RIB irarega Munyenyezi ibyaha karundura

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Akigera mu Rwanda,  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2021, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangariza abanyamakuru amateka y’ifatwa rya Muneynyezi Beatrice, uko yafungiwe muri Amerika n’uko yoherejwe mu Rwanda.

Agituye muri Amerika, ku itariki ya 12 Werurwe 2012 abacamanza ntibabashije kumvikana ku ngingo zihamya icyaha Madamu Munyenyezi Béatrice, dore ko n’uwari umwunganizi we mu mategeko Me David Ruoff  yavugaga ko nta kimenyetso kimuhamya icyaha cyo kubeshya, akanongeraho ko nta rupapuro rumusabira itabwa muri yombi (Mandat d’arrêt) rwigeze ruva mu Rwanda ngo nibura abe ari rwo rushingirwaho.

Cyakora ubwo urubanza rwe rwari rukomeje kuburanishwa, mu mwaka wa 2013 rwarapfundikiwe, Munyenyezi Béatrice akatirwa imyaka icumi, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga amakuru y’ibinyoma ku nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, agamije kubona impapuro zimuhesha uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yanambuwe ubwenegihugu bwa Amerika yari yarahawe mu mwaka wa 2003.

Nyuma yo kurangiza igihano cye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamugaruye mu Rwanda, kuko umushinjacyaha Mukuru martin Ngoga (Mu gihe cye) yari yarohereje muri Amerika dosiye igaragagaza ko Munyenyezi n’umuryango we bwite n’uwo  yashatsemo yiganjemo abakoze Jenoside, bityo ngo akaba yarashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda.

Akigera mu Rwanda uyu munsi, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Thierry Murangira yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha birindwi byose bikomeye.

Murangira yagize ati “Munyenyezi akurikiranyweho icyaha cyo kwica, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura jenoside,  gushishikariza abantu mu buryo buziguye no mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gusambanya ku gahato.”

Munyeyezi Béatrice yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yashakanye na Arsène Ntahobari, umuhungu wa Minisitiri Nyiramasuhuko Pauline.

Ibyaha akurikiranyweho ni ibikekwa ko yabikoreye mu yahoze ari komini ya Ngoma, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.