RIB yemeye ko ari yo ifunze Umuhinzi Kizito Mihigo.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 inzego z’umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi. 

Amakuru ku ifatwa rye yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa kane.

Umuturage wo mu gace bivugwa ko yafatiwemo yabwiye BBC ko yabonye uyu muhanzi asanzwe azwi neza, ari kumwe n’abagabo babiri, bahagaritswe n’abaturage bagahamagara abasirikare.

Mbere umuvugizi wa RIB yabwiye BBC ko nta makuru bari bafite ku ihagarikwa rye.

Mu itangazo RIB yacishije uyu munsi ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, rimenyesha ko uwo muhanzi akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Rumenyesha ko rwatangiye iperereza kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umva hano hasi ibyatangajwe n’umuvugizi wa RIB kwifatwa rya Kizito: