RDF yapfushije abasirikare irwana na FARDC bigirwa ibanga!

Abasirikare bagera kuri 4 baguye mu bitero igisirikare cyu Rwanda ” RDF” cyagabye muri Congo mu cyumweru gishize, nko tubigezwaho na bagenzi babo bo muri RDF, imirambo yabo basirikare yagiye gushingurwa mwibanga, niyo mpanvu Radio Itahuka igirango itangarize abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane inshuti ndetse n’imiryango yabo basirikare ba RDF baguye kurugamba muri Congo
1. Lt.Charles Karabayinga.
2. Sgt Kamanzi Jacques.
3. Cpl Musonera Kaneza.
4. Cpl Kariwabo Bosco.

Aba bose mvuze haruguru baguye mu mirwano yabaye kuwa gatatu, Ibi byose ubuyobozi bw’ingabo bwakoze ibishoboka byose ngo hatamenyekana ko hari ingabo z’urwanda zahaguye.

Ikindi nuko taliki 13/6 ahitwa imudende hazanywe battalions 2 zigashyirwa standby class one,kandi ko akazi nta kandi arukurwanya umwanzi ariko ntibaberurire ngo batubwire umwanzi uwo ariwe.

Muri iki gitondo cy’uyu munsi nabwo hari battalion yavuye mukigo cya kami kiri mu mugi wa kigali ikajyanwa ku mupaka wa Congo ahitwa kubuhanga kandi ikaba itegereje amabwiriza mashya.

Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda