Rubavu: Undi musirikare wa Congo yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda

Mu gihe kitegeze ku byumweru bibiri undi musirikare ukekwaho kuba uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarasiwe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu kagari ka Rutagara Umurenge wa Ruravu mu karere ka Rubavu ubwo yageragezaga kwinjiraga mu buryo bunyuranije n’amategeko yanahagarikwa akanga guhagarara.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira uwa gatandatu mu masaha ya saa tatu z’ijoro ni bwo uyu musirikare yarasiwe mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Ubuyobozi bw’itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa mu bihugu bituriye ibiyaga bigari (EJVM) bwo bwirinda kugira icyo butangaza kuri iki kibazo

Kapiteni Pascal Nzaramba uyobora ingabo zikorera muri aka gace ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu mudugudu wa Tutagara yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musirikare nta byangombwa yari afite.

Yakomeje avuga ko bakimurasa bari baketse ko ari uwa FDLR banashidikanya ko yaba ari uwa Congo, ariko nyuma ingabo za FARDC ngo zabegereye mu rukerera zibabwira ko uwarashwe ari umusirikare wa Congo zimuzi.

Ingabo zishinzwe kugenzura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari na zo zagenzuye zemeza ko ari uwa Kongo.

Iyi ni inshuro ya kabiri umusirikari wa Kongo arasirwa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda, kuko tariki ya 17 Kamena 2016 undi musirikari yarashwe muri ubu buryo, akaba yaraguye mu kilometero kimwe uvuye aho uyu na we yarasiwe.

Inkuru irambuye>>>