RIB ngo irarega Karasira gusanganwa amafaranga menshi atazwi inkomoko!

Aimable Karasira

Yanditswe na Ben Baruhagare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku banyamakuru bakorera mu Rwanda bari hafi y’ubutegetsi aravuga ko ibyaha Aimable Karasira aregwa bigiye kongerwa. Aya makuru kandi akaba yemejwe n’amasoko y’amakuru atandukanye.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo RIB (urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha) rwaba rwarasanganye Aimable Karasira amafaranga menshi bavuga ko atazwi inkomoko ku buryo ngo agiye kuregwa icyaha cyo “Kudasobanura inkomoko y’umutungo” (Illicit enrichment/Enrichissement illicite).

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira kandi iki cyaha gishya kiziyongera ku bizatangwa muri dosiye ya Aimable Karasira ngo izashyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Kamena 2021. Nabibutsa ko Aimable Karasira igihe yatabwaga muri yombi RIB yatangaje ko akurikiranweho: icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Dr Thierry Murangira yatangarije bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda ko mu gusaka Inzu ya Karasira bahasanze arenga ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika ($10,981), Amayero 520 (520 Euro), n’arenga miliyoni 3 y’amanyarwanda (Rwf3,142,000) kuri mobile ye ngo miliyoni 11 (Rwf11,000,000 in Mobile Money), ngo hari n’andi mafaranga menshi cyane ari kuri za konti nyinshi mu banki agikorwaho iperereza.

Ngo iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ngo ryagaragaje ko umubare munini w’ayo mafaranga ngo yavuye ku bantu bari hanze y’igihugu ngo bashyiraga hamwe amafaranga bakayamwoherereza, RIB ivuga ko abohereza ayo mafaranga bibumbiye mu mitwe ngo irwanya Leta y’u Rwanda ngo izwi mu gupfobya Genocide yakorewe abatutsi. Umuvugizi wa RIB agira ati: «tuzi ko abo bantu bari hanze begeranya amafaranga bakayaha abantu nka Karasira n’abandi bakababwira ibyo bagomba kuvuga bagamije guteza akaduruvayo no gutuma abaturage bivumbagatanya ku butegetsi. Aya mafaranga ava mu bugizi bwa nabi.»

Dr Thierry Murangira avuga kandi ko Karasira ameze neza nta kibazo cy’ubuzima afite ngo akaba ahabwa ubufasha bwose bujyanye n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima yagira ngo n’ubwo bwose nta kibazo kidasanzwe cy’uburwayi agaragaza. Ngo kandi Karasira arakomeye nta kibazo cyo mu mutwe cyangwa ihungabana afite.

Umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko aboneyeho umwanya wo kwihaniza abantu bose bakoresha imiyoboro y’imbuga nkoranyambaga kwirinda kwemera gufata amafaranga y’amashyirahamwe ari hanze y’igihugu ngo batangaze amakuru agamije ubugizi bwa nabi. Akomeza avuga kandi ko RIB mu iperereza ryayo yasanze Karasira n’abandi benshi bakoresha Youtube, Facebook, Instagram n’imbuga za interneti bemera amafaranga bakagambanira igihugu baha urubuga abakoresha imbuga zabo mu gukwiza amakuru arwanya igihugu, ibihuha, gushyira iterabwoba kuri Leta no kwangiza isura yayo n’ibindi. Ibi ngo bikaba bigamije kuburizamo ibikorwa bya Leta, kugumura abaturage, gucamo abantu ibice.. ibi nk’uko Dr Murangira abivuga ngo bikaba bihanwa n’amategeko.

Mu gusoza RIB ngo imenyesha abantu bose ko itazihanganira abantu bafite imigenzereze nk’iyo twavuze haruguru ngo bazakurikiranwa n’amategeko. Ngo ntabwo RIB ibujije uwo ari we wese gukoresha uburenganzira bwe mu gutanga ibitekerezo bye ariko ngo ntawe ugomba gukoresha ubwo burenganzira yica amategeko anagamije guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Iki cyaha gishya cyongerewe ku biregwa Karasira cyo Kudasobanura inkomoko y’umutungo kivugwa mu ngingo ya 9 y’itegako N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iryo tegeko rigira riti:

Umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Umwe mu banyamategeko waganiriye na The Rwandan yadutangarije ko ibi byo guhindagura no kongera ibyaha bimaze kuba umuco mu butabera bw’u Rwanda ngo bikaba bimaze kugaragara mu manza nyinshi. Avuga kandi ko iki cyaha gishya kiregwa Karasira kigamije guca intege impirimbanyi, abanyapolitiki n’abanyamakuru bakorera mu gihugu imbere bababuza kwakira impano bahabwa n’abakunzi babo bari mu mahanga, dore ko n’ubwo RIB ishaka kubihindura icyaha bitabujijwe mu mategeko y’u Rwanda guhabwa impano.

Me Philbert Gashagaza

The Rwandan kandi yashoboye kumenya ko Aimable Karasira yunganiwe mu mategeko na Me Philbert Gashagaza yabajijwe na RIB kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kamena 2021.

1 COMMENT

  1. Une mise en garde adressée au Dr. Thierry Murangira.
    Si par malheur, il arrive quoi que ce soit contre Karasira Aimable, Dr Thierry Murangira doit savoir qu’il sera imbibé à jamais du sang de celui-ci et qu’il sera traqué comme un chien enragé et trouvé même s’il se terre dans les entrailles de la terre, afin de répondre de ses méfaits.
    Il doit savoir qu’il ne restera pas impuni. Je l’ai lui dit lorsqu’il a broyé un jeune homme de vingt cinq dont nous avons trouvé sans vie éviscéré dans un bois ici à Kigali.Sa grand-mère âgé de plus quatre-vingt-cinq ans s’est ensuite suicidée. Son petit frère s’est trouvé dans la rue et n’est plus sûrement de ce monde car les recherches effectuées par un ami du feu père de ces deux enfants sont restées vaines. Il a probablement subi le même sort que plusieurs enfants de rue disparus à savoir enlevés et éviscérés et certains de leurs organes internes vendus à la mafia rwando-ougando-kenyane notoirement connu ici au Rwanda. Le commerce des organes des Rwandais par la mafia du régime Kagame est une activité qui rapporte gros. Il est regrettable que les opposants politiques opérant à l’extérieur qui ont été informés de ce méfait l’aient pas réagi. Il convient de préciser que certains des organes de Kizito Mihigo ont été vendus à la mafia ci-dessus indiquée par ses assassins du RIB dont le porte-parole. C’est pourquoi les assassins ont remis à sa famille un cercueil fermé hermétiquement avec interdiction de l’ouvrir. Le jour de l’enterrement les assassins étaient présents pou empêcher l’ouverture du cercueil car certains amis du défunt ont demandé en vain l’ouverture aux fins de voir si c’est effectivement Kizito Mihigo qui est dans le cercueil. Les dirigeants du RIB actuels ou anciens, sont directement responsables des crimes qui ont été commis contre des Rwandais. Le moment venu, ils devront en assumer les conséquences. C’est une question de temps.
    Il serait judicieux de les lister: indication des noms et prénoms de victimes du RIB sur l’ensemble du Rwanda et des dirigeants de celui-ci en fonction à la date ou époque des faits.

Comments are closed.