RIB iravuga ko yafashe 2 mu bakekwa kwica Dusabumuremyi Syldio wo muri FDU-Inkingi

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio

Rubicishije ku rubuga rwarwo rwa twitter urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dusabumuremyi Syldio wari umuhuzabikorwa mu rwego rw’igihugu w’ishyaka FDU-Inkingi.

Nabibutsa ko Dusabumuremyi Sylidio yishwe kuri uyu wa mbere tariki tariki 23 Nzeli 2019 mu masaa tatu z’ijoro atewe ibyuma n’abantu 2 bari kuri moto, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu karere ka Muhanga aho yakoreraga.

Umukuru wa FDU-inkingi, Victoire Ingabire yavuze ko bigaragara ko hari gahunda yo kumushyira mu kato kuko ngo uwo bakoranye bya hafi wese ahita yicwa, yavuze kandi ko atizeye abakora amaperereza kuko n’abishwe cyangwa bakaburirwa irengero mbere bo mu ishyaka rye ayo maperereza ntacyo berekanye yagezeho.

Kugeza ubu mu gihe kitarenze umwaka abayobozi babiri ba FDU-Inkingi bamaze kwicwa (Anselme Mutuyimana, Syldio Dukuzumuremyi), abandi babiri baburiwe irengero (Boniface Twagirimana na Eugene Ndereyimana)