Rwanda:Kurasa abantu ku manywa y’ihangu byatangiye gushyirwa mu bikorwa!

    Gen Emmanuel Ruvusha

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko  umwe mu bantu bafashwe na polisi ngo bakekwaho kuroga Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Donat Bikaga na Fideli Byiringiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, yarashwe na polisi ngo agiye gutoroka nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare!

    Uwarashwe  ni uwitwa Hashakimana Eric w’imyaka 26, nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda ngo yarashwe igihe ngo yari ajyanywe kwerekana aho yakuye uburozi maze ngo ashaka gusimbuka imodoka yambaye amapingu polisi iramurasa! ACP Damas Gatare yagize ati:” kuri uyu wa 15/6 ahegera saa yine za mu gitondo Eric Hashakimana ubwo yari agiye kwereka itsinda ry’abashinzwe iperereza aho yakuye uburozi muri centre ya Rukomo, Akagali ka Nyamiyaga Umurenge wa Kageyo yasimbutse imodoka yari imutwaye agerageza gutoroka, umupolisi aramurasa agwa aho”

    Uyu warashwe siwe wa mbere kuko no mu minsi ishize uwari gitifu w’umurenge wa Cyumve mu karere ka Musanze, Nsengimana Alfred ngo nawe yarashwe agiye gutoroka yiruka yambaye amapingu ngo agiye kwerekana aho yatabye imbunda!

    Hari benshi bibaza niba abashinzwe kurinda imfungwa barigishijwe kurasa mu kico gusa, bakaba nta buryo bundi bafite bwo gukoresha ku buryo babuza gutoroka umufungwa wambaye amapingu uretse kumurasa mu kico!

    Iri raswa ry’abafunzwe bashinjwa ngo gukorana na FDLR umuntu yakwibaza niba ridafitanye isano n’ijambo rya perezida Kagame yavugiye i Nyabihu aho yagize ati: “Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubarasa? turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose.”

    Andi makuru dufitiye n’uko Hotel ivugwa mo ko yarogewemo General Ruvusha kugeza n’uyu munsi ifunzwe nyirayo akaba ar’umukobwa wa mgr Adoniya Sebununguri, ikindi kivugwa n’uko umuhungu we Lt.Sebatware Silas nawe barimo kumurya isataburenge kubera iki kibazo!

    Ubwanditsi

    The Rwandan