Kigali : Abazunguzayi bafunzwe kubera inama y’abaminisitiri ba AU na EU batangiye gufungurwa

DASSO yuriza imodoka bamwe mu bafatiwe mu bucuruzi bwo mu muhanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Bamwe mu baturage batishoboye biganjemo abagore n’urubyiruko bazwi ku izina ry’abazunguzayi batawe muri yombi na Polisi kubera inama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) imaze iminsi ibera i Kigali barekuwe mu mpera z’iki cyumweru.

Icyumweru kimwe mbere y’uko inama yahuje abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) iba tariki 25-26 Ukwakira 2021, abiganjemo abazunguzayi, abana bo mu muhanda (mayibobo), hamwe n’abafite ubumuga basabirizaga hirya no mu Mujyi wa Kigali bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi, Dasso ndetse n’abashinzwe irondo bajya kubafungira i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga mu Karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/10/2021 bamwe mu bari bafunzwe bongeye kugaragara mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bacuruza.

‘Twarabimenyereye iyo inama zikomeye zigiye kuba baradufunga’

Mukamwiza Nadia ni umwe mu bazunguzayi bafunguwe twaganiriye. Ati:“Bamfashe tariki 18 z’ukwezi kwa 10 mvuye kurangura udupfukamunwa muri Mateus hari saa tanu n’iminota 20 baranjyanye nirirwa nicaye kuri polisi hariya Downtown muri gare nahageze ndi uwa mbere saa kumi n’imwe n’igice twari tumaze kuba nka 60. Hari harimo abazunguzayi, abasabiriza b’ibimuga hamwe na mayibobo umunani.”

“Bazanye pandagari ebyiri badupakiramo barangije batujyana kwa Kabuga batubwiraga ko bari gusukura Kigali ngo kubera inama ikomeye yenda kuba. Harimo umupolisi ntibuka izina watubwiraga ngo turi umwanda bagiye kutumena i Gikondo […] ejo bundi kuwa gatanu mu gitondo twagiye kumva twumva barahamagaye bavuga ngo kanaka sohoka kanaka sohoka.”

Hari umuzunguzayi batwaye ata uruhinja

Umugore ufite iduka ahitwa Matheus rwagati mu Mujyi wa Kigali yatubwiye ko uburyo Polisi ifata abazunguzayi bikorwa mu buryo bwa kinyamaswa kuko ngo hari n’abiruka bagata abana.

Yavuze ati “Ncururiza hano hafi y’aho bita kwa Nyirimanzi, tariki 19/10 polisi yaje muri pandagari yirukankana abazunguzayi noneho hakaba hari umuzunguzayi wari ufite akana k’agahinja yakaryamishije ku ibaraza imbere y’aho ncururiza, arirukanka bamwirukaho baramufa baramujyana. Bamutwaye abinginga ati dore nsize akana kanjye ku ibaraza hariya akabatungira urutoki banga kumwumva.”

“Byababaje abantu bose babibonye ukuntu bamukurubanye bakamutandukanya n’uruhinja rw’amezi ane […] umwana naramutahanye kugeza ubu ari iwanjye nagiye no kwa Kabuga uwo mugore baramuyoberwa najye sinzi izina rye nzi isura gusa. Kugeza ubu sindongera kumubona.”

Ikibazo cy’abaturage batishoboye bakora ubucuruzi buciciritse batabwa muri yombi na polisi iyo hari inama zikomeye zigiye kubera i Kigali cyangwa iyo hari umushyitsi w’imena wenda gusura u Rwanda si icya none, kuko n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’ wasohoye raporo zitandukanye zikivugaho.

Raporo ya HRW iheruka gusohora mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka yagaragaje mbere gato y’inama ya CHOGM yari kubera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu ikimurirwa igihe kitazwi, inzego zishinzwe umutekano zakusanyirije ‘Kwa Kabuga’ bagamije ‘gusukura umujyi’ abana bo ku muhanda, abacururiza ku mihanda, indaya, abatinganyi n’abandi b’amahitamo y’igitsina atandukanye.

Ibi ariko, Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda  yabiteye utwatsi avuga ko ari ‘ibirego byacuzwe’ bitari ukuri.