REPUBULIKA ZA BAMWE NTACYO ZIRUSHA UBWAMI

Jean Claude Mulindahabi

Hashize imyaka irenga 50 henshi muri Afurika habaye impinduka zikomeye zashyizeho Repubulika zisezerera ingoma ya cyami. No mu karere k’ibiyaga bigari, iyo nkubiri yarahanyuze.

Nyamara Repubulika imaze kujyaho bamwe mu baperezida batatiye amahame yayo. Muri make Repubulika yakaranzwe no guharanira gucunga neza iby’igihugu, ibyo buri muturage wese afiteho uburenganzira kandi uwo muturage akaba ari nawe ugena bamwe mu bayobora bakanacunga ibya rusange, ndetse akaba yagira n’ijambo igihe abo yishyiriyeho bateshutse.

Repubulika ni ijambo rikomoka ku rurimi rw’ikiratini: res publica=la chose publique; ibya rubanda; ibya rusange.

Repubulika iberaho ko buri wese yagira imibereho iboneye, ikanarangwa n’uko nta muntu kamara ubaho, ko kandi nta muntu ugomba kujya ejuru aho yica agakiza uwo ashaka.

Abaperezida bagiyeho, bakarenga kuri aya mahame batatiye Repubulika. Warenga kuri aya mahame ukavuga ko ubwami wabuvaniyeho iki? Ndavuga bwa bwami butwara byose, bukagenga byose, bukagaba, bukanyaga, bukagabirwa “uwavukanye imbuto” (monarchie absolu).

Mu by’ukuri hariho ubundi bwami butabereyeho gutegeka, guhaka, kugena, ahubwo nk’ikimenyetso cy’ubumwe no kureberera iyo bibaye ngombwa no kugira inama mu byemezo bidasanzwe ku gihugu (monarchie parlementaire par exemple)

Ku isi hari ibihugu bifite Repubulika ariko biyitatira ku buryo bukabije, muri Afurika ni henshi usanga abaturage bataka kubera akarengane. Mu karere k’ibiyaga bigari ntawarubara. Uzasanga hari abaperezida ngo bafite imitungo n’agahiga k’amafaranga nk’ibya Mirenge ku Ntenyo. Bishoboka bite gutunga ibiyegayega iby’igihugu kandi hari abaturage baburara.

Muri Repubulika, ubuzima, uburenganzira bwa muntu bwakabumbatiwe by’umwihariko. Koko kubona umuntu w’inzirakarengane yicwa n’abakamuhaye umutekano? Aregere nde? Arege he? Kurega se uwo uregera?

Nyamara ariko gukosora ibyagoramye birashoboka. Ahubwo ndetse ba nyirubwite babasha ubwabo no guhindura ibintu bikajya mu buryo bwiza.

Ibibera i Burundi, ntibyakagombye. Ni ukubifuriza ubutwari bwo kubikemura nta bandi babiguyemo. Ibihugu birukikije na byo bikirinda ko abaturage basiragira, kubaho batariho, bakabuzwa amajyo n’amerekezo.

Ikizamini kiri imbere y’abategetsi mu karere k’ibiyaga bigari ku munsi wa none, hari uwakwibwira ko gikomeye. Reka da; kugitsinda biroroshye, bisaba gusa kudakurura wishyira, gukunda igihugu, gukunda abanyagihugu aho kwikunda kurengeje urugero. None se, si na byo baba bararahiriye?

Jean Claude Mulindahabi

École Supérieure de Journalisme de Paris