Yanditswe na Ben Barugahare

Mu Rwanda hakomeje kuba impinduka nyinshi mu gisirikare kandi mu gihe gito, ibi Abanyarwanda bakaba babibonamo nko guhuzagurika, bagereranyije no mu bihe byashize aho uwahabwaga umwanya wo hejuru mu gisirikare yashoboraga kuwumaraho imyaka isaga itanu atarahindurwa.

Mu mpinduka nshya zakozwe na Perezida Kagame nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda:

Lt Gen Jean Jacques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere

Lt Gen Jean Jacques MUPENZI

Ni umwanya asimbuyeho uwari uwumazeho igihe gito (umwaka umwe n’igice), Gen Maj Emmanuel Bayingana.

Lt Gen Jean Jacques Mupenzi nawe yari amaze igihe kitari kirekire ari umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, umwanya yahawe kuwa 09/04/2019, awusimbuyeho Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli. Kuri iyo tariki ni nabwo Jean Jacques Mupenzi wari usanzwe ari Gen Maj yazamuwe mu ntera akagirwa Lt Gen. Mu bindi yakoze muri RDF, harimo no kuba yarayoboye ishami rishinzwe ibifaru by’intambara. Uyu kandi ashyirwa mu majwi cyane mu bwicanyi bwibasiye abaturage b’abahutu mu cyahoze ari Komini Giti mu 1994.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka

Lt Gen Mubarakh Muganga

Lt Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera akuwe ku ipeti rya Gen Major. Yari asanzwe ari umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Lt Gen Mubarakh Muganga bita umurakare, azwiho ijambo “Tuzabarasa” akunze gukoresha mu nama nyinshi ayobora, zaba iz’abamotari, iz’abasivili mu bihe binyuranye, no mu mbwirwaruhame ze za hato na hato. Ni we wavuze ko Ingabo z’u Rwanda zafashe Rwandair zikanyarukira muri Congo zigakora akazi, aha yakomozaga ku iyicwa rya Lt Gen IG Mudacumura Sylivestre wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR. 

Lt Gen Mubarakh Muganga ni nawe wavuze ko ingabo ziba zashomereye, ati “uwatwereka abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo dukore akazi”.

Yavuzweho cyane mu bikorwa by’ubwicanyi mbere ya 1994 na nyuma yaho cyane cyane mu bitero byicaga abari baravanywe mu byabo n’intambara mbere ya 1994 ahatwavuga nk’igitero cyagabwe ku Kigo nderabuzima cya Nyarurema, mu cyahoze ari Komini Muvumba mu 1991 aho abarwayi, abarwaza n’abaganga benshi bishwe, imiti n’ibindi bikoresho bigasahurwa n’ingabo za FPR. Yavuzwe cyane no mu bikorwa byo kuroga amazi y’abaturage bari baravanywe mu byabo mu cyahoze ari Komini Muvumba. Yavuzwe cyane mu bwicanyi bwibasiye abahutu n’abatutsi mu 1994 aho ingabo yari ayoboye zicaga zitarobanuye ndetse zikanajugunya imirambo mu mugezi w’Akagera.

Gen Maj Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo:

Gen Maj Emmanuel Bayingana

Ge Maj Emmanuel Bayingana yahoze ari umuyobozi wa Banki ya Gisirikare, ZIGAMA CSS mbere y’uko agirwa umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere kuwa 02/09/2019. Uyu mwanya awusimbuweho na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi. 

Gen Maj Emmanuel Bayingana avuye mu kazi ka gisirikare mu buryo buhoraho, akomereje mu kandi ka gisirikare ariko kegereye ibikorwa bya politiki. Ababikurikiranira hafi batangiye kunuganuga ko ari we ugiye gukora nka Minisitiri w’Ingabo nyawe, kuko Gen Maj Albert Murasira ngo nta cyubahiro n’igitinyiro na gito afite nka Minisitiri w’ingabo, kuko ngo anasuzugurwa bikomeye n’abakozi boroheje muri iriya Minisiteri, ntibigire inkurikizi.