RPD irasaba Leta y’u Rwanda gutumiza inama igomba gushakira umuti ikibazo by’ubukungu n’amadeni cyugarije igihugu.

Dr Kayumba Christopher

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021, Ihuriro rw’Abanyarwanda Riharanira Demokarasi (Rwanda Platiform for Democracy/RPD) rirasaba Goverinoma y’U Rwanda gutumiza Inama y’Igihugu igomba gushakira umuti ikibazo by’ubukungu n’amadeni cyugarije igihugu.

Mu myaka itatu ishize, ubukungu bw’igihugu cyacu bwasubiye inyuma ubu bukaba bugeze ku rwego rubi nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Imari, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Banki y’Isi ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Niyo mpamvu, durasaba Goverinoma y’u Rwanda gutumira Inama y’Igihugu ihuriweho n’abagira uruhare mu by’ubukungu na politiki kugirango barebere bashake umuti urambye w’ikibazo cy’ubukungu n’amadeni. 

Muri iyi minsi, ibimenyetso by’ubukungu bw’igihugu cyacu bigaragaza ukugabanuka gukabije. Nk’uko bigaragazwa na Banki y’Isi, umusaruro rusange ukomatanije wari 16% muri 2020 naho  Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyo kikerekana ko umusaruro rusange nyakuri ari 4.4% mu cyiciro cya mbere cya 2020 kandi bikaba byararushijeho kuba bibi. Amadeni y’igihugu ku musaruro rusange yariyongereye avuye kuri 58.1% muri 2019 agera kuri 63.9% muri 2020. Amadeni akaba yariyongereye kuri 73.1% kugera muri Kamena 2021; ubu amadeni akaba agera kuri 76.2% nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Imari. Ubukene bukaba bushobora kwiyongera kugera kuri 5.1% muri 2021, bisobanura ko abanyarwanda 550,000 babaye abakene kandi bikaba bizakomeza kwiyongera kuko abantu benshi mu mijyi badashobora kubona iby’ibanze bakeneye birimo ibiryo, amafaranga yo kwishyurira abana amashuri no gukodesha amazu. Ubushomeri bwiyongereye buva kuri 13% muri 2019 bugera kuri 22% muri 2021 kandi biracyarushaho kuba bibi. Ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ukwezi ku kundi, umwaka ku wundi. Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 10.3% kuva 2019 kandi ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikomeje kwiyongera nk’uko isesengura rya Banki Nkuru y’Iguhugu (BNR) ribigaragaza. Muri ino minsi, guhaha byarinyongereye nyamara ibigemurirwa amasoko byaragababutse kuko umusaruro nawo wagabanutse kandi urwego rw’abakora imirimo iciriritse rwarangiritse. Ikindi kandi, amafaranga y’injira imbere mu gihugu n’ava hanze mu misoro yaragabanutse bikabije. 

N’ubwo Guverinoma ivuga ko icyorezo cya Kovidi cyagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu, ukuri ni uko hariho gusesagura umutungo no gukoresha nabi amadeni igihugu gisaba. Hagati aho, nta ngamba zizwi zashyizweho zo guhangana n’icyo kibazo kandi abagira uruhare mu by’ubukungu baremeza ko nihatagira igikorwa gifatika, ubukungu buzakomeza guhungabana biganisha ku kwiyongera k’ubukene n’amadeni.

Dushingiye ku Itageko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ritegenya ko abanyarwanda twese twaganira ku bibazo byugarije igihugu tukabishakira umuti, turasaba Guverinoma guhamagaza inama y’igihugu y’abagira uruhare mu by’ubukungu na politiki ngo bigire hamwe umuti w’ikibazo cy’ubukungu n’amadeni. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 28 Gicurasi 2021

Dr. Christopher Kayumba, Perezida Fondateri