RIB yongeye guhamagara Dr Christopher Kayumba yifashishije itegeko ritabaho!

Nyuma yo gucisha amaso mu rwandiko rwa RIB rutumiza Dr Christopher Kayumba, abasobanukiwe iby’amategeko batangaye cyane bitewe n’amakosa ari muri urwo rwandiko.

Ubusanzwe Itegeko 027/2019 rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni iryo kuwa 19/09/2019. Ntabwo ari iryo kuwa 07/09/2019 nk’uko umugenzacyaha MURERWA David wa RIB yabyanditse!

Bimaze kuba akamenyero ko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rusigaye rusohora inyandiko zirimo amakosa, twatanga urugero rw’urwandiko ruhamagaza umunyepolitiki Abdul Rachid Hakuzimana rwari rwanditseho ko atumijwe tariki ya 1 Nzeri 2021 ariko rugasoza ruvuga ko bikozwe ku itariki ya 31 Nzeri 2021 kandi iyo tariki itabaho.

Noneho agashya ni uko Dr Kayumba yatumijwe na RIB hifashishijwe itegeko ritabaho!