntabwo nasomye ibibazo byawe byose, n’amatelefone yasaze wagira ngo nta telefone nagiraga, avant!!! Itegeko ryemerera amashyaka yemerewe mu gihugu gukorera hanze ryaba ryarahindutse, n’ayandi nayo yemerewe, cyangwa niyo atazi ko nayo yemerewe…?!!! Naho ibya yego cyangwa oya, reka icyaha nkemere, nabuze ubugabo bwo kuvuga oya!!! Ariko ubu natinyutse, byibatangaza, kuko ubwo haba hajemo hypocrisie!Mwakambwiye muti, kare kose se?!!! “

Uko bigaragara ni uko Bwana Raymond Nzamurambaho yizeraga ko azaguma mu ishyaka rya se ari ryo PSD nyuma akisanga arimo kurahizwa muri FPR bigashimangira ibyakunzwe kuvugwa ko ibyitwa amashyaka bindi bikorera mu Rwanda ari urukingirizo ahubwo abiyita abarwanashyaka b’ayandi mashyaka avuga ko yemewe mu Rwanda nabo mu by’ukuri aba ari abayoboke ba FPR-Inkotanyi!

Ikigaragara kindi n’uko Bwana Raymond Nzamurambaho nk’uko yabyanditse mu nyandiko ye ngo yari arambiwe gukora adahembwa! Aragira ati:

“Ariko icyabinteye, nagira ngo rwose mbabwire ko atari ukwikunda, ahubwo ari urujijo n’ibimenyetso byagiye bituma nibaza! Nahuye n’inkuru igira iti Kigali baragushima, kandi ntibakunda umuntu ukorera ubusa! Murumva ntibyari kungwa nabi! Gusa uko iminsi igenda yigirayo hakavuka impamvu iyo promesse itajya mû bikorwa, ariko nkavuga nti nubundi igihe maze ntahembwa, ntacyo byantwaye!”

Mu gusoza yabaye nk’utanga ubutumwa ku batarishimiye kuba yari yaragiye muri FPR ndetse no ku mashyaka ya politiki. Agira ati:

“Enfin, ubu nademissionnye kuri uwo mwanya wa secrétaire fédéral, kuko ça commence à faire trop, nkaba nanasabye KUMUGARAGARO kuva muri FPR, aba bangaye ngo na tatiye Daata umutima utuze, kuko ninjijwemo bidakurikije amategeko y’Umuryango,nkanasabira andi mashyaka yemerewe gukorera mu Rwanda nayo gukorera hanze, kuko niba itegeko ritarahinduka, na FPR twayikoreshaga amakosa!!! Mukomeze mugire ibihe byiza, dukomeze twubake demokarasi..”

Nabibutsa ko Bwana Raymond Nzamurambaho ari umuhungu wa Bwana Ferederiko Nzamurambaho wari Perezida w’ishyaka PSD, ndetse akaba yarabaye Ministre inshuro 2 ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Ni umwe mu banyapolitiki bishwe rugikubita indege yari itwaye Perezida Habyalimana imaze guhanurwa.

Iri yegura rije mu gihe ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bubiligi ari bwo agitangira imirimo. Nabibutsa ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe ahuriye kuri byinshi na Bwana Raymond Nzamurambaho, bose ni abana b’abagabo bahoze ari ba Ministre ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse bakaba n’abayoboke b’ishyaka PSD ryashinzwe n’ababyeyi babo.

Marc Matabaro

 

Facebook: Marc Matabaro – Facebook page:  The Rwandan Amakuru  

Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]