Rutsiro: Umugore n’umugabo bakubiswe n’inkuba

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza haravugwa urupfu rw’umugore n’umugabo bakubiswe n’inkuba bagahita bitaba Imana ubwo bari bugamye imvura, hari n’abandi baturage bapfuye baguye mu migezi itandukanye.

Hakizimana Jean n’umugore we Mukagatare Marie Rose, bakubiswe n’inkuba ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ubwo bari bugamye imvura ku Kigo cy’amashuri cya Busanza cyo mu Murenge wa Boneza.

Uwaduhaye aya makuru yatubwiye ko Hakizimana na Mukagatare bari bavuye gusura inshuti yabo ituye hafi y’Ikigo cy’amashuri cya Busanze, imvura ibafatira mu nzira bajya kugama ku ibaraza ry’ishuri.

Yavuze ati “Bagiye kugama ku ibaraza ry’ishuri kuko amashuri yose yari akinze bibaye nko mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice imvura yagabanutse ariko ikijojoba bava kuri rya baraza ngo batahe bataratera intambwe 10 inkuba ihita ibakubita. Imirambo yabo yabonwe n’umwana wari wugamye ku rindi shuri nuko ahita atabaza.”

Mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rutsiro, imvura yaguye kuri iki cyumweru yangije ibikorwa remezo bitandukanye, inahitana ubuzima bw’abaturage batatu.

Amakuru dukesha bamwe mu batuye mu Murenge wa Mushonyi, aravuga ko hari umurambo w’umusore wasanzwe mu mugezi wa Biruyi, mu gihe hari n’indi mirambo ibiri yabonetse mu mugezi wa  Nkora, ubwo imvura yari ihitutse.

Hari uwatubwiye ati “Abo ni abo twabashije kumenya birashoboka ko hari abandi tutaramenya kuko turacyashakisha amakuru tugenda urugo ku urundi ngo tumenye uko abantu baramutse.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rutsiro batangaje ko ikiraro cya Nkora gihuza Umurenge wa Mushonyi n’uwa Kigeyo hafi y’umuhanda wa ‘Kivu Belt’ cyangiritse bikomeye ku buryo kugisana bizasaba ingengo y’imari ibarirwa mu ma miliyoni, hari kandi n’ibindi biraro byo mu mirenge ya Gihango nuwa Musasa n’igihuza umurenge wa Musasa nuwa Boneza nabyo byasenyutse ku buryo kongera kuba nyabagerwa bitari hafi aha.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda dupfusha abaturage benshi buri mwaka bakubiswe n’inkuba. Umwaka ushize wa 2021, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko hapfuye abaturage basaga 23 bakubiswe n’inkuba.