RIB yabajije Rachid Hakuzimana igihe cy’amasaha hafi 5.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021 aravuga ko umunyapolitiki Abdul Rachid Hakuzimana yitabye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze kumutumaho inshuro 4 (inshuro imwe ku murongo wa telefoni, n’inshuro 3 hakoresheje inyandiko zimwe zarimo amakosa).

Nk’uko Abdul Rachid Hakuzimana yabitangarije umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yagize ati:

« Nabikunze cyane banganirije bangira inama ku ngingo zishobora no kubyara ibyaha » 

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’uwo munyamakuru yanzuye agira ati:

« Ntabwo bambujije kwisanzura ahubwo banganirije neza kuva saa tatu kugera hafi saa munani. Ubu ndananiwe ariko nimara kuruhuka nzakora ikiganiro kigufi kuri Rashid Tv mbashimire»

Abakurikiranira hafi iby’imikorere y’inzego mu Rwanda babwiye The Rwandan ko ibi byabaye kuri uyu munyapolitiki ari ibyo bita mu rurimi rw’inzego za Leta ya Kigali “KUGANIRIZWA” ibi umuntu akaba yabigereranya no guhabwa gasopo ya nyuma.

Bikaba bitaba igitangaza mu minsi iri mbere umunyapolitiki Abdul Rachid Hakuzimana agabanyije ubukana mu mvugo ze mu biganiro acisha ku muyoboro we wa youtube Rashid Tv cyangwa ku yindi miyoboro akunze gutangaho ibiganiro ubwo aba yatumiwe n’abanyamakuru.

Igisigaye ni ukwibaza niba abaheza inguni mu gushyigikira ubutegetsi bwa Kigali bazamuha agahenge ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byabo.