REKA NUNGANIRE KARASIRA

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Yanditswe na Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Banyarwandakazi, Banyarwanda muraho ? Mu byukuri iyo ndamutso ntibaza amakuru y’umuntu ahubwo burya yifitemo ubukungu bukomeye tugomba kubumbatira. Ni icyifuzo uramutsa aba afitiye uwo uramutsa. Ni nayo mpamvu burya kutaramutsa umuntu ari ikimenyetso cy’urukundo ruke kandi koko iyo utaramukije umuntu ntakiza uba umwifuriza. Bityo bikagushisha kumubwira uti waramutse, wiriwe, uraho kuko umutima wawe uba utamwifuriza nakimwe muri ibyo ndetse n’iyo muhuye ukamwima amaso ngo atagaruka mubwenge bwawe nk’umuntu ugihagaze, ukigenda, ukivuga mbese uriho ugifite icyo yimariye ndetse yamarira n’abandi. Indamutso yanjye rero ngira nti muraho si uko nyobewe Abanyarwanda benshi basigaye barara rwa ntambi basenyewe amazu, sinyobewe imfungwa nyinshi zirengana, sinyobewe ababurirwa irengero ndetse n’abicwa bazira akamama. Gusa  ndabifuriza gukomera mukagira ubugingo mukagumana icyizere ko ibi bihe bibi bizajyana na banyirabyo u Rwanda rugasubira rugatekana. Mbese navuga ngo muhumure tuzabaho. Ndetse munyemerere wenda nkoreshe imvugo itanoze cyane nti : Imana irebera imbwa ntihumbya nyamara nshaka kwivugira gusa nka Mutagatifu Pahulo muri Bibiliya ati : Baratwica umusubizo ariko tugatsinda kakahava. Njye rero rwose ndabyizeye intsinzi ni iyacu nimuhumure, nimukomere.

Nkuko rero umutwe w’ino nkuru ubivuga nifuje kubaganirira ngirango nunganire umugabo KARASIRAAimable mu biganiro yakoze mu minsi ishize bigatuma abantu bamwe bamwijundika. Impamvu yabayeko hari aho yageze akanenga imibereho n’imikorere y’amashyirahamwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame cyanecyane akorera hanze y’igihugu. Mbese akerura akanenga oposition yo hanze y’igihugu.

Mbere yo gutangira ariko KARASIRA anyihanganire kandi namwe munkundire muvugeho  ukuri mbona nk’uko yabigize intego kandi ari nabyo ahora adushishikariza. Bityo rero ibyo muvugaho bibe ibyanjye cyanecyaneko nibwirako twese tutamubona kimwe kandi ko tudashobora no kumubona uko we yibona ubwe. Wa mugani wa MASABO ati : « Uko mundeba ntabwo ariko ndi, uko mundeba siko nteye ashwi da » !

KARASIRA ni umwe mubantu bake babashije gokora uko bashoboye bahangana n’ingorane nyinshi mu buzima ariko isi ikomeza kumumerera nabi kugeza n’ubwo yifuza kwiyahura. Nkaba rero mushima ubutwali kuko yabashije kurenga imibabaro yose yahuye nayo ahubwo akayikuramo amasomo menshi maze akaniyemeza kuyageza ku bandi kugirango babashe kubaka isi nziza n’u Rwanda rwiza by’umwihariko. Karasira yemeye amateka ye ayakira yose uko yakabaye ntapfunwe maze akanayavuga nta bwoba nta n’ikimwaro agamije gusa kwamagana  ikibi cyose cyatuma ibyagenze nabi mu gihe cyahise bigumaho cyangwa bikaba byanasubira. Bityo rero njye mpereye kuburyo yagaragaye nuko yitwaye mu bikorwa bihambaye sinazuyaza no kumwumva kabone naho yakwibeshya agakosa aha n’aha kuko ubutwali bwe butakiri ubwo gushidikanya cyangwa kujyaho impaka.Kubera kwanga umugayo yinegura ubwe akumira ikibi cyamubaho no mu rwego rwo gutabara imbabare nyinshi.

Uyu munsirero ndashaka kuvuga ku magambo abiri akurikira: Kwinegura no Gutabara. Ndayaheraho ngire ibyo ngaya mu mikorere yacu mu bintu binyuranye mbona bishobora kubangamira urugendo twatangiye rwo kubaka u Rwanda rwiza no kwamagana ubutegetsi bwa Kagame na FPR. Aha humvikane neza : Kubaka u Rwanda rwiza biza mbere yo kurwanya Kagame na FPR. 

Ni nayo mpamvu tumaze kubona abantu bemera bakitanga bagashyira indangagaciro nyarwanda imbere, bakitangaho ibitambo ; mu gihe hari abandi benshi usanga birarira gusa ariko ahakomeye bakihadika ibitugunguru ngo kugirango bazabone amaherezo y’ingoma ya Kagame nubwo hari n’abandi wenda batari benshi bo baba bibwirako aribo bazafata ubutegetsi ibintu byahindutse. Muri izo ntwali zirangajwe imbere na Kizito Mihigo dusangamo Abanyarwanda b’ingeri zose, b’amoko yose, b’uturere twose, b’imyaka yose ndetse n’ibitsina byose ntagombye kurondora amazina. Indangagaciro izi ntwali zihuriraho cyanecyane ni Ukuri no Gushira ubwoba ari nazo ziza kudufasha kumva neza aya magambo nzindukiye kubabwira.

KWINEGURA : Iyi ni inshinga ngaruka iva ku nshinga kunegura bivuga kunenga, kugaya biganisha mu gusebya kuko biba birimo amarangamutima cyane kugeza ubwo umuntu ashobora gufata ikintu kiza akakivuga nabi gusa kugirango abandi nabo bitware nkawe imbere y’icyo kintu. Ibyo birashoboka no ku muntu. Kwinegura rero byakagombye gusobanura kwigaya , byashoboka bikazamo kwicuza kwicisha bugufi umuntu akagaragaza ibimunanira mu mikorere ye  ndetse no mu myitwarire ye. 

Gusa nyine mu Kinyarwanda ngo nta gikumi kigaya ngo n’agasore katirariye ntikarongora inkumi ; iyo migani yaratwokamye. 

Kwinegura rero twikundira ni kwakundi nyuma y’ibirori abantu batumirwa ngo bajye kuvuga uko umunsi wagenze.  Ubundi nabwo abantu bagombye kugenda umwe ntajye gutunga agatoki abandi, ahubwo ni umwanya buri wese agomba kuvugamo uburyo yabonye ibintu muri rusange birumvikana, akavuga ibyamugoye ndetse n’amasomo yahakuye kuburyo mu kindi gihe ibintu byazarushaho gukorwa neza. Si igihe cyo kunegurana ahubwo ni igihe cyo kwinegura ari nayo mpamvu uwo muhango witwa gutyo.

Ubwo rero Abanyarwanda inyito ya mbere bayishyize iruhande bifatira gusa iya kabiri kandi nabwo iyo bahuye biba gusa ari ukugirango birire binywere kuko n’iyo bibaye ngombwa ko bagaruka cyane ku migendekere y’ikirori cyabo usanga ahubwo bivuyemo amazimwe ndetse bikabya byabyara n’inzangano kandi ubundi mu Kinyarwanda Ukuri kutica umutumirano.

Kuba rero Karasira yarateruye akabwira abantu uko yababonaga n’uko bamwiyeretse numva ntakibazo kirimo kuko niba uko yabatekerezaga atariko yababonye kandi bo bakaba bumva ariko bameze nibabimugaragarize. Gusa ntanigitangaje kuko akenshi n’ubundi Njye babona si we Njye nyakuri kimwe n’uko uko niyizi atariko byanze bikunze n’abandi banzi. Kubw’ibyo byose rero, nkaba nsaga abishyizemo Karasira kuko yanenze oposition  yo hanze baraguye ahubwo mu mutego wo kubangamira uburenganzira bw’umuntu mu kuvuga ibitekerezo bye.

Najye rero muri ino minsi narumiwe kubera amacakubiri akomeje kwigaragaza muri oposition, nongera kubabazwa no kubona intera twagombye kuba tugezeho yarongeye gusubira inyuma. Ndamagana cyane ibintu byo kwiyemera aho abantu bashyize hamwe ugasanga hari abibereye mu gushakashka inyungu z’amanjwe, ikuzo n’ibyubahiro no kurata inkovu z’imiringa. Umuntu yarateruye arambwira ngo njye ninceceke we yahunze imyaka cumi mbere yanjye ukagirango kuba yaratinze mubuhungiro ni ubutwali cyangwa niwo muti uzaduha gutsinda ingoma mbi igiye kumara Abanyarwanda. Nashatse kumusubiza ngo nushaka uzayikube kabiri ariko ureke twe dutahe, ariko ubu abyumve. Abantu nibareke ayo marangamutima ntatinya kwita imiteto ku Banyarwanda benshi bari mu maganya, bamaze kubura ikizere cy’ejo hazaza. Kujyaho tugakora byinshi bipfuye tutinegura ngo twisubireho, twikosore ni inenge ikomeye mu mushinga wacu kandi ntanubwo bituma twubaka ikizere mubo twitabaza ngo badufashe muri uru rugamba.

Imibereho mibi Abanyarwanda baterwa na Leta ya Kagame niyo igomba gutuma duhora dushishikajwe n’akazoza k’igihugu muri rusange mbere na mbere, tugasigasira inyabutatu nyarwanda ntavangura n’ubusumbane bityo tugahamya ibirindiro bitwizeza by’ukuri ko buri wese agiye kugira ejo heza. Twese twiyumvishe neza igisobanuro nyacyo iyo tuvuze gutabara rubanda.

GUTABARA : Kugirango iri jambo ryumvikane neza numva umuntu yabanza akavuga imvano y’igikorwa risobanuye. Mu buzima habamo ingorane nyinshi ziza zirenze ubushobozi bw’umuntu kuburyo aba akeneye inkunga cyangwa imbaraga zindi kugirango azivemo. Iyo nkunga ishobora kuva ku kintu iki n’iki nk’igikoresho ariko ishobora no kuva k’uwundi muntu nk’umwunganizi. Ni cyo gituma iyo umuntu ari mungorane akabakaba hirya no hino ngo arebe ko yabona icyo yifashisha cyangwa se akavuza induru ngo arebe ko hari uwamugoboka. Gutabara rero bituruka mu gutabaza kuri mu ngorane. Aha mu by’iwacu bikaba bigoye kuko akenshi usanga abagatabaye nabo ubwabo bibereye mu zindi ngorane.

Igisobanuro rero cyo gutabara ni ukunyaruka byihuse ugaha ubufasha umuntu uri mu ngorane. Gutaba si uguhurura doreko hari ubwo abantu bumva aho induru ivugiye bakajya gushungera gusa ntabufasha namba bagiye gutanga. Gutabara si ugusakuza ; hari abandi  bumva induru maze kubera ubwoba bwo gutabara bagahitamo nabo gusakuza induru bakayiha umunywa ngo baratabariza uri mungorane. Hari n’abandi bahita babatura ibitwaro byinshi cyane ariko bagatinya kwegera aho ingorane yabereye bagakomeza gusa bakitotomba ntacyo bakora ngo batabare.

Nyamara ariko hari ikindi gisobanuro cyo gutabara Abanyarwanda benshi bagaragaramo bihagije. Ni ukwitabira umuhango wo gushyingura uwo ingorane zamaze guhitana, muri make kujya guhamba uwamaze gupfa. Ngo uwanyuma yashidutse ntawuzamutabara kuko abandi bari barabajyanye kera.

 Icyo nenga rero ku bikorwa bya opozisiyo kandi mpuriyeho na Karasira ni amacakubiri menshi agaragara mu mashyirahamwe yabo ayapolitike n’ayagisivile akababuza kugira ingufu zihagije zo guhangana n’ubukana kirimbuzi bwa FPR ntibanemere gufata umwanya ngo bakosore ibitagenda.

Hashize igihe kirekire u Rwanda ruri mu icuraburindi ry’inzangano n’intambara, none byararenze haba na jenocide njye nkunda kwita gusa amahano igihe cyose itarasobanuka neza doreko Abanyarwanda ubwabo bataricara muri ya rukokoma yahanuwe amaherezo nkaba mbona nayo igiye kuzasigara gusa mu migani. Ibya jenoside tuzabigarukaho.

Abanyapolitike benshi barebera ibirimo kuba aho kugira ubutwali bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ugarije igihugu bakarangwa ahubwo kwipanga no kwigaragaza nk’abantu bibyatwa bategerejegusa ko agahenge kaboneka bagahabwa imyanya mu butegetsi bakirira. N’ubu niko bimeze birirwa baterana amagambo buri wese ashaka kwiyerekana neza ngo afatwe nkaho ariwe gitangaza kigiye kuzaza kurokora u Rwanda.

U Rwanda ruzatabarwa n’intwali nka zimwe navuze haruguru zemera kwitanga, zigatotezwa, zikirukanwa ku kazi, zigasenyerwa, zikamburwa imitungo, zigashimutwa, zigafungwa cyangwa zikaburirwa irengero byaba ngombwa zikemera no kwicwa zizi neza ko zitanze nk’ibitambo byo gucungura Abanyarwanda. Navuze ko zikuriwe na Kizito Mihigo ariko Karasira nawemusangamo hamwe n’abandi benshi ntarondoye.

Ikindi nenga kijyanye n’ubugwari ngaya ndagihera ku ijambo rya Idamange waduhanuye ibikwiye gukorwa akanasiga adusezeye agira ati gusa njye ntituzajyana mukanya baraje banjyane ati ariko njye ntimuzanshyire kuri youtube ubu nkaba mbona urugamba rusigaye gusa kuri youtube. Simvuzeko kumutabariza bitari ngombwa ariko iyo mbona amaradiyo ya hato na hato nibaza niba amaherezo iminwa yose ishaka kuvugira opozisiyo izajya igomba kugira radiyo yayo bwite.

Ntaciye iruhande rero ndabyamaganye cyane cyane ko nziko youtube idahemba abakwemera kugira icyo bigomwa ngo dushyireho iradiyo ya opozisiyo bataba benshi. Reka mbonereho mbabwire ko nsanga harimo kuvangavanga. Rwose Banyarwandakazi,Banyarwanda nimureke Abanyamakuru bakore umwuga bigiye niho tuzagira inzira nziza zo gutambutsa ibitekerezo byacu. Tubishyiremo ubushishozi. Ndibuka n’umusre Bahati agira ati njye ibyo nkora nta nyungu bimfitiye ahubwo bishbora kuzankoraho ati gusa nimara gupfa uzabona abantu babitangaza.

Ukuri kwa Karasira rero nanjye niko mbona mu gihe cyose abantu bavugako bashishikajwe no kurwanya leta ya FPR ariko wareba ugasanga hari ibyo bakora biyitiza umurindi wo kugumaho no gukomeza amabi ikora. Imvano ya mbere ni ukutumva ko ubugome bwa FPR burenze inyungu zose umuntu yabasha kugeraho. Kizito ati urukundo ruruta inyungu n’amafaranga. Kuba rero hari ibyo abantu bamwe bitwaza bakabangamira urugamba rwo guhemuza FPR bitesha cyane opozisiyo.

Nkaba mbona rero kwiyita impirimbanyi utaragera kurwego rwo gushungura no kurwanya ibitinza impinduka byose ari ikosa rikomeye ; ariko nanone ibyo ntibivuga kujenjeka ngo bagasaku na ba maheru abe aribo baduhora imbere. Erega mbona ibinyu nk’ibyo aribyo byatumye Kagame ajya imbere kandi FPR itari ibuze abandi bagabo bashoboraga gushyira mu gaciro atariukumarisha rubanda.

Nkaba nongera kubamenyesha rero ko ihame ryo guhumuriza Abanyarwanda nk’uko twari twarabitangiye muri initiative HUMURA nkirikomeyeho kuko ahari abagabo ntihapfa abandi.

Kugeza ubu ntawe Abanyarwanda baratora ngo ahagararire opozisiyo muri rusange, bityo rero nkabona abafite amashyirahamwe n’amashyaka bose bakwiye guca bugufi bakegera abantu b’inyangamugayo kandi badafite kwiyoberanya ngo babihishe inyuma cyangwa ngo babazamukireho ahubwo bakababera abunganizi mu mishinga igomba kubahuriza hamwe. Mu byo nabonye byari byarananteye kuba niheje gato,  nuko abo bunganizi badakwiye kwibwira namba ko basimbura amashyirahamwe cyangwa amashyaka mu nshingano n’imigambi yayo ahubwo ko bagomba kubafasha kubona ibibahuza no kubarinda ibibatanya. Abo bantu ubwabo bagomba kuba bashobora kumva buri wese, kumurengera no kumurenganura nta marangamutima cyangwa nyirandamuzi n’icyenewabo.

Niba Abatwa bafite ikibazo kigomba kubonerwa umuti kimwe nuko ikibazo cy’abatutsi cyangwa cy’Abahutu kigomba kuwubona kandi ibyo byose atari ejo ahubwo none ku buryo u Rwanda dushaka kubaka none dutangira kurubona none.

Ndagirango nongere gusaba abari muri gahunda zo guhuza opozisiyo kwirinda umutego wo kutumva inama za buri wese no kutirengagiza na rimwe amarira ya buri ngeri muri nyinshi. Bibuke ko nabo ari Abanyarwanda wa mugani maze bamenyeko kugira igitekerezo nka kiriya bidahagije. Bafate igihe bitekerezeho nabo ubwabo ntusange buri wese akurura yishyira cyangwa ngo usange yivugira ibimushimishije gusa rimwe na rimwe ushobora gusanga ari nko kuvuza urwamo gusa ntagutabara kuko ibyo aba avuga usanga ntaho bitandukaniye n’ibyo turwanya muri FPR.

Dusase inzobe nka Karasira Aimable twemere ibyaha byacu ubwacu kandi tubone kimwe ibyiza cyangwa ibibi tutarebye uwabikoze, bene wacu tubashime cyangwa tubamagane nk’uko tubikorera n’abandi bose. Abahora batoteza Karasira na bagenzi be kuri twitter mbahaye gasopo kandi hari ighe bazabyishyura.

Twirinde guhurura cyangwa kuvuza induru kuko gushinga amashyaka, amashyirahamwe n’amaradiyo gusa ntibihagije mu gutabara ngo dutsimbure uriya mubisha. Dushyireho n’ibikorwa bifatika kandi bikorewe hamwe mu mahoro n’ukuri, mu bwigenge no mu bwumvikane. Izo ni indangagaciro za Repubulika.

Nyamuneka muzirikane rubanda igorewe mu gihugu kandi iduhanze amaso, dore ngo ko ubuze uko agira agwa neza ejo tutazasanga baremeye kubera ingoyi n’agafuni icyinyoma n’ubugome bya FPR aribyo byahawe umwanya mu muco nyarwanda. Ibintu bigeze habi ariko gutabara ngo dukumire ishyano biracyashoboka gusa hakenewe mu mvugo ya nyakwigendera Bikindi Simoni akana kari amanyama n’akandi kari amaguru kuko byihutirwa rwose ko FPR ikubitwa vuba kandi ikababazwa kuburyo iva ku izima igacukiraho gutera imiborogo abana b’Abanyarwanda cyangwa igakubitwa inshuro hakima indi ngoma izazana ihumure igatanga ituze iteka mu rwatubyaye.  Harakabaho  Ukuri harakabaho Inyabutatu nyarwanda.