Mu gitondo cyo , kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2017 mu murenge wa Kanzenze, akarere ka Rubavu, mu Ishyamba riherereye mu kagali ka Kirerema , hatoraguwe umurambo w’umukecuru Nyirabahizi Gaudence,
Nkuko bitangazwa n’abahatuye bavuga ko wishwe aciwe umutwe n’abataramenyekana. Nyirabahizi w’imyaka 67, ngo yavuye iwe mu rugo ejo kuwa kabiri nimugoroba agiye guhura n’umuntu wari umuhamagaye, kuva icyo gihe aburirwa irengero, kugeza ubwo umubiri we ubonekeye waciwe umutwe, ndetse n’imbwa zatangiye kuwurya nk’uko umunyamakuru wacu yabitangarijwe na Kaberuka Inncocent umuyobozi w’akagali ka Kirerema , nyakwigendera yari atuyemo.
Kaberuka yakomeje avuga ko umurambo ukiri ku murenge mu gihe harimo gushakishwa icyakorwa ngo hatahurwe abihishe inyuma y’aya mahano.
source: hanga.rw