Ruswa ishingiye ku gitsina iravuza ubuhuha mu bashaka kuba abayobozi b’inzego z’ibanze

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Niba utarahawe ‘Recommandation’ n’ibiro bikuru bya FPR –Inkotanyi kugirango ubone umwanya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa mu Nteko ishinga amategeko hari abahamya ko iyo uri igitsinagore bisaba ko wemera gusambana n’abasirikare bakuru cyangwa abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi.

Igitinyiro, igitsure ndetse n’iterabwoba bya bamwe mu bayobozi b’ingabo na polisi mu Turere no mu Ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali, bikomeje gutuma bamwe mu bagore ndetse n’abakobwa basambanywa n’abasirikare/abapolisi bakuru cyangwa se abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR –Inkotanyi) kugirango bahabwe imyanya mu buyobozi, mu gihe hari n’abasambanywa bagatahira ibyo ya myanya bijejwe ntibayibone.

Bamwe mu bagore bashaka kujya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa ababugiyemo ndetse n’ababigerageje ntibibahire bemeza ko utazwi mu Muryango (FPR) utanga igitsina bikitirirwa ko watsinze amatora.

Hari abagore n’abakobwa baduhaye ubuhamya bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye basabwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’abasirikare bakuru by’umwihariko abayoboye Ingabo mu Turere cyangwa abahagarariye Polisi mu Turere cyangwa mu mirenge kugirango bashyirwe ku marisiti y’abazaba abayobozi mu nzego z’ibanze zitandukanye.

Umwe mu baduhaye ubuhamya bw’ibyamubayeho ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30, avuga ko yashakaga guhatanira umwanya w’ubujyanama, maze umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Gicumbi amubwira ko azamuhuza n’umuyobozi w’Ingabo kuko ari we utanga uruhushya.

Yaratubwiye ati “Umunsi warageze ampuza na wa musirikare arangije arambwira ngo tuzahurire mu Hotel Fatima i Musanze tubiganireho neza. Nagiye numva ko tugiye kwicara tukaganira ariko natunguwe no kugerayo akambwira ngo nimusange muri room. Narazamutse musanga mu cyumba arangije arambaza ngo umwanya nshaka ni uwuhe, mubwira ko nshaka kujya muri njyanama y’akarere.”

“Yarambwiye ngo ibyo birororoshye nimubera umwana mwiza[…] yasabye gukuramo imyenda nkamwegera ku gitanda ndatinya arangije arambwira ngo ntajya akina n’abasivile ningire vuba nuko nkuramo imyenda akora ibyo yashakaga ijoro ryose. Ubu ntegereje ko umwanya yanyijeje nzawubona.”

Undi mugore nawe ati“Mu by’ukuri najyaga numva ko udatanze ibintu nta mwanya ubona nkagirango ni ukubeshya nkanibaza uwo umuntu yaha bikanyobera. Nari maze manda y’imyaka itanu ndi mu buyobozi bw’ishyaka[ …]umuyobozi umwe mu muryango arambwira ngo abona navamo umudepite mwiza nti cyane rwose kandi nabishobora.”

“Umunsi umwe chairman w’umuryango mu Karere arampamagara arambwira ngo aranshaka ngezeyo ambaza niba ndi tayari kuba umudepite nti ndi tayari icyo gihe hari mu 2018. Yahise ambwira lodge tuzahuriramo iri hariya ku Muhima utambitse haruguru yo kwa Mutangana. Naragiye ngezeyo arambwira ngo nimuhe ibindi bizikora[…] numvise ngize ubwoba ariko mbura uko ngira nyine ndamuha. Narakomeje nkajya muha uko ampamagaye nuko 2019 mbona nsohotse ku irisiti y’abakandida ubu ndaganje mu nteko ishinga amategeko.”

Bamwe batanga ruswa y’igitsina bagategereza imyanya bagaheba

Hari abandi bagore n’abakobwa twaganiriye batubwira ko bemeye gusambanywa bagategereza ko bijejwe amaso ahera mu kirere.

Umwe ati “Umugabo wari uhagarariye polisi mu karere […] yansambanyije inshuro ntabara ngo azampesha umwanya w’ubu vice mayor. Igihe cy’amatora cyageze baramujyanye muri Sudani kandi ajya kugenda yari yarambwiye ko yarangije kunshyirisha kuri lisiti y’abakandida ambeshya.”

Hari n’uwavuze ati “Umuyobozi w’ingabo yari inshuti y’umugabo wanjye noneho akajya abwira umugabo wanjye ko niba tubishaka yazansabira umwanya w’ubu vice mayor. Umugabo wanjye yarabimbwiye ngeze aho numva bingiyemo ndashyuha cyane. Umunsi umwe uwo musirikare yarambwiye ngo nimusange muri Hotel mu mujyi wa Huye. Nuko ndashogoshera mva iwacu Gisagara ngezeyo ati ngwino kwereke aho tuganirira hatuje ndamukurikira nta n’ikindi natekerezaga kuko numvaga ari inshuti y’umugabo wanjye.”

Arakomeza ati “Twageze mu cyumba ati rero niba ushaka kuba vice mayor biroroshye nitwe dutanga amakuru ya nyuma mpa ibintu ubundi urebe ngo birahita bicamo[…] ibaze ko yanze no gukoresha agakingirizo iryo rimwe rikavamo umwana w’umuhungu, wa mwanya nirukiraga nawo nkawubura. Hashize imyaka itanu sinigeze ntinyuka kubibwira umugabo wanjye.”

Abagabo bashaka ubuyobozi bo bigenda bite?

Bamwe mu bagabo twaganiriye nabo bavuze ko basabwa n’abo bayobozi mu nzego zishinzwe umutekano cyangwa abo muri FPR ruswa y’amafaranga. Kujya muri nyobozi y’akarere cyangwa njyanama basabwa hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda naho kujya mu nteko ishinga amategeko ngo ni hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bashaka imyanya mu nzego z’ibanze Kandi ngo hari Abakomisiyoneri bazwi bakora ako kazi bagaca umuntu amafaranga bitewe n’umwanya ashaka.

Uwaduhaye aya makuru yaravuze ati “Muri Secretariat ya FPR habamo Abakomisiyoneri b’ imandwa za Ngarambe. Baguca amafaranga bitewe n’umwanya ushaka, iyo wabashije kubageraho ndakubwiza ukuri umwanya urawubona. “

Yarakomeje ati “Nzi umu meya wahaye umukomisiyoneri miliyoni eshanu Kandi bicamo neza cyane”

Ushingiye ku nzira bicamo ngo abantu bahabwe imyanya mu nzego z’ibanze ntawabura kuvuga ko aya matora aba ari baringa.

Hakibazwa impamvu akayabo k’amafaranga ayagendaho atashyirwa mu bindi bikorwa bifitiye rubanda akamaro .

Mu matora y’inzego z’ibanze uyu mwaka wa 2021, hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyari 1,9 y’amafaranga y’u Rwanda.

Uko mbibona

Ushingiye ku bivugwa n’abaduhaye amakuru, ukanashingiye ku kaboko k’inzego zishinzwe umutekano mu byemezo bifatwa mu nzego z’ibanze nta kabuza ko ingeso y’ubusambanyi no gukunda amafaranga yokamye bamwe mu basirikare n’abayobozi, ariyo ituma mu buyobozi bw’inzego zibanze hajyamo abadashoboye cyangwa se abemeye kuba ibikoresho by’ababahaye imyanya mu gihe abatowe n’abaturage bavutswa ayo mahirwe.

Ubu noneho byasubiye irudubi kuko abajyanama rusange ku rwego rw’akarere bajyaga batorwa muri buri murenge bagera ku karere bagatorwamo abajya muri njyanama, ubu noneho byarahindutse mu matora y’uyu mwaka wa 2021, abajyanama bazajya batorwa ku rwego rw’akarere bivuze ngo uruhare rw’umuturage muri aya matora ruri hafi ya ntarwo.

Ibi bikaba byarahawe umugisha n’itegeko ngenga Nº 003/2021.OL ryo kuwa 09/10/2021 rihindura itegeko ngenga N° 001/2019.OL  ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora.

Ingingo ya 137 ivuga ko ‘Itorwa ry’abajyanama rusange ku rwego rw’akarere batorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Umubare w’abajyanama rusange batorwa ugenwa n’Itegeko rigenga Akarere.’