Rugema Kayumba yari ashimutiwe muri Uganda

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Oslo mu gihugu cya Norway aravuga ko umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC wari mu rugendo mu gihugu cya Uganda yari ashimushwe Imana ikinga ukuboko.

Bwana Rugema Kayumba usanzwe utuye mu gihugu cya Norway yari yakoze urugendo mu gihugu cya Uganda agiye gusura inshuti n’abavandimwe n’uko kuri uyu wa kane tariki 27 Ukwakira 2016, ubwo yafatiraga indege ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda arimo agaruka muri Norway abamaneko ba Leta ya Uganda n’aba Leta y’u Rwanda bamuhushijeho gato kuko yashoboye kugera mu ndege bashaka kumukuramo n’imbaraga ariko arabananira kugeza ubwo abakozi bo mu ndege baje maze abo bamaneko bagahita bamureka indege ikamujyana!

Si ubwa mbere abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bashimutiwe mu gihugu cya Uganda, urutonde ni rurerure, ibyavuzwe cyane ni iyicwa ry’umunyamakuru Charles Ingabire ariko uretse uwo, abarigishijwe ni benshi twavuga Lt Joel Mutabazi ( wagize amahirwe akagezwa imbere y’ubucamanza), ariko abandi nka Aimé Ntabana, Major Emmanuel Munyaruguru, Major Emmanuel Nkubana n’abandi benshi bo nta kanunu.

Si muri Uganda gusa kuko no mu gihugu cya Kenya hashimutiwe abandi banyarwanda barimo Capitaine Jean Chysostome Nturugiribambe, Emile Gafirita n’abandi….

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]